Akarere ka Nyaruguru kahize utundi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020
Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.

Byatangarijwe mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020-2021, wabereye mu Karere ka Nyagatare, ukitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza inshamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n’ibipimo byagiye byeswaho.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu nzego z’ibanze muri rusange imihigo yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 68.44%.
Reba uko uturere twakurikiranye:
1. Nyaruguru 84%
2. Huye 82.8%
3. Rwamagana 82.4%
4. Gisagara 78.3%
5. Nyanza 77.9%
6. Nyamasheke 77.4%
7. Ngoma 77.3%
8. Kicukiro 77.1%
9. Gasabo 76.4%
10. Kirehe 76.2%
11. Kayonza 73.9%
12. Kamonyi 73.6%
13. Nyagatare 69.3%
14. Gicumbi 68.7%
15. Bugesera 68.5%
16. Gatsibo 68.4%
17. Ruhango 67.9%
18. Rubavu 67.8%
19. Burera 66%
20. Nyamagabe 65%
21. Rutsiro 64.6%
22. Nyarugenge 64.6%
23. Rulindo 64.3%
24. Ngororero 61.5%
25. Muhanga 58.7%
26. Gakenke 55.9%
27. Musanze 53.2%
28. Nyabihu 52.9%
29. Karongi 51.2%
30. Rusizi 50%

Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yavuze ko zihabwa amanota hakurikijwe uturere tuzigize, bityo , Intara y’Uburasiurazuba ikaba ari yo yaje ku isonga n’amanota 73.7%, ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo n’amanota 73.58%, hakurikiraho Umujyi wa Kigali 72.5%, Intara y’Amajyaruguru 61.2%, haheruka Intara y’Uburengerazuba 60.8%.
Mu buyobozi bwite bwa Leta (Central Governement), Minisitiri w’Intebe yavuze ko inkingi y’iterambere ry’ubukungu ari yo yaje ku isonga, n’amanota 71.9%, imiyoborere myiza n’ubutabera, igira 69.1%, naho iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage rigira 56.3%.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hari ibyari biteganyijwe gukorwa ariko bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Bamwe mu baturage ba Nyaruguru baganiriye na Kigali Today batangaje ko bishimiye uyu mwanya wa mbere akarere kabo kegukanye, bavuga ko bibateye imbaraga zo kurushaho gukora kugira ngo bazagumane uwo mwanya.
Umugoronome yagize ati "Ntabwo mbizi, tubaye aba mbere! Akarere ka Nyaruguru! Habitegeko! Yesu wanjye! Umva turishimye cyane, kuko rwose ibikorwa birivugira. Muri Nyaruguru iubintu byose bigaragara ko turi mu ba mbere. Ubundi se akarere katurusha ni akahe"!

Umwe mu bamotari bo mu Karere ka Nyaruguru na we yabwiye Kigali Today ati "Twabaye aba mbere twebwe ntitwikoraho, turahumura! Kaburimbo Nyaruguru igiyebkuzura tujye tugenda tunyerera, amavuriro meza, gare ubu turaparikamo neza".
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kayitesi Collette, we ati "Dufite ibyishimo, turashimira abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare, kuko uyu mwanya wagizwemo uruhare n’abantu benshi batandukanye".

Inkuru zijyanye na: Imihigo 2020
- Abayobozi bave mu biro barusheho kutwegera nibwo tuzamenya ibyo bahize – Abaturage
- Ibanga Nyanza yakoresheje ikava ku mwanya wa 30 ikaba iya 5 mu kwesa imihigo
- Amajyepfo: Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibanga ryo kuza mu myanya y’imbere mu mihigo
- Imihigo: Abayobozi ba Rusizi na Karongi bavuze impamvu zatumye baza mu myanya ya nyuma
- Meya Habitegeko yahishuye ibanga ryatumye Nyaruguru iza ku isonga mu mihigo ya 2019-2020 (Video)
- Huye: Babyutse bajya gusanganira Meya ngo bishimire umwanya wa 2 bagize mu mihigo (Amafoto)
- Abanyarwanda bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99,2% (Ubushakashatsi)
- Ntimukwiriye gutegereza ko mbereka ibibazo kugira ngo mubone kubikemura – Perezida Kagame abwira abayobozi
- Abayobozi berekeje i Nyagatare mu mihigo (Amafoto + Video)
- Uturere turasinyana imihigo na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ruhango yikubite agashyi bijyire kubandi uwo mwanya ntituwukwiye nagato
Nakambere nyine abantu barakora sha va muribyo
Njye bimwe ndabona aribyo kuko nkaho turi rulindo ntagishya gihari kuri manda ya banyakubahwa batuyoboye kuko no kubungabunga ibyakozwe mbere bisa nibyananiranye urugero hotel yakarere iri shyorongi aho usanga na gardens zayo ziragirwamo amatungo kdi zaratwaye amafaranga yagafashije rubanda imihanda yarangiritse bikomeye mbese ntawabivuga ngo birangire.
Rusizi ifite umuyobozi mwiza wumva abaturage Mana yange Kayumba Ephrem ntako atagira ariko abandi bayobozi bamwe na bamwe nibyo bahemuka
Nibyo kwibazaho!!
Aka karere kambere niko twumvishe uwo mwaka urangiye ejobundi mukwa6 kafunze abayobozi kanirukana nabakozi ngirengo?
Ku uwo mwaka wari urangiye abo nibo bari kukabuza kwicara muri uwo mwanya cg nibo bawugateretsemo??
Abazi kureba kure no gusesengura mumfashe mumbwire ibyiyi myanya nimikorere iri muzibanze na pilitike dufite.
Murakoze cyane