Ibizamini bya Perimi byagombaga gukorwa mu mwaka bizakorwa mu mezi abiri gusa

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini, no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, abashaka gukorera impushya za burundu bashyiriweho uburyo bushya bwo kuzakoramo ibizamini byari biteganyijwe mu gihe cy’umwaka, bikazakorwa mu mezi abiri gusa.

Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu
Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri w’ishami rya Polisi, rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr Steven Rukumba, rivuga ko Polisi imenyesha abantu bose biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bafite ‘code’, zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza tariki 28 Kamena 2024, ko habaye impinduka ku matariki bari kuzakoreraho ibizamini.

Ibizamini byari kuzakorwa mu gihe cyavuzwe haruguru byigijwe imbere, bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri uhereye tariki 12 Kamena 2023. Abiyandikishije bazahabwa ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na site bazakoreraho ikizamini.

Polisi yatangaje ko urutonde rurambuye rw’abazakora ibizamini ruri ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.www.police.gov.rw

Ku bantu bazitabira gukora ibizamini, bagomba kuba bitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo bitemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.

Abanyeshuri bari barahawe Code zo gukora umwaka utaha wa 2024, bishimiye iyi nkuru ndetse bavuga ko ubu bagiye kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazakore neza ibizamini.

Uwitwa Uwineza Jeniffer yari aherutse gukora ikizamini aratsindwa, yongeye kwiyandikisha ahabwa Code yo mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2024, avuga ko kuba ahawe amahirwe yo kongera gukora ikizamini vuba bizamufasha kuko azaba yibuka ibyo yize.

Ati “Ikintu cyiza kirimo ni uko umuntu abonye amahirwe yo gukora inshuro nyinshi kandi vuba, igihe atagize amahirwe yo kubona uruhushya rwa burundu, ikindi bizanadufasha kutibagirwa ibyo tuzaba twize”.

Iki cyemezo Polisi igifashe nyuma y’aho abashaka impushya zo gutwara za burundu, bagaragaje ko gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bisigaye bitinda, igihe umuntu atatsinze ahabwa Code yo kuzakora ikindi kizamini hashize igihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 55 )

Mwiriwe ni ikundabayo Isaie narimfite code mu 13/10/2023 none nayitaye mwamfasha iki? Murakoze

Ikundabayo Isaie yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

Nari mfite code ya perime ariko telephone yariromo yapfuye mwadufasha iki?murakoze

Ikundabayo Isaie yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa Rurangirwa James nahawe itariki yogukoreraho ikiza mini cya perimi 22/09/2023 nkaba nifuza ko mwampindurira nkazakora kuri 22/08/2023 kuko 22/09/2023 Hari amahugurwa nzitabira kuko nashije kwiga bihagije mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu mbaye mbashimiye .

Rurangirwa james yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Nwiriweneze ikibazocyange ntasabyeko nwamanturiracode ntontentamessage ntabonye ntari kuzakora 15,8,2023 nwapfasha mukatsubiza ngiteguragukora murakoze

Tuyishimire girbert yanditse ku itariki ya: 14-08-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza njyewe ikibazo mfite mfite code ziyikizamini kuri 25/08/2023 kicukiro ariko ntibashyiriyeho site nzakoreraho niba Ari gahanga cg busanza kandi njye narindabye gukorera igahanga
Bikunze mwamfasha nkazakorera igahanga
Murakoze.

confiancenyiramahirwec yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Nafashe kode yo kwitariki ya 7/9/2023 kuri category ya F I gahanga muri kicukiro,none sindabona sms imenyesha igihe nzakorera.
No. 0798234863

Iradukunda jean Pierre yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Nafashe kode yo kwitariki ya 7/9/2023 kuri category ya F I gahanga muri kicukiro,none sindabona sms imenyesha igihe nzakorera.
No. 0798234863

Iradukunda jean Pierre yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza,ndashaka ko mwamanurira ikizamini cyogutwara mukakegeza imbere ,mwaba mukoze Icyo nicyo kifuzo cyanjye

Bazirwanaho shyaka jean donat yanditse ku itariki ya: 21-07-2023  →  Musubize

Nitwa DUKUZIMANA Revocat nanjye narimfite icyifuzo cyuko mwamfasha igihe nahawe cyo gukora Examen ya permit definitif yakwigizwa inyuma kuko ntabwo niteguye gukora murakoze

Dukuzimana Revocat yanditse ku itariki ya: 7-07-2023  →  Musubize

Muraho neza bakuru bacu? Ikibazo mfite ni ukuberiki abantu bamwe na bamwe babona sms yihinduka ryitariki bazakorehaho abandi ntibayibone? Ibyo bituma bamwe igihe cyabo kigera batabizi kdi number batanze biyandikisha ari yayindi itaranigeze ivaho. Mwadufasha buri wese akazajya abona sms nubwo hari ababasha kujya kwireba kurutonde ariko bose siko bafite smart phone. Murakoze kuri well service muduha.!

Dieudone Nshizirungu yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Mwaramutse ex umuntubahaye Code yavuba ntibyakundako Police Yamwimurira mukundi kwezi kukobyadutunguye??

Yankurije Saidi yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Cyangwase nazajya gukora igihe kodeyange yari isazwe iri bataramanura?

Karera Robert yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka