Bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye Isi kidasize n’igihugu cya Isirayeli, Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cy’uko abantu bose bajyayo bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya ikigage mu Karere ka Kamonyi, buratangaza ko igerageza rya mbere ku kwenga ikigage rizatangirana n’ukwezi kwa Mata naho gucuruza bikaba byatangirana na Gicurasi uyu mwaka wa 2020.
Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru y’ibihuha acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza yapfuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bo muri ako karere kohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire kugira ngo uburezi n’uburere abana bazahakura buzabafashe kuba Abanyarwanda beza kandi b’ingirakamaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), basubije abana bafatiwe mu buzererezi ababyeyi babo, basinya amasezerano yo kubitaho.
Tariki 08 Werurwe, u Rwanda n’isi yose muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni ibirori byabereye mu midugudu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ku ruhembe mu Iterambere’.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze Werurwe 2020, abatuye mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bazaba barangije kwimurwa.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, DCG Ujeneza Chantal, arasaba abagore b’imfungwa n’abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda kubakira ku burere mboneragihugu n’ubumenyi bahabwa mu bijyanye n’imyuga, bagaharanira kuzarangiza ibihano bari ku isonga mu kurinda uruhembe rw’iterambere.
Polisi y’u Rwanda yazamuye ibendera ry’umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka ‘Commonwealth.’
Ushobora kuba uhaha imboga, ibijumba, ibirayi, ibitoki n’ibindi muri rimwe mu masoko y’i Kigali, ariko utazi ko biba byazanywe n’abantu barara amajoro bajya kubishakisha mu ntara, ndetse n’ababivana i Nyabugogo babigeza kuri iryo soko wahahiyemo.
Perezida wa Repubulika Paul Kageme, yifurije abagore bose umunsi mukuru mwiza wahariwe umugore.
Mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi mu baturage, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasabye abakirisitu bayo guhagarika umuhango wo guhoberana no guhana ibiganza mu guhana amahoro ya Kiristu, ibasaba kuyahana ku mutima.
Leta y’u Rwanda yakuyeho ikiguzi cya visa ku baturage b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.
Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd witabye Imana tariki 29 Gashyantare 2020 yashyinguwe i Rusororo ku wa kane tariki 05 Werurwe 2020.
Kuva kuri Prof Ilunga Pierre washyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku itariki 28 Ukwakira 2011 kugera kuri Prince Charles Kwizera wahashyinguwe nimugoroba tariki 05 Werurwe 2020, iri rimbi rimaze gushyingurwamo imirambo y’abantu 6,530.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Dr Jeannette Bayisenge, avuga ko umugore mu Rwanda ahagaze neza mu byo gushyiraho amategeko amurengera ariko ko hagikenewe imbaraga ngo yiyubake mu by’ubukungu.
Mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano. Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga izwi nka CHOGM.
Abatuye mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kuba batuye ahataragezwa imiyoboro y’amashanyarazi bitakiri imbogamizi kuri bo yo guhabwa amashanyarazi kuko bagiye gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba bityo bagatandukana n’icuraburindi.
Belgique Edouard utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango amaze kugabira abantu batandatu bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, rwahagurukiye gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage muri ako karere birimo umwanda, ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu ry’abana n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izacika mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020.
Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu yamaze gushinga itsinda (Club) ry’abana ryitwa ‘Ibirezi’, rigamije guteza imbere imibereho myiza yabo no kubatoza kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira.
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bafite ibiribwa bihagije nyamara bakarwaza indwara zikomoka ku mirire mibi n’igwingira kubera kutagira ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.
Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Musanze, buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze iminsi kigaragara mu bice by’Umujyi wa Musanze, kiri guterwa no kuyasaranganya no gusimburanya amatiyo ashaje.
Abahanga mu bwubatsi bahamya ko ikibazo cy’ubukonje (Humidité) bwangiza inkuta z’inzu ahagana hasi, aho zomokaho irangi n’isima iterwa ku matafari, gihangayikishije ariko ngo kikanaterwa n’ubumenyi buke mu myubakire.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ayigisha imyuga mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ibiganiro bahabwa mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge zabafashije kurwanya ivangura rishingiye ku turere.
Inkuru y’urupfu rwa Prince Charles Kwizera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) iramagana abakoresha bagirana amasezerano y’akazi y’igihe gito n’abakozi babo, kuko ngo baba bagamije gukwepa ibyo babatangira bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Abapadiri 30 bo mu bihugu byo muri Afurika, guhera tariki 28 Gashyantare kuzageza ku ya 2 Werurwe 2020, bari i Kibeho kugira ngo basobanurirwe iby’amabonekerwa yahabereye.
Abakozi ba Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza ibyerekeranye n’itumanaho, ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 basuye Tuyisenge Jeannette, bishimira kumubona amaze koroherwa, ndetse yiteguye gusubira mu kazi.