Umwalimu mu Itorero rya ADEPR witwa Minega Jean de Dieu avuga ko mbere yo kwakira agakiza ngo yanyweye ibiyobyabwenge bimutera kurya cyane bidasanzwe, akaba ngo atewe impungenge n’ingo zirimo abantu bakennye banywa ibiyobyabwenge.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, amafunguro yo mu gihugu cya Botswana na Zambia yatunguye benshi.
Ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urufpu rwa Mugabo Pie, wigeze kuba Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage ndetse akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ishyaka rya PL.
Muri paruwasi ya Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza, hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababahemukiye biyunze hanyuma bibumbira mu isinda ‘Twunze Ubumwe’, none bahawe inkunga ya miliyoni 26 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko kubaho nta byiringiro ku buzima buri imbere ari nko guhakana ubushobozi bw’Imana kandi yo haba hari ibyo iteganyiriza ibiremwa byayo.
Ikigo cyitwa RITCO Ltd (Rwanda Inter-Link Transport Company) gikora ibijyanye no gutwara abagenzi hirya no hino mu gihugu, kiratangaza ko kigiye kwibanda ku kwerekeza mu mihanda yo mu cyaro ihuza icyaro n’imijyi mito ndetse n’Umujyi wa Kigali.
General Kabarebe yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko atajya aririmba kandi ko yabyangishijwe n’umwalimu wamwigishaga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba abayobozi mu Karere ka Nyagatare gukora batizigama no gukosora ibyangiza isura y’akarere.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko ibibazo bisigaye biba mu ngo z’Abanyarwanda bituma hari abato bica intege bagatinya gushinga ingo bitahozeho, bityo ko bishobora no kurangira umuntu akajya gushinga urugo yumva ko agiye aho azakundwa nk’uko byahoze kera.
Itsinda ry’Abanyarwanda 40 baba mu mahanga (Diaspora) mu bihugu byo hirya no hino ku isi baravuga ko aho u Rwanda rugeze mu birebana n’ishoramari mu bikorwa bitandukanye hatanga icyizere gishimishije.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ahamya ko urukundo hagati y’abashakanye atari ukurebana mu jisho ahubwo ari ukureba mu cyerekezo kimwe.
Nyuma y’uko hemejwe ko hazubakwa Bazirika ya Bikira Mariya i Kibeho, imirimo yo kuyubaka iri hafi gutangira.
General James Kabarebe yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko intama y’umweru yagaragaye ku mafoto hamwe n’Inkotanyi yazikundaga ikanazikurikira, ko itari umupfumu wazo.
Urwegwo Ngenzuramikorere (RURA), rurizeza abinubira gukererwa ku kazi mu Mujyi wa Kigali bitewe n’imodoka zitinda kubageraho, ko iki kibazo kizaba cyabaye amateka bitarenze ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka.
Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair) yanyomoje amakuru yavugaga ko imwe mu ndege zayo yahiye imwe muri moteri zayo i Tel Aviv muri Israel.
Abagore n’urubyiruko 42 barangije ibihano bo muri gereza ya Musanze n’iya Nyagatare bahawe ibikoresho by’imyuga bigizwe n’imashini zidoda, izikoreshwa mu bubaji, gusudira, izitunganya imisatsi n’ibindi byifashishwa mu myuga itandukanye.
Ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
U Rwanda rwongeye gusaba Leta ya Uganda kurekura Abanyarwanda bose bafungiyeyo bazira ubusa, no guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guteza umutekano muke mu Rwanda.
Urubyiruko rutari mu mashuri mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge ruratangaza ko Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge ruhuriramo zirufasha kungurana ibitekerezo ku mateka yaranze u Rwanda no gufatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo ruhura na byo.
Ubuyobozi bw’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, buravuga ko imirimo yo kubaka ingoro y’amateka y’urugamba rwo kwibohora iri kubakwa ku Mulindi, biteganyijwe ko izaba yarangiye muri Kamena uyu mwaka wa 2020.
Abatuye mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bavuga ko batewe impungenge n’abana b’inzererezi bagaragara ku mihanda cyane cyane mu masaha ya nijoro basabiriza abahisi n’abagenzi.
U Rwanda rwazamuye igihano kuri buri muntu uzafatirwa mu guhererekanya amafaranga ajyanwa gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, icyo gihano kiva ku gifungo kiri hagati y’imyaka 7-10 kijya hejuru y’imyaka 20.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abayobozi birirwa bakwepa itangazamakuru, avuga ko kudatanga amakuru ku muyobozi biri mu bidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikadindiza n’imikorere yabo.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu yo mu Karere ka Musanze n’abakozi b’akarere babiri bamaze gusezera ku mirimo yabo, bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Nk’uko bisanzwe, Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Banyarwanda risoza umwaka, rinatangira uwundi. Mu ijambo yavuze risoza umwaka wa 2019 rinatangira uwa 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda binjiye mu mwaka wa 2020 nyuma yo kurangiza neza umwaka wa 2019, akomoza kuri bimwe mu (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibikorwa bitagezweho mu cyerekezo 2020 bizongerwa ku cyerekezo gishya cya 2050.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko niba umuntu yemeye kuba umuyobozi w’urwego runaka, agomba kwemera no kubazwa ibyo ashinzwe, kuko ajyaho azi ko hari abo agiye gukorera bityo ko agomba kugira ibyo asobanura mu gihe abibajijwe.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage bakoreshejwe na Rwiyemezamirimo witwa Nteziryayo Eric, bakoze ku nyubako ako karere gakoreramo kuza ku biro by’akarere ku wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 saa tatu za mugitondo.
Bimaze kuba akamenyero mu Rwanda ko mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi hakorwa umuganda rusange witabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye.