Umushumba mushya wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, tariki 12/02/2012, yatuye igitambo cya Misa bwa mbere kuva yaragizwa iyi diyosezi.
Nyuma y’uko raporo ya Trevidic n’impuguke bari kumwe igaragarije ko ibisasu byarashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana byavuye mu birindiro by’ingabo za ex-FAR, bamwe mu Babiligi batangiye kugaragaraza ko byahaye agaciro ingabo 10 zabo zaguye mu Rwanda. Izi ngabo zarimo izari zishinzwe kurinda uwari Minisitiri (…)
Musenyeri Emmanuel Ntazinda, tariki 12/02/2012, yimitswe kuba umushumba mushya w’Itorero EAR Diocese ya Kibungo.
Abanyarwanda bahungiye mu gihugu cya Zambia bageze mu Rwanda, tariki 12/02/2012, baje kwirebera amakuru y’impamo y’ibibera mu Rwanda kugira ngo babone amakuru nyayo azabafasha gufata icyemezo cyo gutahuka ku bushake.
Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kumenya ko ibiro byabo biri aho abaturage bakorera kugira ngo bamenye uko umuturage bashinzwe abayeho mu buzima bwa buri munsi.
Urubyiruko 40 rwo mu Ntara y’Uburasirazuba rukomoka mu mitwe 10 ya politiki yemewe mu Rwanda ruri mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ruzigishwamo kwitegura imirimo ya politiki no kugena politiki nziza iteza igihugu imbere.
Minisitiri w’Intebe yanenze rwiyemezamirimo wubaka ibitaro bya Bushenge kubera ko akomeje gutinza imirimo, akaba yaranarengeje igihe yagombaga kubitangiraho.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/02/2012, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije na IBUKA, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajugunywe mu byobo by’ahitwaga komini Ruje (commune rouge).
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yasabiye Dieudonné Irankunda wari umuforomo mu bitaro bya Nyanza, ibihano byo guhagarikwa burundu mu kazi bitewe n’uburiganya yagaragaje, yica ku bushake amategeko agenga umwuga w’ubuganga.
Umunyabugeni Emmanuel Nkuranga usanzwe ukorera mu Ivuka Arts, ari mu rugendo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gikorwa cyo kugurisha ibihangano bye. Amafaranga azakuramo akazayafashisha abantu badafite ubushobozi bwo kwivuza indwara z’umutima mu Rwanda.
Inteko ishingamategeko y’u Rwanda izakira inama (16-18/02/2012) igamije guhagararira inyungu z’abaturage bo mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa no kugeza ibyifuzo byabo mu nzego z’ihuriro z’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).
Inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Nyagatare yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rw’uyu munsi tariki 10/02/2012 ihiramo ibintu bitandukaye byiganjemo mudasobwa na telefoni zigendanwa.
Mukandoli Beatrice, agoronome w’umurenge wa Cyungo akarere ka Rulindo, tariki 09/02/2012, yakoze impanuka y’imodoka ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba. Igitangaje ni uko yabaye mu buryo butumvika ndetse na nyiri kuyikora ntabasha gusobanura icyabiteye.
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, tariki 09/02/2012, yashyikirije ku mugaragaro abatuye ikirwa cya Nkombo ubwato bufite agaciro k’amafaranga miliyoni 170 y’amanyarwanda bemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2010.
Nikwigize Jean De la Croix, umuhungu w’imyaka 14 utuye mu karereka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yavutse nta maboko afite. Kuva yavuka, imirimo yose ikoreshwa amaboko ayikoresha amaguru kandi akabishobora.
Umusore witwa Binwangari Dismas wari utuye mu mudugudu wa Karutwe, akagari ka Cyahi, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera kuri uyu wa kane tariki 09/02/2012 yapfiriye mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gutemagurwa mu mutwe na se umubyara.
Kuva kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu mu ntara y’uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Abaturage bo mu turere 8 bagiye gufashwa kwiteza imbere mu bukungu no mu buzima binyuze mu mushinga “Ejo Heza.”
Harelimana Anicet aranyomoza amakuru aherutse gutangazwa n’ishyaka FDU Inkingi avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Esperance Dukindimana, yatumye abantu ngo bamuteme.
Perezida w’u Rwanda Paul kagame n’umuherwe Bill Gates, bari mu batumiwe mu nama yaguye y’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi (IFAD), izaba tariki 22-23/02/2012. Kimwe n’abantu bakomeye bazahurira muri iyi nama, azavuga ku ngaruka imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Muri raporo yamurikiwe inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite n’uwa Sena, kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2012, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ko mu mazu 38,679 yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, agera ku 12,908 akeneye gusanwa.
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imico y’ibihugu byombi n’akarere biherereyemo muri rusange, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, yageneye ikigo “Igongo Cultural Centre” cyo muri Uganda impano y’amadorali y’Amerika ibihumbi 10.
Abakozi babiri b’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, uyu munsi tariki 08/02/2012, basuye aho Kigali Today ikorera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali kubera ko abakozi b’iyo ambasade bashimye amakuru Kigali Today yandika.
Canada yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 110 (amadolari y’Amerika 182,177 $) kugira ngo igeze Léon Mugesera ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko amakuru inzego zicunga abambuka imipaka muri Canada abitangaza.
Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ushinzwe Afurika, Nick Westcott, arasura u Rwanda kuri uyu wa kabiri, ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kwirebera uburyo u Rwanda rukomeje kwiteza imbere mu bice bitandukanye.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda zigamije kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS II), Perezida Kagame yavuze ko gutera imbere bitizana ahubwo bijyana no gukora ndetse no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.
Umugaba w’Ingabo z’igihugu cy’u Bubiligi, General Charles-Henri Delcour, kuva ejo tariki 06/02/2012, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rumara iminsi ibiri.
Abaturage batuye akagari ka Tyazo mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga baranyomoza amakuru yanditswe n’ikinyamakuru Le Prophete ku ruganda rusya amabuye rwa sosiyete y’ubwubatsi, Fair Construction, ruri ahitwa mu Nkoma ya Nkondogoro.
Abatuye mu karere ka Ngororero bakomeje kwerekana byinshi ku byo bazi ku byaha Leon Mugesera aregwa kandi barifuza ko ubutabera bwazamuzana aho yakoreye ibyaha.
Nyuma yo gusaba imbabazi mu nyandiko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Nizeyimana Emmanuel, yaje kurekurwa ku mugoroba wa tariki 06/02/2012, anakurirwaho igihano cyo gusezerwa ku kazi kubera imyitwarire igayitse ku muyobozi.