Muri Tanzania, imodoka y’umudepite yafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu abimukira b’Abanya-Ethiopia binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abantu bitwaje intwaro bishe umuyobozi w’umujyi w’umugore muri Mexico, nyuma y’amasaha macye igihugu kiri mu birori by’intsinzi ya Claudia Sheinbaum nk’umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu.
Mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza ‘Londres’, hatoraguwe umwana w’uruhinja w’umukobwa azagupimwa ibipimo ndangasano basanga ari umuvandimwe w’abandi bana babiri batoraguwe muri ako gace yatoraguwemo.
Police ya Uganda yataye muri yombi uwitwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja.
Umuherwe ukora mu bijyanye n’itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye ku nshuro ya gatanu mu bukwe bwabereye mu busitani bwe bwo muri California kuwa Gatandatu 01 Kamena.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ibihano zafatiye abayobozi bakuru batanu bo muri Uganda, harimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anitha Among.
Donald Trump yateje impagarara nyuma yo guhamwa n’ibyaha 34 byo gukoresha inyandiko mpimbano mu bucuruzi, mu rubanza rw’amateka rwaberaga i New York.
Muri Amerika, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya ’American Airlines’ irashinjwa kuba yarasohoye mu ndege abagabo umunani (8) b’abirabura, kubera ko ngo hari bamwe mu bagenzi bari bavuze ko banuka ku ruhu.
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi, kuwa Kabiri 28 Gicurasi yahinduye guverinoma yinjizamo abaminisitiri bashya abandi bahindurirwa imirimo.
Ubutabera bwo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri bwatangiye kwakira ibirego bishinja ingabo z’u Bwongereza zikambitse muri icyo gihugu bwigeze gukoroniza.
Ibihugu bya Espagne, Irlande na Norvège byemeje ku mugaragaro Palestine nka Leta yigenga kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, icyo cyemezo cyamaganirwa kure na Israel.
Abagabo bitwaje imbuda bateye umudugudu wahitwa Kuchi muri Nigeria bica abantu 8 banashimuta abandi 150.
Inzego zishinzwe ubutabazi n’izishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Katavi, muri Tanzania ziri mu bikorwa byo gushakisha imirambo y’abantu batandatu muri barindwi baguye mu mpanuka y’ubwato nyuma yo gusaduka bukinjiramo amazi bukiyubika ku bantu 14 bari baburimo n’imifuka minini 10 y’umuceri udatonoye.
Muri Burkina Faso, Perezida Ibrahim Traore, azaguma ku butegetsi mu yindi myaka itanu iri imbere, izatangira kubarwa uhereye ku itariki 2 Nyakanga 2024, nk’uko byemejwe n’Inama ngishwanama yateraniye i Ouagadougou ku matariki 25-26 Gicurasi 2024.
Mu ruzinduko rw’iminsi ine Perezida William Ruto arimo gukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’abayobozi b’icyo gihugu batandukanye, barimo na Perezida Joe Biden wanamwakiriye ku meza. Gusa muri urwo ruzinduko, hari ifoto ya Perezida William Ruto afite akanyamuneza muri White House, yicaye ku ntebe ya Perezida (…)
Icyo gicu ngo cyari gitwikiriye ubuso buto bunyurwamo n’indege ya kajugujugu mu gihe kitarenze amasegonda 30, hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyitwa ’Sungun Copper mine’ kiri ahitwa Tabriz mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Iran.
Muri Kenya, umugore yashenguwe no kumenya ko umugabo we yagiraga abana 10 hanze, akabimenyera ku mva barimo kumushyingura nyamara atarigeze abimubwira mbere.
Perezida wa Repubulika ya Czech Petr Pavel yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugushwa na moto yari atwaye ari mu isiganwa arakomereka, nk’uko byemejwe n’abashinzwe itangazamakuru mu biro bye.
Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yashyinguwe mu mujyi yavukiyemo wa Mashhad, nyuma y’iminsi ine azize impanuka ya kajugujugu.
Muri Tanzania, abantu 11 bapfuye, abandi 2 barakomereka nyuma y’uko imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari ruherereye ahitwa Turiani mu Ntara ya Morogoro rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’ ituritse ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi.
Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere “Nations of the Civilised World" gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro.
Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mu Bushinwa, umugabo washakishwaga n’inzego z’umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera kubera icyaha yakekwagaho cy’ubwicanyi, yihishe Polisi imyaka 20 itaramufata, nyuma yo kwigira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge.
Mugihe muri Iran, bari mu cyunamo cy’iminsi itanu nyuma y’urupfu rwa Perezida Ebrahim Raisi, waguye mu mpanuka y’Indege, ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byatangaje ko byababajwe n’urupfu rwe ndetse byabuze inshuti ikomeye.
Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akazagirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, bakazibanda cyane ku mutekano n’ubucuruzi.
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yangiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 29 Gicurasi 2024 kuko ngo yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ubutabera agakatirwa gufungwa amezi 15.
Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo muri Israel Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha by’intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 7 Ukwakira (…)
Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo.
Muri Algeria, umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998, yaje kuboneka ari muzima mu nzu y’umuturanyi, nyuma y’imyaka 26 ishize, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), wamaganye igitero cyagabwe ku bayobozi bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), mu bagabweho ibitero harimo n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi.