Ibizamini bya Perimi byagombaga gukorwa mu mwaka bizakorwa mu mezi abiri gusa

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini, no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, abashaka gukorera impushya za burundu bashyiriweho uburyo bushya bwo kuzakoramo ibizamini byari biteganyijwe mu gihe cy’umwaka, bikazakorwa mu mezi abiri gusa.

Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu
Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri w’ishami rya Polisi, rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr Steven Rukumba, rivuga ko Polisi imenyesha abantu bose biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bafite ‘code’, zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza tariki 28 Kamena 2024, ko habaye impinduka ku matariki bari kuzakoreraho ibizamini.

Ibizamini byari kuzakorwa mu gihe cyavuzwe haruguru byigijwe imbere, bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri uhereye tariki 12 Kamena 2023. Abiyandikishije bazahabwa ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na site bazakoreraho ikizamini.

Polisi yatangaje ko urutonde rurambuye rw’abazakora ibizamini ruri ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.www.police.gov.rw

Ku bantu bazitabira gukora ibizamini, bagomba kuba bitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo bitemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.

Abanyeshuri bari barahawe Code zo gukora umwaka utaha wa 2024, bishimiye iyi nkuru ndetse bavuga ko ubu bagiye kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazakore neza ibizamini.

Uwitwa Uwineza Jeniffer yari aherutse gukora ikizamini aratsindwa, yongeye kwiyandikisha ahabwa Code yo mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2024, avuga ko kuba ahawe amahirwe yo kongera gukora ikizamini vuba bizamufasha kuko azaba yibuka ibyo yize.

Ati “Ikintu cyiza kirimo ni uko umuntu abonye amahirwe yo gukora inshuro nyinshi kandi vuba, igihe atagize amahirwe yo kubona uruhushya rwa burundu, ikindi bizanadufasha kutibagirwa ibyo tuzaba twize”.

Iki cyemezo Polisi igifashe nyuma y’aho abashaka impushya zo gutwara za burundu, bagaragaje ko gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bisigaye bitinda, igihe umuntu atatsinze ahabwa Code yo kuzakora ikindi kizamini hashize igihe kirekire.

Ibitekerezo   ( 56 )

Nitwa NSENGIMANA MICHEL mfite code : GIC2407230000120016 nahawe sms n’irembo konzakora 19.06.2023 none kurutonde police yasohoye nibuzeho
Mwamfasha

NSENGIMANA MICHEL yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe,njye nagira ngo munyobore kurutonde bavuze mwitangazo ruriho abazakora ibizami bya burundu kuko ibyo nabonye ni ibya 2020.murakoze

Gatete yanditse ku itariki ya: 10-06-2023  →  Musubize

Tubashimiye uburyo mwakira ibitekerezo, gusa iriya email baduhaye turayandikira bakatubwirako itari muri system na ziriya Tel number bashyizeho iyo tuyihamagaye bavugako iri busy cg itari online. Nkanjye itariki bari bampaye mbere yo kuwa 07/11/23 nifuzagako ariyo nazakoreraho ikizami. Niba email bidashoboka na telephone ntiboneke ubwo icyifuzo cyanjye cyakemuka gute kuko ntaburyo bwo kubageraho bitewe n’akazi.

Munana patrick yanditse ku itariki ya: 10-06-2023  →  Musubize

Najye nari Kuzakora le 26/2024 ntabwo nigeze mbona message yigihe nzakorera

Ingabire j poul yanditse ku itariki ya: 10-06-2023  →  Musubize

Nonese komwavuzengo namezi yo gukora mukaba musohoye urutonde rwukwezi kumwe

Habimana cyprien yanditse ku itariki ya: 10-06-2023  →  Musubize

Mwiriweneza

Niyobuhungiro evaliste yanditse ku itariki ya: 10-06-2023  →  Musubize

Mwiriweneza nitwa evaliste akabamperereyemukarere karRusizi. Akabanabazaga ikibazo kigiragiti nibyiza kuduhindurira amatariki ariko ikibazo fite kujyezubu Nikibazo fatanyijenaba jyenzibajye cyukuntu twafashe. Amatarikiyakure kugirangotwege bihagije none akaba MB on a ibintu byahindutsemuradufashiki nkatwebakene cyanekojyewe nanibuze Kiri liste nzabarizahe murakoze..

Niyobuhungiro evaliste yanditse ku itariki ya: 10-06-2023  →  Musubize

Nari buzakore egizame le19/7/2023 none kurutonde nibuze ese harurundi rutonde muribuze gusohora nimero yadosiye b230130072701 iyonishuriyeho no. 880130419845 tuyisenge tel 0791094804

Tuyisege yanditse ku itariki ya: 9-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza? Nibyo Koko ishami rya Police rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga batekere neza.

Ndikwibaza Niba nyuma ya mezi abiri bavuze Niba ntabindi bizame bizaba biri gukorwamo kugeza 28/06/2024? Cg nyuma ya mezi abiri bazakomeza gutanga code?

JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 9-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza narimfite ikizamini cya imfinitif kuri 25/10 ark kurutonde rwabo bimuye sinibonyeho nabigenzagute ko namesage ntacyo nabonye

Niyirora phocas yanditse ku itariki ya: 9-06-2023  →  Musubize

Njyewe kurutonde mwatanze nibuze
CODE:NGM 2106230000670035
Indanga:1198980170854160
Narikuzakora 21/6/2023 nagirango mbaze niba mwampinduriye umunsi

BIZIMANA Bosco yanditse ku itariki ya: 9-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe nabonye message imbwira ko mfite ikizamini kuri site ya musanze none ndabona ntariho kurutonde.

Baligira Donat yanditse ku itariki ya: 9-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka