Ibizamini bya Perimi byagombaga gukorwa mu mwaka bizakorwa mu mezi abiri gusa

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini, no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, abashaka gukorera impushya za burundu bashyiriweho uburyo bushya bwo kuzakoramo ibizamini byari biteganyijwe mu gihe cy’umwaka, bikazakorwa mu mezi abiri gusa.

Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu
Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri w’ishami rya Polisi, rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr Steven Rukumba, rivuga ko Polisi imenyesha abantu bose biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bafite ‘code’, zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza tariki 28 Kamena 2024, ko habaye impinduka ku matariki bari kuzakoreraho ibizamini.

Ibizamini byari kuzakorwa mu gihe cyavuzwe haruguru byigijwe imbere, bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri uhereye tariki 12 Kamena 2023. Abiyandikishije bazahabwa ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na site bazakoreraho ikizamini.

Polisi yatangaje ko urutonde rurambuye rw’abazakora ibizamini ruri ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.www.police.gov.rw

Ku bantu bazitabira gukora ibizamini, bagomba kuba bitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo bitemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.

Abanyeshuri bari barahawe Code zo gukora umwaka utaha wa 2024, bishimiye iyi nkuru ndetse bavuga ko ubu bagiye kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazakore neza ibizamini.

Uwitwa Uwineza Jeniffer yari aherutse gukora ikizamini aratsindwa, yongeye kwiyandikisha ahabwa Code yo mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2024, avuga ko kuba ahawe amahirwe yo kongera gukora ikizamini vuba bizamufasha kuko azaba yibuka ibyo yize.

Ati “Ikintu cyiza kirimo ni uko umuntu abonye amahirwe yo gukora inshuro nyinshi kandi vuba, igihe atagize amahirwe yo kubona uruhushya rwa burundu, ikindi bizanadufasha kutibagirwa ibyo tuzaba twize”.

Iki cyemezo Polisi igifashe nyuma y’aho abashaka impushya zo gutwara za burundu, bagaragaje ko gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bisigaye bitinda, igihe umuntu atatsinze ahabwa Code yo kuzakora ikindi kizamini hashize igihe kirekire.

Ibitekerezo   ( 56 )

Mwiriwe neza nitwa sibomana Dieudonne
Ikibazo cya nge niki? Mfite code MUS1312230000050094 tariki
13,12,2023 none kurutonde sinibonye
Kandi message y,irembo ntayo mwafasha iki? Murakoze

Sibomana Dieudonne yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Mwaramutse kurikwitonda theoneste uzakorera kam28,8,2023kona message ndabona cod muh2404200000210231
Nim 1200280045532034 murakoze

Kwitonda theoneste yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa Hakizimana XXX nkumuntu begereje itariki imbera atariyitegura ntakore ningombwa ngo arindire iyo yariyafashe cyangwa yumvise maze kwiga bihagije igihe icyaricyo cyose yaza mukamukoresha? musubize Murakoze.

Hakizimana XXX yanditse ku itariki ya: 14-06-2023  →  Musubize

Nitwa Hakizimana none nkumuntu bamanuriye italiki akagera ataritegura akareka gukora ningombwa ko arindira yatariki yariyarafashe? Cyangwa igihe yumva yiteguye yazanakode mukamukoresha? Musubize murakoze.

Hakizimana XXX yanditse ku itariki ya: 14-06-2023  →  Musubize

Nibagusubize twumvireho

Twagiriman venuste yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa karera, narimfite code kuruyu wa27/06/2023 Kandi mubyukuri bamanuye ntitegupe pee, none birashobokako ntagenda undimunsi bakankoresha? Murakoze.

Karera Robert yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Nanjye nari kuzakora ku itariki ya 14/02/2024 nifuzaga ko ariyo tariki nazakoreraho ikizamini

DUSABINEMA onesphore yanditse ku itariki ya: 14-06-2023  →  Musubize

Azakora kuri tariki zingahe?

Bahibyabusha yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Kohari kugaragara urutonde rugeze kuwa 24/6 abazakora mukwa 7.barajyaho ryari abibuze nkekako ariyo turi.

Niyibizi jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Muraho neza njyewe nabazaga kofite code 2 zitandukanye kubyiciro kuruhusa shaka nkaba narabonye sms imwe ubwo namenya nzakorera iyihe categorie murizo 2 narinasabye.

Bisamaza jean Pierre yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Nange narikuzakora kuri’ 29/03/
2024, none nibuze kurutonde mwanfashik?

Alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Nitwa tuyishimire Janvier nari kuzakora ku 23/8/2023 none ko nta message narinabona? Mwampfasha mukandebera igihe nzakorera?

Tuyishimire Janvier yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Nari nariyandikishije gukorera rusizi Kuri 23/8/2023,none nibuze kurutonde mwampfasha mukandebera igihe nzakoreraikizamini? Nomero ya Dodie ni B230309140444AFHB,

Tuyishimire Janvier yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Narimfite code ya 26/07/2023 karongi none nabuze message yitari nimuriweho mwamfasha

Marushimana Adrien yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Narinzakora kwitariki26/07/2023none ntabwo nabonye message yitari nimuriweho mwafasha

Marushimana Adrien yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka