Perezida Paul Kagame, ejo tariki 16/04/2012, yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Ruhango gufungura uruganda rw’imyumbati ndetse n’ibitaro bigezweho mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango.
Abasirikare bane bakuru mu ngabo z’u Rwanda: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza, bari bamaze igihe bafungishijwe ijisho mu ngo zabo kuri uyu wa mbere tariki 16/04/2012 barekuwe.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, hafungiye umugabo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 witwa Mugiraneza uvuka mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera.
Polisi ifite abakobwa bane yataye muri yombi mu cyumweru gishize benda kujyanwa mu Bushinwa gukoreshwa imirimo y’uburaya babwirwa ko bagiye guhabwa akazi.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, uyu munsi tariki 16/04/2012, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda ku butumire bwa Jeannette Museveni, umufasha wa Perezida wa Uganda.
Umwana w’imyaka 12 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Munini, akarere ka Nyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize, yishe mushiki we anakomeretsa murumuna we w’imyaka ine y’amavuko ku buryo bukomeye bazize kumwima ibyo kurya.
Umugabo witwa Gashumba Aimable utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kabagesera, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, yivuganye umugore we, Uwizeye Donatha, arangije amuta mu muringoti.
Banki yo muri Kenya, Equity Bank, yahaye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera inkunga igizwe n’inka 4 za kijyambere n’imifuka 43 y’umuceri; byose bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage basenyewe n’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 12/04/2012 mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu Leta yabemereye ubufasha mu buryo bwihuse kugira ngo bahangane n’ingaruka batewe n’ibyo biza.
Abasirikare 31 bakuru mu ngabo z’igihugu bagiye bazamurwa mu ntera zitandukanye hakurikijwe amapeti bari basanzwe bafite, nk’uko byatangajwe na Brigadien General Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’Ingabo z’igihugu.
Umurenge wa Gatumba ukomeje igikorwa cyo gufasha abasenyewe n’umuyaga kubona aho biking. Nyuma y’uko ubahaye amahema, amwe nayo agatwarwa n’umuyaga, ubu noneho wabageneye amabati azabafasha gusana amazu yangijwe.
Uwemeyinkiko Ladislas utuye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, avuga ko ibihe bya mbere ya jenoside byamugoye, kuko atabashaka gutera imbere bitewe n’uko yahoraga yigura ngo abone bwacya kabiri.
Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikomeza kugenda ibonwa irongera imibare y’abaguye muri iyi Jenoside, nk’uko bitangazwa na IBUKA igasaba ko hakongera hagakorwa isuzumwa.
Mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke hagaragaye bamwe mu baturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu magambo asesereza abacitse ku icumu ndetse bashaka no gukora ibikorwa bigamije kubagirira nabi.
Minisitiri w’Umuco, Protais Mitali asanga igikorwa cyo kwibuka u Rwanda rukora kitagirira inyungu ku Banyarwanda gusa ahubwo ko n’amahanga yifuza kwigira ku mateka yabo byabafasha.
Uko amasaha yagiye akura tariki 12/4/2012 ni ko n’ingaruka z’imvura y’umurengera yateye umwuzure zakomeje kugaragara mu karere ka Nyabihu. Mu masaha y’igicamunsi, undi mwana w’imyaka 13 yahitanywe n’ingaruka z’umwuzure w’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 11/04/2012 muri ako karere.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba arasanga Imana yari ikwiye kwemerera Abanyarwanda bagakomeza kuyoborwa na Leta ya FPR yahagaritse Jenoside.
Mu gihe hirya no hino hari kwibukwa abatutsi bazize Jenoside mu 1994, abarokotse bo mu murenge wa Nyundo bababajwe n’imyuzure imaze iminsi yinjira mu rwibutso rw’uwo murenge.
Muhimpundu Beatrice aryamye mu bitaro bya Rwamagana atavurwa ubushye yaje kwivuza kuko ikarita ye ya mituweli yahiriye mu nzu.
Abaturage benshi baturanye n’ibirunga mu karere ka Musanze bibasiwe bikomeye n’amazi menshi y’imvura aturuka mu birunga. Ugeze ku ishuri rikuru rya INES, nko mu birometero 5 uvuye mu mujyi rwagati wa Musanze, urahasanga amazi atembana imbaraga nyinshi kurusha imigenzi.
Umwana w’imyaka 18 wo mu karere ka Nyabihu yahitanywe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 11/04/2012. Iyo mvura yaguye guhera saa tanu z’ijoro igeza hafi saa moya za mu gitondo mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu yateye imyuzure yangije amazu 43 n’imyaka.
Biteganyijwe ko uruganda rw’imyumbati rwubatswe mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ruzafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 16/04/2012.
Ushinzwe ibikorwa byo guhuza ingabo n’abaturage mu turere twa Karongi na Rutsiro, Cpt Twagira Vianney aratangaza ko isura y’abicanyi u Rwanda rwari rufite mu mahanga rwayihanaguye burundu none ubu igihugu kifuzwa n’amahanga.
Nyuma yo gushimwa no kugaragaza ko ingabo zarwo zishoboye gucunga no kugarura umutekano mu bihugu byinshi byagize ibibazo, ingabo z’ u Rwanda zasabwe no gucunga umutekano Juba mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Kuri Station ya Polise yo mu karere ka Nyagatare hafungiye abantu batatu kubera amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside bagaragarije abacikacumu.
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant Genaral Ceaser Kayizari, aratangaza ko mu gihugu gitera imbere umutekano uba ari byose ndetse ibintu byose bikaba bigerwaho kubera umutekano.
Mu gitabo cya gereza ya Mpanga bandikamo ibyo bashimye n’ibyo basaba ko byakosorwa, Komiseri Mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Gen. Maj Paul Rwarakabije we yanditse asaba kuzamura imyumvire y’imfugwa zaho kurusha uko yayisanze.
Nzabonimpa Jean Paul, Nzabamwita Yowasi na Shyirambere Jean Marie bose bo mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe bafatiwe mu murenge wa Kirehe saa tanu z’ijoro tariki 10/04/2012 bafite ibiro 300 by’urumogi bashaka kurujyana i Kigali.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa wa Guverinoma, Tharcisse Karugarama, yakiriwe mu biro bya Perezida w’igihugu cya Togo Nyakubahwa Faure Gnassingbé, tariki 10/04/2012, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we, Paul Kagame.
Imiryango irindwi yo mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo icumbikiwe n’abaturage nyuma y’uko amazu yabo ajyanywe n’umuyaga wahushye mu mvura yaguye tariki 09/04/2012.