Ibizamini bya Perimi byagombaga gukorwa mu mwaka bizakorwa mu mezi abiri gusa

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini, no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, abashaka gukorera impushya za burundu bashyiriweho uburyo bushya bwo kuzakoramo ibizamini byari biteganyijwe mu gihe cy’umwaka, bikazakorwa mu mezi abiri gusa.

Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu
Habaye impinduka mu gukorera Perimi za burundu

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri w’ishami rya Polisi, rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr Steven Rukumba, rivuga ko Polisi imenyesha abantu bose biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bafite ‘code’, zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza tariki 28 Kamena 2024, ko habaye impinduka ku matariki bari kuzakoreraho ibizamini.

Ibizamini byari kuzakorwa mu gihe cyavuzwe haruguru byigijwe imbere, bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri uhereye tariki 12 Kamena 2023. Abiyandikishije bazahabwa ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na site bazakoreraho ikizamini.

Polisi yatangaje ko urutonde rurambuye rw’abazakora ibizamini ruri ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.www.police.gov.rw

Ku bantu bazitabira gukora ibizamini, bagomba kuba bitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo bitemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.

Abanyeshuri bari barahawe Code zo gukora umwaka utaha wa 2024, bishimiye iyi nkuru ndetse bavuga ko ubu bagiye kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazakore neza ibizamini.

Uwitwa Uwineza Jeniffer yari aherutse gukora ikizamini aratsindwa, yongeye kwiyandikisha ahabwa Code yo mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2024, avuga ko kuba ahawe amahirwe yo kongera gukora ikizamini vuba bizamufasha kuko azaba yibuka ibyo yize.

Ati “Ikintu cyiza kirimo ni uko umuntu abonye amahirwe yo gukora inshuro nyinshi kandi vuba, igihe atagize amahirwe yo kubona uruhushya rwa burundu, ikindi bizanadufasha kutibagirwa ibyo tuzaba twize”.

Iki cyemezo Polisi igifashe nyuma y’aho abashaka impushya zo gutwara za burundu, bagaragaje ko gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bisigaye bitinda, igihe umuntu atatsinze ahabwa Code yo kuzakora ikindi kizamini hashize igihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 56 )

Cyangwase nazajya gukora igihe kodeyange yari isazwe iri bataramanura?

Karera Robert yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ni twagiriman venuste ikibazo cyange kiragira kiti mfite kode nyg nyarugenge umugereka mukwezi kwamunani 29/08/2023 nindi 25/10/2023 ariko banze nabonye message imenyeshako ngombagukora MBERE yitariki narimfite,none.mfite imungenge zuko Nazi code bigije imbere kuberako akazi kabuze nabushobozi ndagira bwokuza mukizamini mwamfasha kode isigaye gukoreshwa Murakoze.

Twagiriman venuste yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Mwiriweneza narimpfite kodetariki6/11/2023 ikarongi nonentagondamenya igihenzakorera

Munyemana teresphole yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Ko ndange bampaye Itariki 29,8,2023 none nkaba narabuze sms kandi aba Fite mumwaka utaha wa 2024 bakaba baratangiye kuzibona ngewe uri mbere yabo nkaba nayo ndabona

Rukundo jean baptiste yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Nakoze decorations yogukorera category f Nampa le30/01/2023
Narigukorera nyagatare nifuzagako aricyogihe nakorera kuko ubu sinditegura

Dusingizimana Gadi philemon yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Mwaduhe amazing yabazakora ibizamini by prime

hakuzimanajeaclaude yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Mwaduhe amazing yabazakora ibizamini by prime

hakuzimanajeaclaude yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe nitwa Havugimana innocent ikibazo mfite Code Nari kuzakora 05/06/2023.nabonye mesage y’irembo ivugako nkora 20/06/203 ndabasaba ubufasha Nzakore kugihe Bari bampaye mbere kuko Ubu akazi karahagaze ndigushakisha kuburyo nzakora icyogihe mbashimiye ubufasha bwanyu Imana ibahe umugisha Murakoze cyane

Havugimana innocent yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

mwiriweneza twenkabantu bakoa twagize ikibazo kombere bakoraga umunyeshuri yatsirwa bitewe naho atsindiwe agasubizwa amafanga asigaye ikizamini cyari gikurikiyeho hakabaharaje system yogukora watsirwa amamafaranga abarimu bakayagumana byatewe niki? twe nkabanyeshuri twagize ikibazo? Urugero nkubu narakoze tsindirwa mumakona urumva naritsigaje ibizami3 mubyukuri nariniteguye kuyasubizwa mbajije mwarimu arabwirango ntibikibaho Mudufashe muzatubarize icyokibazo? Murakoze cyaneee!!!!

Niyonzima jean pierre yanditse ku itariki ya: 7-07-2023  →  Musubize

Mwiriwe nitwa Havugimana innocent ikibazo mfite Code Nari kuzakora 05/06/2023.nabonye mesage y’irembo ivugako nkora 20/06/203 ndabasaba ubufasha Nzakore kugihe Bari bampaye mbere kuko Ubu akazi karahagaze ndigushakisha kuburyo nzakora icyogihe mbashimiye ubufasha bwanyu Imana ibahe umugisha Murakoze cyane

Havugimana innocent yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Muraho nitwa Havugimana innocent ikibazo mfite niyandikishije gukorarera perimi mukiciro kisumbuye D narimfite code 05/12/2023 ikibazo nabonye mesage yirembo ivugako Nzakora 20/06/2023 mumfashe nzakore mugihe nari narahawe mbere 05/12/2023 impamvu akazi karahagaze ntabushobozi ndigushakisha kuburyo icyogihe nabyiteguye mbashimiye ubufasha bwanyu Imana ibahe umugisha Murakoze

Havugimana innocent yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka