Ba Guverineri Gasana na Gatabazi bahagaritswe ku mirimo

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko No. 14/2-13 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9,

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho.

Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’amajyepfo tariki 18 Ukwakira 2018 ubwo Perezida Paul Kagame yavugururaga Guverinoma, agashyiraho n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mbere yaho, Emmanuel Gasana yayoboraga Polisi y’u Rwanda mu myaka hafi icumi, akaba yarahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Mureshyankwano Marie Rose wari uyiyoboye kuva 2016.

Gatabazi Jean Marie Vianney we yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14. Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wayoboye Amajyaruguru mu gihe gito cy’amezi icyenda, na we akaba yari yasimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana, Bosenibamwe akaba yarayoboye Amajyaruguru guhera muri 2009 kugeza muri 2016.

Intara zombi, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ziri ku rutonde rw’inzego zakoreshejwemo umutungo wa Leta mu buryo budasobanutse, nk’uko biherutse kugaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.
Gusa ntibirasobanurwa niba guhagarikwa kw’abayoboraga izo Ntara bifite aho bihuriye n’iyo raporo.

Mu mwiherero wa 17 w’Abayobozi uheruka kuba muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakora ibinyuranye n’inshingano zabo batazihanganirwa, ndetse ko hari abafite ibyo bagomba gusobanura.

Ihagarikwa ry’aba bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu rije rikurikira irya General Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wakuwe ku mirimo ye tariki 27 Mata 2020.

Icyo gihe itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko General Patrick Nyamvumba yakuwe ku mirimo ye kubera iperereza riri kumukorwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ntakaburimpamvu uwamuhagaritse ntiyibeshye afite impamvu yamuhagaritse muvuge macye umuntuwese afite icyo yagenewe kd wibukeko ntamwana udacuka ngwabise abandi bavuke mureke tubihe amaso

Mutimawurugo yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Yewe nagende Gasana Emmanuel yarenganije abaplisi benshi abaziza ubusa.....Byumvuhore ati Fora se aliko waba usize nkuru ki imusozi......?

Kotsi Kabatabazi yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Ngiramgo aho kugirango dutangire guca imanza, BYaba byiza tubanjye kumva ubusobanuro bwabo. Dore ko ngo igaramye ntawutayigera icyuma. Mwitonde rero twirinde icyazatuma tuvuga tuti: Iyo mbimenya simanaravuze ayo yose.

Benjamin sekuye yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Benjamin ntabwo uzi aho u Rda tugeze, ushatse kuvuga c ko guhagarika Gatanazi bitatekerejweho. HE yabivuze kuva mu mushikirano kdi iyo mbimenya() ntibirimo kuko umunyarda afite ubwisanzure buhagije bwo kuvuga no gutanga igitekerezo. Ibyo uvuga rero byigumanire.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Nta mwana udacuka, utatikuweho n’umukurikira arikurwaho n’iminsi cg akariruma! GATABAZI abaturage bo mû ntara y’amajyaruguru turamukize, yaraduhirimbije mû birayi kuko ntiyashoboye guhangana n’ubumamyi bwavugwaga kuko abamamyi bamuhaye icyacumi maze si ukuyogoza abahinzi karahava maze système y’ubucuruzi bw’ibirayi iba irananiranye umuhinzi asigara aririmba urwo mbonye. 2. Yashigikiye ubucuruzi butemewe bw’URUNGUZI "Banque Lambert", ubu bucuruzi bwahirimbije abantu benshi barasuhuka, imiryango irakimbirana naho we n’abacuruzi b’iyo Lambert bakaraga bisangirira amakoko ahubwo Lambert bakayigereka k’umuntu waguze n’undi ihene kgo bajijishe izindi nzego n’ibigo by’imali nka SACCO byabaga birira ko byambuwe, ahubwo agafungisha uzamuye ikibazo. Ubukungu bw’Intara y’Amajyaruguru burimbutse butyo.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Nibyo nta muntu numwe udakosa nkuko bible ivuga.Kandi muli politike habamo imitego myinshi.Ikindi kandi,usanga benshi bafite imbehe (national bread) bakora amakosa menshi.Benshi bakubita abaturage,bakabafungira ubusa,bakabasaba ruswa,etc…Ikibabaje kurushaho,nuko usanga abantu benshi bakora ibyo Imana itubuza.Bakumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,…Ibyerekeye gushaka Imana bakabikuba na zero.Nyamara ubwayo ibidusaba kugirango tuzarokoke ku munsi wa nyuma ushobora kuba uri hafi.Ibyo bituma abameze batyo bazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye Imana.

kirenga yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

16 Umwami utagira ubwenge akunda kurenganya cyane,
Ariko uwanga indamu mbi ni we uzarama.
Prob. 28:16

Abo barenganyije nibihangane
HE yarabarebye asanga ayo marira atayihanganira
Gatabazi yihangane iminsi mibi ntawuyicura undi.

Man yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

tubashimiye amakuru meza mutugezaho

alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Buriya kubahagarika haba hari impamvu nubihangane bajye mubuzima busanzwe hajyeho amaraso mashya ubundi umuntu Amara imyaka 14 Ari umudepite nyuma bakamugorore kuba governor
Nibaduhe iyo myanya natwe tuyijyeho turashoboye

Habamesnhi sylva yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Yego koko nibabe bahagaritswe niba har’ibyo bakurikiranyweho kuko nyakubahwa perezida wa Repubulika w’ u RWANDA Paul KAGAME adahwema kuturebera ibyiza turamwizeye kdi nabo ntazabarenganya murakoze.

Mugisha obed yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka