Aminimungu Phocas wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kuba yaratakaje zimwe mu ngingo z’umubiri we bitamuteye ipfunwe, ahubwo ko asanga ari ishema kuri we ryo kuba yararwaniye igihugu cye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko aba mbere mu bagomba gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Tabagwe batangiye kuwugeramo ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020.
Uturere tugize Umujyi wa Kigali twizihirije bamwe mu baturage batwo isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, dutanga impano y’inzu, ibigo by’ubuvuzi n’amashuri bishyashya, ndetse n’ibiribwa.
Abacururiza mu isoko rito rya Kabuga mu Murenge wa Karama n’abacururiza mu isoko rito rya Shonga bavuga ko aya masoko yatumye bacika ku kongera kujya gucururiza mu isoko ryitwa Mukarere(muri Uganda). Bavuga kandi ko umuhanda wa kaburimbo na wo uzaborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Muri gahunda yo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, abaturage b’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro batashye ku mugaragaro ishuri ry’icyitegererezo rya Groupe Scolaire Karembure rifite agaciro ka Miliyari 2,5 FRW.
Abatuye mu mudugudu wa Rweru mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, barishimira iteme ryo mu kirere bubakiwe muri uyu mwaka kuko ngo rizatuma imyigire y’abana babo irushaho kugenda neza.
Abatuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru barishimira igikorwa cy’indashyikirwa bamaze kugeraho, aho biyujurije umudugudu wa Nengo wubatse muri uwo Murenge, utujwemo imiryango 19 y’abatishoboye yabagaho inyagirwa.
Abakuru b’imidugudu 93 igize imirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bahawe amagare kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020.
Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ko byinshi mu byo kari karahize mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 byagezweho, ari byo byari birimo n’uwo muhanda wa kaburimbo uzatahwa muri iki cyumweru cyo kwibohora ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye.
Imyiteguro yo kuba Amadini n’Amatorero yakomorerwa irakomeje. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti mu gihe cya COVID-19.
Akarere ka Bugesera karizihiza isabukuru yo kwibohora kishimira ibikorwa remezo byubakiwe abaturage mu Murenge wa Ruhuha.
Abacuruzi b’amatafari ahiye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inyubako nyinshi cyane cyane izijyanye n’ibikorwa rusange zirimo kubakwa zatumye igiciro cy’itafari kizamuka.
Mbere y’umwaka wa 1994, Ntawunezarubanda Schadrack wacuruzaga inyama zokeje (brochettes) mu Karere k’iwabo ka Rutsiro, avuga ko nta handi hantu yari yakamenya muri iki gihugu cyangwa hanze yacyo.
Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), Charles Habonimana, yashyikirijwe ububasha bwo kuyobora icyo kigo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2020.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19, iyo gahunda ikaba itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.
Banki ya Kigali(BK) yahamagariye urubyiruko rw’abahanzi kwitabira igitaramo cyiswe ’BK Times’ kizajya kibera ku ikoranabuhanga no kuri televiziyo, aho abidagadura banamenya uburyo babona amafaranga n’icyo bayakoresha.
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) wamaze kwemerera u Rwanda kujya ku rutonde rw’ibihugu 15 bihagaze neza ku bijyanye na Covid-19, bityo abaturage barwo bakaba bashobora kujya muri ibyo bihugu kuva ku ya 1 Nyakanga 2020.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, aravuga ko nubwo i Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba COVID-19 ndetse hakaba hari n’abandi benshi baraye babonetse mu bafunzwe, bidakwiye gutera impungenge, kuko babonetse ahantu hamwe batarakwirakwira mu bantu benshi.
Mu gihe u Rwanda rugikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimwe n’ibindi bihugu bigize isi muri rusange, mu ngamba zorohejwe harimo no gushyingiranwa imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana ariko umubare w’abitabira iyo mihango ntugomba kurenga abantu 15 mu murenge n’abantu 30 mu rusengero, hubahirizwa (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko urugendo rwo kwibohora na gahunda zose zijyanye n’icyo gikorwa zishingiye ku muturage kuko yazigizemo uruhare kandi n’ubu agikomeje.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango ibarirwa muri 200 y’abatishoboye ari yo itarashyikirizwa inzu yubakiwe muri uyu mwaka w’imihigo.
Umwuga wo kudoda ufatwa nk’umwuga udahabwa agaciro cyane, nyamara abawukora bawukunze urabatunga ndetse ukanabafasha kwiteza imbere kimwe n’indi myuga.
Umwe mu basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yasobanuye ko mu mpamvu zatumye barushoza harimo incyuro z’abanyamahanga hamwe n’amaganya y’ababyeyi bari barataye igihugu cyabo.
Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri n’abaharangije bafite impano zinyuranye, baremeye umukecuru witwa Nyirabarera Cécile wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze umaze imyaka irenga 20 atabasha kuva aho ari kubera ubumuga yagize bw’ingingo, avuga ko kubona urubyiruko iwe bimwongereye icyizere cy’ubuzima nyuma y’uko (…)
Hirya no hino mu gihugu benshi bamaze kumva neza akamaro ko kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakaba banubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.
Abangavu babyariye iwabo mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba hari abagaragaza ababateye inda ntibatinde mu buroko, cyangwa abandi bagatoroka ntibakurikiranwe, bica intege n’abandi bari kuzabagaragaza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo by’umwihariko bikeneye n’ibisubizo by’umwihariko, avuga ko hari uburyo bw’imikorere n’imyifatire bugomba guhinduka kugira ngo abantu bagere ku byo bashaka kugeraho.
Imiryango cumi n’itandatu(16) y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yahawe inzu zo guturamo yubakiwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), izo nzu zikaba zarubatswe mu mafaranga aturuka mu bukerarugendo.