Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, waguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika wageze mu Rwanda tariki 21 Nyakanga 2020.
Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe no kuba umuhanda uturuka mu mujyi rwagati wa Musanze ugana Rubavu, nta hantu hemewe imodoka zishobora guparika, mu gihe hari umugenzi ukeneye kujyamo cyangwa kuvamo uretse muri gare gusa.
Ku itariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda ruzafungura ibikorwa byose bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ariko hakazitabwa bikomeye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo umutekano w’abagenzi ube ntamakemwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.
Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye Guverinoma gusuzuma niba ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo yumvise ahandi mu gihe cyo kuguma mu rugo kubera Covid-19, kidashobora kuba cyarongereye ubukana mu Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rwatangaje ko SSP Pelly Uwera Gakwaya ubu ariwe muvugizi warwo, akaba asimbuye SSP Hillary Sengabo wagiye gukomeza amashuri.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kari mu nyigo yo kongera ibikorwa remezo. Mu mishinga ya vuba harimo n’ikiyaga gihangano.
Umunyamakuru Cleophas Barore wamenyekanye cyane mu kiganiro ‘makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda’, yatangaje uburyo yakuze yumva azaba umupadiri, ariko bikarangira akunze umukobwa bari baturanye bakaza no kubana.
Ikibazo cy’abana b’inzererezi si gishya, kuko kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, hagafatwa ingamba zitandukanye zo kukirwanya, ariko ntikirangira bitewe n’impamvu zitanudakanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi bo ku isi, bari gukoresha cyane urubuga rwa Twitter muri iki gihe isi ihanganye in’icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), bwatangaje ko umusirikare w’u Rwanda uherutse kugwa mu gitero cyagabwe kuri izo ngabo, yasezeweho kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020.
Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’ubunyamakuru kugeza magingo aya.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) imiterere y’icyorezo cya Covid-19 nyuma y’amezi ane kimaze kigeze mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahagaritse kwakira ibibazo by’abaturage guhera kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2020.
Colonel Nizeyimana Mark, umwe mu barwanyi b’umutwe wa FLN uherutse gufatirwa mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, atangaza ko abakiri muri ayo mashyamba bafite umugambi wo gutera u Rwanda bagowe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umudugudu Kidobogo wo mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ukuwe muri gahunda ya #GumaMuRugo (Lockdown).
Abagize Sendika y’abakora mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (SYNATRAEL) bavuga ko uwari perezida wayo, Emmanuel Ngendambizi yayisubije inyuma kubera kuyicunga nabi, ari yo mpamvu bamweguje aranasimburwa, gusa we ibyo ntabikozwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arasaba abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barenga 500 batarayitaba kwihutira kujyayo batarafatwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko kuva ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, umuryango we wishimiye kuba babonye umwuzukuru.
Abakirisitu basengera muri ADEPR-Muhoza mu Karere ka Musanze, barishimira umuhigo besheje wo kubaka urusengero rujyanye n’igihe, aho rugiye kuzura rutwaye amafaranga agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Abagiye bahohoterwa mu ngo bakaza gufashwa bakiyunga n’ababahohoteraga, bavuga ko babanye neza na bagenzi babo, ariko ko nubwo babababariye batabura kugira inkomanga ku mutima.
Abaturage bo muri imwe mu midugudu itaragezwamo amashanyarazi yo mu Karere ka Musanze bavuga ko bamaze igihe mu gihirahiro batewe no kuba bataragezwaho umuriro w’amashanyarazi, nyamara abo mu yindi midugudu bihana imbibi bo baramaze kuyabona.
Mu gihe siporo, byumwihariko umupira w’amaguru itarakomorerwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bamwe mu rubyiruko ku bibuga binyuranye hirya no hino mu Karere ka Musanze bakomeje gukina.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, abagenzi bagera muri 30 bavaga mu Karere ka Gatsibo berekeza i Gicumbi, barokotse impanuka ya Bisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya Ritco, nyuma y’uko iguye mu mugezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, aratangaza ko mu nsengero zibarizwa muri aka Karere, rumwe rwonyine ari rwo rwujuje ibisabwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, rukaba ari na rwo rwahawe uburenganzira bwo gufungura imiryango.
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, hirya no hino mu gihugu zimwe mu nsengero zamaze kugaragaza ko zujuje ibisabwa kugira ngo zemererwe kongera gufungura, kandi zikabiherwa icyemezo, abayoboke bazo batangiye kwitabira amateraniro.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, imodoka yari irimo Sembagare Samuel wahoze ayobora Akarere ka Burera yakoze impanuka, we n’abo bari kumwe barakomereka ariko ntawitabye Imana.
Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Saint André Gitarama yo mu Mujyi wa Muhanga ikaba ibarizwa muri Diyosezi ya Kabgayi, ni imwe muzitegura gufungura nk’uko n’ahandi bimeze, ariko ngo ikazakira abakirisitu 300 muri misa imwe mu gihe yajyaga yakiraga abagera ku 2,000 mbere ya Covid-19.
Itsinda rikora igenzura mu nsengero rireba izujuje ibisabwa kugira ngo zikore mu Karere ka Nyagatare, zasanze 13 kuri 326 ari zo zakoze ibishoboka ku buryo kuri iki cyumweru zitangira gukora.
Hashize amezi arenga ane icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda. Icyo cyorezo cyahungabanije ibintu byinshi ku buzima bw’abatuye isi ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko.