Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ejo mu gihugu cya Uganda yahakanye ko nta ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu rupfu rw’umunyamakuru Ingabire Charles wiciwe muri Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu y’u Rwanda, Superintendent Theos Badege, aravuga ko umunyamakuru wa city radio, DJ Adams, ari mu maboko ya polisi kuva mu ma saa saba kuri uyu wa mbere akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 17.
Umunyamakuru Emma Claudine aratangaza ko yishimye kuba umushinga we wo gutangiza Radiyo y’abagore “Women radio” warabashije gutsinda ngo kuko yabonaga iyo radio ikenewe mu Rwanda.
Ku mugoroba wa tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo ku rubyiruko rwo muri Uganda rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa maze urwo rubyiruko rumuha igihembo ku bw’uruhare rwe mu kurukangurira kwiteza imbere. Perezida kagame yabwiye uru rubyiruko rwahawe ibihembo ko umuntu agera ku bikorwa (…)
Tariki ya 15 na 16 Ukuboza uyu mwaka, i Kigali ku Kimihurura hazateranira inama ya cyenda y’Umushyikirano iba buri mwaka mu Rwanda.
Ejo, abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Bugesera bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’intara ya Kirundo mu Burundi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku kunoza imikorere n’imikoranire nk’uturere duhana imbibi nk’uko biteganywa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba.
Ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’umuyobozi watanze urugero rwiza ku rubyiruko no kurushishikariza kwiteza imbere cyiswe “Lifetime Achievement Award” yaherewe muri Uganda ejo tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yatangaje ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu mpinduka rushaka kubona mu gihugu rutuyemo haba muri Afurika (…)
Ejo tariki 10/12/2011, banki y’ubucuruzi yo muri Kenya (KCB) yatanze inkunga y’amabati agera ku 1000 ku miryango iherutse gusenyerwa n’inkangu yo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.
Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze n’Abaturarwanda muri rusange ko nibakomeza kujenjekera igikorwa cy’umuganda bazafatirwa ingamba zikaze kuko umuganda ari gahunda y’igihugu.
Leta y’u Rwanda, guhera umwaka utaha, iratangira gufasha abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Congo kujya bakoresha ikarita y’ikoranabuhanga n’igikumwe nk’ibyangombwa bibahesha uruhushya rwo kambuka. Bizakazabaruhura kwirirwa batonze umurongo bategereje za jeton zibemerera kwambuka.
Mu gikorwa cyo gufasha abanyamahanga kwihera ijisho aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ubwiyunge, abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo n’ibindi bigo byo mu mahanga mu Rwanda batemberejwe umudugudu wa Susa wahurijwemo abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bayigizemo uruhare.
Ku munsi wa kabiri w’urugendo rugamije kwereka no gusobanurira abahagarariye ubuhugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda uko Abanyarwanda babayeho, aba banyamahanga basuye ibikorwa remezo bigize akarere ka Rubavu, mu intara y’iburengerazuba.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera uruhare rukomeye zagize mu gufungura umuhanda wari wafunzwe n’amazi y’umwuzure mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Umunyeshuri uri kurangiza mu cyiciro cya doctorat muri kaminuza ya Auvergne yo mu gihugu cya Senegali, Astou Fall, mu bushakashatsi yamaze amezi icyenda akorera mu Rwanda yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakuruwe n’abazungu b’Ababiligi bakolonije u Rwanda.
Abahoze ari abarwanyi 361 bari guhugurwa mu kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo baravuga ko bicuza cyane kuba baratinze gutaha mu Rwanda.
Justus Kangwagye, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu Rwanda (RALGA) avuga ko komite nshya yatowe ifite inshingano zo gukomeza inzira yo guteza imbere uyu muryango kugira ngo inyungu zigere ku baturage.
Mu nama yabereye i Jeneve mu Busuwisi kuwa 9 Ukuboza 2011, yasabye ibihugu bigifite impuzi z’Abanyarwanda kurushaho gushyira imbaraga ku gushishikariza gutaha ku bushake.
Tariki 09/12/2011, Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi (FAO), Dr Jacques Diouf, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye.
Ejo, abasirikare 140 b’umutwe w’abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bagera ku basoje amahugurwa bari bamazemo ukwezi mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako mu karere Bugesera. Ayo mahugurwa yabateguraga kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur mu ngabo zihuriweho n’Umuryango w’Abibumbye n’Ubumwe bw’Afurika (…)
Tariki 09/12/2011, Tony Blair wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Bwongereza na Perezida Kagame bemeje ishyirwaho ry’uburyo bwo kubaka ubushobozi (innovative strategic capacity building initiative) hagamijwe iterambere mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.
Ejo, urugaga rw’abikorera (PSF) rufatanyije n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) batangije imurikagurisha ryiswe TVET EXPO rigamije kwerekana aho u Rwanda rugeze ruteza imbere imyuga na tekinike ndetse no kurushaho kumenyekanisha akamaro kabyo. Rizarangira tariki 12/12/2011.
Mu rugendo rw’iminsi ibiri rwatangiye tariki 08/12/2011, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bagirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, baravuga ko iyo gahunda ibafasha kumenya nyabyo igihugu barimo kuko ari bwo bamenya ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na Astou Fall, umunyeshuri w’Umunyasenegali wiga muri kaminuza ya Auvergne, bwagaragaje ko hari abagore benshi muri Jenoside bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bagenzi babo, abandi bicwa na bagenzi babo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwage, arizera ko ibyo abanyapolitiki b’abanyamahanga babonye mu cyirombe cya Nyakabingo kiri muri aka karere ari icyemeza isi ko u Rwanda narwo rwihagije ku mabuye y’agaciro.
Kuva uyu munsi, ku nshuro ya gatatu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri yo gutambagizwa ibyiza nyaburanga by’u Rwanda n’intambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu iterambere.
Tariki 06/12/2011 ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku isaha y’i Paris, abantu bataramenyekana bateye ambasade y’u Rwanda iri i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa.
Abahagaririye inzego z’umutekano baturutse mu bihugu 15 byo ku mugabane w’Afurika bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri ku bijyanye no kurwanya ihohoterrwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari (AMANI), Ishami ry’u Rwanda, batoye komite nshya y’abayobozi bagomba kuriyobora mu gihe cy’umwaka.
Uyu munsi mu gitondo ku muhanda uva i Rwinkwavu ugana ku muhanda munini i Kabarondo ugana i Kigali habereye impanuka ya taxi mini bus itewe no gusubira inyuma ubwo yananirwaga gukomeza guterera umuhanda ahitwa Mu materasi. Kugeza ubu nta muntu witabye Imana ariko abagera kuri batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu (…)
Mu mudugudu wa Rukoko, akagari ka Gihira umurenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Kurikiye Amiel witabye Imana kuwa mbere tariki 05/12/2011, ahitanywe n’inkangu.