Muri Madagascar, hasohotse itegeko rikomeje kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu rihanisha umuntu wese usambanya umwana gukonwa hakoreshejwe kubaga, aho gukoresha imiti.
Chidimma Adetshina nyuma yo kwangwa mu bari bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo kubera inkomoko ye itaravuzweho rumwe, yabaye Miss Universe Nigeria 2024.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) igiye gushyingura abantu 200 baguye mu nkambi z’impunzi bazira uburwayi n’inzara, mu mezi abiri ashize.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024 mu Gihugu cya Uganda ahitwa i Masaka-Bugonzi habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya Jaguar yaguyemo abantu umunani barimo n’Umunyarwanda abandi 30 barakomereka bikabije.
Bamwe mu basirikare b’u Burusiya ba Brigade Bear bari bamaze igihe gito bakorera muri Burkina Faso nk’Abacanshuro, basubiye iwabo mu Burusiya kugira ngo bajye gutanga umusanzu mu kurwanya ingabo za Ukraine zimaze ibyumweru bicyeya zigabye igitero gikomeye ku butaka bw’u Burusiya.
Israel yemeye gutanga agahenga mu ntambara irwanamo na Hamas muri Palestine, kugira ngo abana bo muri Gaza ahari kubera iyo ntambara, bashobore guhabwa urukingo rw’imbasa nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Mu Buhinde, umuhungu w’ingimbi arashinjwa gushyira iterabwoba kuri nyina w’umukene kugira ngo agire icyo akora, ubwo yakora imyigaragambyo yo kumara iminsi itatu nta kintu arya nta n’icyo anywa, kugira ngo amugurire telefone igezweho kandi ihenze ya iPhone.
Muri Uganda, Polisi yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’Umunya-Uganda bivugwa ko yasanganywe uduhanga 24 tw’abantu ashobora kuba yarabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu ndetse ivuga ko ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamijwe icyo cyaha.
Johann Rupert, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, umwanya yakuyeho umunyanigeriya Aliko Dangote nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index.
Muri Tanzania, nyuma yo gutahura imirambo 10, umuvuzi gakondo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu, kubahamba ari bazima ndetse no kubatwika mu muriro, nk’uko byemezwa na Polisi y’icyo gihugu, ivuga ko yamufatanye n’abandi batatu.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 50 muri 51 bashinjwa kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi ku itariki 19 Gicurasi 2024, basabiwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare igihano cyo kwicwa bitewe n’uburemere bw’ibyaha bashinjwa.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, Alliance Fleuve Congo (AFC) bwahakanye itangazo bwitiriwe rivuga ko bwagiranye amaseserano n’inyeshyamba zifatwa nk’umutwe w’iterabwoba wa ADF NALU mu kurwanya Leta ya Kinshasa.
Muri Kenya, umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu batanu (5) bo mu muryango umwe, bitewe n’ikamyo itwara lisansi yari ifite umuvuduko mwinshi yagonganye n’imodoka ikora imihanda (Tractor).
Muri Sudani abagera kuri miliyoni 23 bangana kimwe cya kabiri cy’abatuye iki gihugu bibasiwe n’inzara ku rwego rwo hejuru ku buryo bakeneye imfashanyo byihutirwa.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko indege zacyo z’intambara zirimo kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah mu Majyepfo ya Lebanon, nyuma y’uko uyu uyiteyeho ibisasu bya misile na rokete.
Muri Nigeria, abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe bose bose uko ari 20 ari bazima nyuma yo kumara icyumweru baburiwe irengero nk’uko byemejwe na Polisi yo muri Nigeria mu nkuru yatangajwe na Aljazeera.
Berhane Abrehe wahoze ari Minisitiri w’imari muri Eritrea ndetse akaba n’umuntu wakunze kunenga cyane Perezida w’icyo gihugu Issaias Afwerki, yapfuye aguye muri gereza nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we ndetse n’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri icyo gihugu.
Ibuye rya diyama (Diamond) ya kabiri mu bunini mu mabuye y’ubu bwoko amaze kuboneka ku Isi, ryacukuwe muri Botswana mu kirombe gicukurwamo n’ikigo cy’Abanya-Canada, Lucara Diamond.
Muri Zambia, haravugwa imbwa 400 zapfuye mu kwezi kumwe nyuma yo kugaburirwa ibigori byifitemo uburozi bwinshi bwa ‘aflatoxins’ cyangwa se uruhumbu rwinshi, ku buryo bikekwa ko n’abantu baramutse bariye ibyo bigori ubuzima bwabo bwajya mu kaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu Elijah Muchimi.
Muri Taiwan, urukiko rwahanishije umugabo igihano cyo gufungwa amezi atatu muri gereza kubera ko yacungishije umugore we camera ihishe mu rugo rwabo atamubwiye kugira ngo ajye agenzura ko amuca inyuma koko, urukiko rwabyise ko uwo mugabo yavogereye ubuzima bwite bw’umugore we.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ubwato bunini bwari butwaye abantu 300 bupakiye n’ibicuruzwa burohamye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Kanama 2024, mu Mugezi wa Lukeni muri Teritwari ya Kutu, mu Ntara ya Maï-Ndombe, kugeza n’ubu hari abari muri ubwo bwato bagikomeje kuburirwa irengero nk’uko (…)
Umwami wa Maroc yafashe icyemezo cyo guha imbabazi abahinzi 4800 bari bakurikiranywe n’inkiko cyangwa se bari baramaze gukatirwa n’inkiko n’abari baramaze gushyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi kubera ibyaha bijyanye n’ubuhinzi bw’igihingwa kitemewe n’amategeko cy’urumogi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera.
Muri Tchad, imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye cyane cyane mu Ntara ya Tibesti, iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu imaze guhitana abantu 54 kandi nubu iracyakomeje kugwa nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Umuntu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa muri Kenya yatorotse uburoko, none abashinzwe umutekano barimo kumuhigisha uruhindu nk’uko byatangajwe na polisi muri icyo gihugu.
Abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Sicily mu Butaliyani bakomeje guhura n’akazi katoroshye ko kugera mu bice by’imbere by’ubwato bw’abaherwe bwo mu Bwongereza, bwarohamye mu rukerera rwo kuwa Mbere 19 Kanama 2024.
Banki Nkuru y’Igihugu ya Libya (CBL) yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo nyuma y’uko umukozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga wari warashimushwe abonetse.
Umwongereza w’umuherwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga Mike Lynch ni umwe mu bantu batandatu batarabonerwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bw’abaherwe bwarohamye mu nyanja hafi y’umujyi wa Sicily mu rukerara rwo kuri uyu wa mbere.
Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi yatangaje ko kugera tariki 18 Kanama 2024, abantu bari bamaze kwandura indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) bagera ku 153 barimo 45 bo mu Mujyi wa Bujumbura.
Muri Nigeria, abanyeshuri 20 bigaga ubuvuzi muri Kaminuza ebyiri zitandukanye zo muri icyo gihugu, bashimuswe n’abantu bo mu mitwe yitwaza intwaro, ubwo bari mu rugendo mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Banki nkuru ya Libya yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo byose nyuma y’uko umwe mu bayobozi bayo ashimutiwe mu murwa mukuru Tripoli n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.