Ibizamini bya Perimi byagombaga gukorwa mu mwaka bizakorwa mu mezi abiri gusa
Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini, no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, abashaka gukorera impushya za burundu bashyiriweho uburyo bushya bwo kuzakoramo ibizamini byari biteganyijwe mu gihe cy’umwaka, bikazakorwa mu mezi abiri gusa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri w’ishami rya Polisi, rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr Steven Rukumba, rivuga ko Polisi imenyesha abantu bose biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bafite ‘code’, zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza tariki 28 Kamena 2024, ko habaye impinduka ku matariki bari kuzakoreraho ibizamini.
Ibizamini byari kuzakorwa mu gihe cyavuzwe haruguru byigijwe imbere, bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri uhereye tariki 12 Kamena 2023. Abiyandikishije bazahabwa ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na site bazakoreraho ikizamini.
Polisi yatangaje ko urutonde rurambuye rw’abazakora ibizamini ruri ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.www.police.gov.rw
Ku bantu bazitabira gukora ibizamini, bagomba kuba bitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo bitemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.
Abanyeshuri bari barahawe Code zo gukora umwaka utaha wa 2024, bishimiye iyi nkuru ndetse bavuga ko ubu bagiye kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazakore neza ibizamini.
Uwitwa Uwineza Jeniffer yari aherutse gukora ikizamini aratsindwa, yongeye kwiyandikisha ahabwa Code yo mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2024, avuga ko kuba ahawe amahirwe yo kongera gukora ikizamini vuba bizamufasha kuko azaba yibuka ibyo yize.
Ati “Ikintu cyiza kirimo ni uko umuntu abonye amahirwe yo gukora inshuro nyinshi kandi vuba, igihe atagize amahirwe yo kubona uruhushya rwa burundu, ikindi bizanadufasha kutibagirwa ibyo tuzaba twize”.
Iki cyemezo Polisi igifashe nyuma y’aho abashaka impushya zo gutwara za burundu, bagaragaje ko gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bisigaye bitinda, igihe umuntu atatsinze ahabwa Code yo kuzakora ikindi kizamini hashize igihe kirekire.

Ibitekerezo ( 56 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse narindi gusobanuza jyewe nandikiye polici nyisaba guhindurirwa uruhushya rwaburundu two mumahanga ariko bwirwako bazampamagara bakampa igisubizo ariko nategerejeko bampamagara ndaheba none iyo usabye guhindurirwa uruhushya usubizwa mugihe kingana gute
Amakuru mu tugezaho aradufasha cyane murakoze.
Mbereyabyose nshyimiye Police y’Urwanda umenyejibyo
Dukeneye umuntuyakoragikizami
Alabama shoboragukora nkikosa bimutunguhe arimukizami akabaratsinzwe
Wajyakwiyandikisha bakaguha muwundimwaka byicyo kubwajye biranshimishije
Kandi bikabimbabaje bi tewe nikibazo nagize bitewe
nimpanukaa nakoze arinizeye ubuyobozi biwacu nabyo niba bwabitekere jeho harigisubizo kubameze nkajye
Bayobozi nabasabaga nibabishobo ka mukazapfasha mukampindurira itariki ko narimpfite kuzakora mu kwa9
Category D
Le06/09/2023 Gicumbi
Le07/09/2023 Gasabo
Le08/09/2023 kicukiro
Mupfashije mwandeketa kwayomatariki bitewe nuko nkirwaye
Nahokategori E
Naribuzazikorere
Le13/06/2023 Gasabo
Le12/07/2023
Nyarugengeee
Nibabishoka mwampindurira kuva mukwa 10 kugeza 12 nabaniteguye mazegukiraneza
Nukuri mukomeze kugirakazi keza
Mbayembashi miye mugihe dutegereje gutsinda
Twese tuzatsinde 🙏🙏🙏❤️
Mwiriwe neza ikibazo mfite ntabwo birigukunda kureba urutonde rwabazakora ikizimini cy urushya rwaburundu mu karere muhanga na Ngororero Kandi harabo twabonye mwagiye muhindurira amatariki yogukoreraho exam mudufashije twarubona byoroshye murakoze