Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare babiri bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bapfuye bazira kurasana.
Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi (EU) yagaragaje ibyakorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho asaba Leta ya Kinshasa guhagarika imvugo zihembera urwango, ahubwo bakayoboka ibiganiro.
Brian Mulroney wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, yitabye Imana, bikaba byatangajwe n’umukobwa we Caroline Mulroney, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Inkuru y’uko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida wa Tanzania yitabye Imana, yamenyekanye tariki 29 Gashyantare 2024, itangajwe na Perezida wa Tanzania Samiya Suluhu Hassan.
Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.
Umutwe wa Hamas wahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo.
Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.
Muri Poland, umusore w’imyaka 19 yibye ifarasi afatwa arimo ayuriza muri etaje ya gatatu y’inyubako ituwemo n’abantu, kugira ngo ajye kuyihishayo.
Muri Mali busi yavaga ahitwa Kenieba yerekeje muri Burkina Faso, ku mugoroba tariki 27 Gashyantare 2024, yakoze impanuka abantu 31 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, uturuka mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, akomeje gusaba Abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains gutora itegeko rigena iby’abimukira, bikaba biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 29 Gashyantare 2024, azajya ahitwa Brownsville guhura na Polisi n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze (…)
Ambasaderi wa Algeria muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yahamagajwe igitaraganya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, kugira ngo yisobanure ku rugendo Umugaba w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha aherutse kugirira mu Rwanda.
Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500 kubera intambara bwashoje kuri Ukraine hamwe n’urupfu rw’umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin, Alexei Navalny uherutse kugwa muri gereza.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yageze muri Namibia ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Gottfried Geingob.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ahisemo inzira y’amahoro kurusha gushoza intambara ku Rwanda, bitandukanye n’ibyo yari yatangaje yiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.
Muri Guinea Conakry, ubutegetsi bwasheshe Guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshyashya, nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’iki gihugu.
Martin Fayulu wari uhanganye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu matora, arasaba ko abarwanyi ba FDLR na ADF bakurwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bityo abaturage bakabona amahoro.
Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni n’igice, ubu wamaze kuzengurukwa n’abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu mujyi wa Sake, ahari umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, naho mu majyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo abarwanyi ba M23 bari mu bilometero 15.
Oprah Winfrey, ni Umunyamerika w’umwiraburakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera ikiganiro cye yise Oprah Winfrey Show.
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa mbere tariki 12 Gashyantare nibwo yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan i Vatikani.
Umubyeyi wa Kelvin Kiptum uherutse kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka, yasabye Leta ya Kenya gukora iperereza ku rupfu rw’umwana we.
Muri Kenya, umugabo witwa Francis Silva Gilbert Koech, yasabye umuvugizi w’inkiko gufatira ibihano Umucamanza witwa M.C.Oundo, kubera ko yahamagaje mu rukiko umubyeyi we ufite imyaka 100 witwa Penina Nyambura, kugira ngo aze kuburana kuri dosiye y’ubutaka nubwo ubuzima butameze neza.
Bivugwa ko uko abantu bagenda bakura, n’ubushobozi bwo kugira ibyo birengagiza igihe bibaye ngombwa, bugenda buzamuka, ariko umukecuru w’imyaka 71, wo muri Leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatumye bigaragara ko ibyo gufuha byo bikomeza na nyuma y’imyaka 70.
Abaturage bo mu mujyi wa Sake uherereye ku birometero 27 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma muri RDC, batangiye guhungira i Goma nyuma yo kubona abasirikare bari bahanganye na M23 bataye ibirindiro bagahunga.
Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye agace k’ubukerarugendo muri Chili ka Valparaiso, gaherereye hagati muri icyo gihugu, yica abantu 122, kandi imibare ishobora gukomeza kwiyongera nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yari amaze iminsi yivuriza.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaza ko bwongeye gufata ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi, uduce twegereye ibirombe by’amabuye y’agaciro i Rubaya.
Ni impanuka yabaye ahagana mu saa sita z’ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, iturutse ku guturika kwa Gaz, byakuruye inkongi ihita yica abantu 3 ako kanya, abandi 298 barakomereka, bikaba byabereye ahitwa Embakasi mu Murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yari yareze Guverinoma ya Kenya mu Rukiko ku cyemezo cyo kohereza abapolisi b’icyo gihugu muri Haiti, ndetse Urukiko rwemeza ko koko ubwo butumwa butemewe, kuko bunyuranyije n’amatageko ya Kenya, ariko Perezida William Ruto w’icyo gihugu, akaba yavuze ko ubwo butumwa bukomeje.
Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byatangaje ko bivuye mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), washinzwe mu 1975 ushyiriweho gushyigikira ubutwererane hagati y’ibihugu biwugize.