Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma. Muri ministeri zahinduriwe abayobozi harimo iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET) ndetse n’iy’Ingabo (MINADEF).

Dr Richard Sezibera asimbuye Min Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF
Dr Richard Sezibera asimbuye Min Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF

Dore izo mpinduka uko zimeze, nyuma y’inama yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Uwakira 2018:

1. Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu/Minister of Local Government

2. Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/ Minister of Foreign Affairs and International Cooperation

3. Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda/Minister of Trade and Industry

4. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Minister of ICT and Innovation

5. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo/ Minister of Defence

6. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/ Minister of Gender and Family Promotion

7. Madamu NYIRASAFARI Espérance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo/ Minister of Sports and Culture

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/Minister in charge of Emergency Management

9. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika/ Minister in the Office of the President

10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri/ Minister in the Office of the Prime Minister in charge of Cabinet Affairs

11. Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi/ Minister of Finance and Economic Planning

12. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo/ Minister of Infrastructure

13. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije/ Minister of Environment

14. Madamu Dr. MUKESHIMANA Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi/ Minister of Agriculture and Animal Resources

15. Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi/ Minister of Education

16. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko/ Minister of Youth

17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta/ Minister of Justice and Attorney General

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo/Minister of Public Service and Labour

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health

Abanyamabanga ba Leta

1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage/ Minister of State in charge of Social Affairs

2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi/ Minister of State in charge of Economic Planning

3. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/ Minister of State in charge of Constitutional and Legal Affairs

4. Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye/ Minister of State in charge of Primary and Secondary Education

5. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze/ Minister of State in charge of Primary Healthcare

6. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu/ Minister of State in charge of Transport

7. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba/ Minister of State in charge of the East African Community

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano/ Senior Defence & Security Advisor in the Office of the President

2. DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu/Inspector General of Police

3. CP NAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa/Deputy Inspector General of Police in charge of Operations

4. DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi/ Deputy Inspector General of Police in charge of Administration and Personnel

5. Bwana MUSONI James: Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe/ Ambassador of Rwanda to Zimbabwe

6. CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo/ Governor of the Southern Province

7. Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau/ CEO Rwanda Convention Bureau

8. Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/ Permanent Secretary in the Ministry of Agriculture and Animal Resources

9. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Permanent Secretary in the Ministry of ICT and Innovation

Muri National Intelligence and Security Services (NISS)

10. Col (Rtd) KALIBATA Anaclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu/Director General of External Security

11. Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu/ Director General of Immigration and Emigration

Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

12. Bwana TUSHABE Richard: Umuyobozi Mukuru/ Director General

13. Bwana RWAKUNDA Christian: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari/ Deputy Director General in charge of Funds Management

Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)

14. Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Umuyobozi Mukuru/ Commissioner General

15. Madamu KANYANGEYO Agnes: Umuyobozi Mukuru Wungirije/ Deputy Commissioner General

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Twebwe nkabanyarwanda dufite ubuyobozi guhera hejuru ntakibazo ariko mu kagali mu mirenge even nuturere tumwe natumwe birengagiza abaturage iyo babagannye ngo nimujyende muzagaruke ejo icyumweru kigashira ikindi kikaza utaracyemurirwa ikibazo cyawe bikosore ubundi twiyubakire igihugu Murakoze.

NDAHIMANA GAD yanditse ku itariki ya: 2-12-2018  →  Musubize

Turashimira leta yubumwe muzehe wacu yatuzaniye

ezechiel twagiramungu yanditse ku itariki ya: 21-10-2018  →  Musubize

Mbere nambere ndashima Imana yahaye perezida wacu ubwege bwo kutuyobora neza agahora azirikana abanyarwanda n abanyarwandakazi ashaka ko buriwese yakwiteza imbere into turabimushimiye nakomerezaho.
Reka twibutse abaminisitiri kubahiriza ishingano bahawe nkabayozi bazazubahirize kandi bakorane umurava dutere imbere.Murakoze

Eric HABIMANA yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

njye kbs byantunguye!!! ariko bigiye kugenda neza cyane kuko Mzehe wacu yubatse urukuta rwubuyobozi bwo hejuru bwubatse neza. kuva burasirazuba Amajyepho amajyaruguru iburengerazuba numujyi wa KGL inzego zubatse kimwe. ariko NDANENGA abayobozi bamwe namwe bakorera munyungu zabo bwite aho kuba inyungu zarusange cyane cyane abayobozi binzego ZIBANZE akagali numurenge please buzuze inshingano neza ubundi umunyarwanda ahabwe IJAMBO nkuko abyemererwa nitekegeko NSHINGA murakoze......

ndayambaje fabrice yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

imana ihe umugisha nubwenge minisiteri yacu natwe tubarinyuma nkurubyiriko mukubumvira no gutezimbere urwatubyaye

mutsinzi yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Iyi guverinoment yashyizweho na President wacu ni kosora pe njyewe nayikunze cyane pe.nishimiye ko Shyaka yabaye Minister kuko ndamukunda cyane.Imana ihe imigisha Leta yacu

Butera yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Twishimiye impinduka muri guvernoma twizereko tuzabona impinduka

Kwizera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka