Muri iyi minsi ingendo nyinshi zibujijwe hirindwa Covid-19, imodoka nyinshi ziparitse mu ngo n’ahandi hantu hatandukanye, bikaba byazigiraho ingaruka, ari yo mpamvu abahanga bagira inama abantu z’uko bazitaho kugira ngo zikomeze kumera neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abantu bose bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kwinjira mu Rwanda guca ku mupaka aho kunyura mu nzira zitemewe.
Itsinda ry’abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali bishyize hamwe bakusanya inkunga yo kugoboka imiryango isaga 400 yo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yugarijwe n’inzara muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye ko abaturage baguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri iki gihe.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko abantu basaga ibihumbi bitandatu (6,000) bavuye mu Mujyi wa Kigali bari gukurikiranwa iwabo mu miryango kugira ngo uwaba yarakuyeyo icyorezo cya Coronavirus afashwe atanduza abandi.
Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.
Nyuma y’uko urujya n’uruza ruhagaritswe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, hari abikororera benshi batakibasha gukora, ku buryo muri bo hari n’ababona kuzongera kubasha gukora bitazaborohera igihe icyo cyorezo kizaba cyarangiye.
Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko inguzanyo ingana na miliyoni 109.4 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 105 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), izakoreshwa mu kurinda no kuvura abaturage Coronavirus.
Banki ya Kigali (BK) yagaragaje urutonde rw’amwe mu mashami yayo yo mu Mujyi wa Kigali afunze kuva ku itariki 30 Werurwe 2020, bikaba byarakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse ikoreshwa ry’imiti yose isukura intoki yitwa ‘BEU Hand Sanitizer’ ikorwa n’uruganda rwa Holly Trust Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi.
Abaturage barenga 65 bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo, banga gusohokamo kugeza basohowemo ku ngufu.
Mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Nyaruguru hari abaturage n’abacuruzi b’ibiribwa bavuga ko bategetswe kugura ibyo bakeneye mbere ya saa cyenda z’amanywa, binyuranyije n’amabwiriza ya Leta.
Kandagira ukarabe n’agasabune ku ruhande ngo ntibishobora kuva ku muryango w’iduka rya Musabyemariya Jacqueline, ucururiza ibiribwa mu gasantere ka Byimana mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, kabone n’ubwo Covid-19 yazaba itakivugwa ku isi.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika (hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda), yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.
StarTimes iramenyesha abakiriya bayo ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira Coronavirus (COVID-19) bakwiye gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri y’Ubuzima aho bakangurirwa kwirinda gukora ingendo, birinda no gukora ku mafaranga.
Mu gihe urugamba rwo kurwanya COVID-19 rukomeje, abantu basabwa kuguma mu rugo kugira ngo iyo virusi idakwirakwira. Ku miryango ifite abana mu rugo, StarTimes itanga gahunda zihagije binyuze mu miyoboro yayo, harimo shene nka ST Kids, Nickelodeon, Da Vinci na Baby TV kugira ngo abakiri bato barebe kandi bige.
Ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ku wa kane tariki 02 Mata 2020 cyemeje inguzanyo yihutirwa igomba guhabwa u Rwanda ingana na miliyoni 109.4 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 102 na miliyoni 372 mu mafaranga y’u Rwanda) azarufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kugoboka abagizweho ingaruka (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko isuzuma ryerekanye ko hagikenewe imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ari yo mpamvu igihe cy’amabwiriza asaba abantu kuguma mu rugo cyongerewe mu rwego rwo gukomeza kwirinda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo inani na bane (84).
Akarere ka Bugesera kazwiho kuva kera kugira amazi meza make kandi n’ubu ni ko bimeze, kuko kabona metero kibe 3,600 ku munsi mu gihe gakenera nibura metero kibe 20,000 ku munsi.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi 15 ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko izo ngamba zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) irasaba ko televiziyo zose zikorera mu gihugu zashyiraho abasemuzi mu rurimi rw’amarenga kugira ngo ubutumwa butangwa, cyane cyane ubwo kwirinda Covid-19 bugere no ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ubuyobozi bw’ishuri ’Hope Haven Rwanda’ riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bwatanze ibyo kurya ku baturage batishoboye batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, byose bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Olivier Nizeyimana uyobora ikigo Volcano Ltd kizwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ikigo ayobora cyageneye uturere 10 two mu Rwanda inkunga y’ibiribwa.
Abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baratangaza ko inyigisho bahabwa z’isanamitima zituma babasha kongera kwibona mu muryango Nyarwanda bangije.
Imiryango 244 yo mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu imaze gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa haba itangwa na Leta n’iy’abantu ku giti cyabo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi na batanu (75), nk’uko iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribisobanura.
Ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bo mu Karere ka Huye, muri iyi minsi buri gutanga amafaranga y’inyungu z’umwaka wa 2019 ku banyamuryango. Koperative yitwa COTTAMOHU, iri gutanga ibihumbi 10 kuri buri munyamuryango, naho iyitwa CIM igatanga ibihumbi birindwi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bari batunzwe n’imirimo y’amaboko bakoraga muri gahunda ya VUP, bazagobokwa kugira ngo bakomeze ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri mirongo irindwi, nk’uko iri tangazo rya MINISANTE ribivuga.