Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Abayobozi bashyizwe mu myanya)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Gatabazi JMV yari asanzwe ari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru
Gatabazi JMV yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Gatabazi Jean-Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wari kuri uyu mwanya kuva mu Kwakira 2018, Shyaka na we akaba yari yawusimbuyeho Francis Kaboneka.

Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Undi washyizwe ku mwanya wa Minisitiri ni Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Asimbuye Soraya Hakuziyaremye wari kuri uyu mwanya kuva tariki 18 Ukwakira 2018.

Beata Habyarimana
Beata Habyarimana

Soraya Hakuziyaremye yagumye mu byerekeranye n’ubukungu n’imari, dore ko yagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Uyu mwanya awusimbuyeho Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Dr Monique Nsanzabaganwa uyu mwanya wa Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu yari awumazeho imyaka ibarirwa mu icumi, dore ko yawugiyeho muri Gicurasi 2011. Na we yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva mu 2008 kugeza mu 2011.

Izindi mpinduka zakozwe mu buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Intara y’Iburengerazuba no mu Ntara y’Amajyaruguru.

Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Amajyepfo, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba asimbuye Mufulukye Fred wayoboraga iyi Ntara kuva muri 2017, aho na we yari yasimbuye Kazayire Judith.

Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w''Intara y'Iburasirazuba
Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’’Intara y’Iburasirazuba

Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’amajyepfo tariki 18 Ukwakira 2018, mbere yaho, akaba yarayoboraga Polisi y’u Rwanda mu myaka hafi icumi. Icyo gihe yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Mureshyankwano Marie Rose wari uyiyoboye kuva muri 2016.

Ku itariki 25 Gicurasi 2020 Guverineri Gatabazi JMV wayoboraga Amajyaruguru na Guverineri Emmanuel Gasana wayoboraga Amajyepfo bahagaritswe ku mirimo kubera ibyo bagombaga kubazwa bari bakurikiranyweho.

Mu kwezi kwa Karindwi 2020, Gatabazi Jean Marie Vianney yasubijwe ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Amajyepfo ihabwa Umuyobozi mushya ari we Madamu Alice Kayitesi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya, harimo Dancilla Nyirarugero wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Gatabazi JMV wagizwe Minisitiri.

Hari kandi na Habitegeko François wayoboraga Akarere ka Nyaruguru, akaba yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Munyantwali Alphonse.

Habitegeko François wayoboraga Nyaruguru agiye kuyobora Intara y'Iburengerazuba
Habitegeko François wayoboraga Nyaruguru agiye kuyobora Intara y’Iburengerazuba

Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.

Icyo gihe muri iyo mihigo, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburengerazuba ni yo yari yabaye iya nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho mwese, turashimira Prezida wa Republic of Rwanda udahwema kutuzanira icyaduteza imbere twebwe abanyarwanda nafrica muri rusange

uwatubonera GATABAZI minister yamutubwirra akadutabara twebwe abatuye BURERA-GITOVU ko hari icyuraburindi pe, abaturage twagerageje guteranya amafranga ngo REG iduhe umuriro abaturage dutanga amafranga REG yohereza umuntu wokuduha umuriro, dushinga amapoto yewe ninsinga uwo REG yohereje arazimanika ikibabaje nuko muminsi ibiri haje REG izanywe nabashinzwe umutekano mukarere ka BURERA, itsinga bagahita bazimanura ngo uwo ntibamuzi, RIB Burera niyo yaje gukora investigation REG yemera ko uwo mukozi ari uwabo.
none banyakubahwa kugeza nanubu abaturage twarahebye turabaza bakaduhakanira kandi twaratanze amafranga. muturenganure tubone umuriro. murakoze

sebyatsi jean yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ngewe rwose nishimiye impinduka mu buyobozi Nyakubahwa Paul Kagame president wacu yakoze kuko yabikoze mu nyungu z’abanyarwanda. Aba bayobozi tuzafatanya nabo twubake igihugu cyacu. Bwana gouverneur Habitegeko welcome in Western province. We are proud of you. Thanks

Havugimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

byiza cyane gusa abaturage bomuri Munyiginya ,kimbazi ,agatare gouverneur gasana Emmanuel azadukemurire ikibazo cyamazi kuko company iyagurisha metero cube igura 900!abaturage bakajya kuvoma Amazi mabi y’a ballage !!!turakuinginze urakoze

gasigwa ernest yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Twishimiye kubana na Habitegeko François nk’Umuyobozi w’intara yacu hano iburengerazuba kuko arashoboye pe.
Yayoboraga neza akarere ka Nyaruguru kandi abanye n’itangazamakuru ntakurya indimi imbere ya Microphone.

Alias kawesa yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Nukuri turashimira cyane H.E Paul Kagame uburyo adahwema gutekerereza igihugu cyacu ndetse no kuzana impinduka mubayobozi,mubyubahiro bye nakomereze aho tumuri inyuma kd turasaba Imana ngo izongere imucire inziraatuyobore muri Manda izakurikira,nanone turashimira cyane abayobozi bacyuye igihe kumyanya yabo cyane cyane Prof Shyaka Anastase,vraiment yayoboye neza kd twibuke ko hari mubihe bigoye bya Covid-19,abagiyeho nabo tubifurije ishya nihirwe.

Eugene yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka