Amafoto: Dore zimwe mu nyamaswa usanzwe wumva ariko ushobora kwitiranya
Ku itariki 11 Nzeri 2020 ahitwa mu i Rango mu Karere ka Huye, mu rugo rw’iwabo wa Ndayambaje Alexis, barabyutse mu gitondo babura uko basohoka mu nzu, kuko umwana yari amaze kubaburira ko hanze hari igisa n’ingwe munsi y’ibisanduku biba mu rugo.

Abo baturage bari batinye gusohoka kubera inyamaswa bakekaga ko ari ingwe, baje gusohoka mu nzu ahagana saa saba z’amanywa, nyuma y’uko abashinzwe umutekano bari bamaze kwica iyo nyamaswa yakekwaga ko ari ingwe.
Nyuma yaho abasobanukiwe iby’inyamaswa baje gusanga atari ingwe, ahubwo ari indi yo mu muryango umwe na yo yitwa imondo.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abantu bashimye ko iyo nyamaswa yishwe aho kugira ngo yice abantu, abandi barabinenga bavuga ko itari ikwiriye kwicwa ahubwo yagombaga gushakirwa uburyo isubizwa ku gasozi.
Hari zimwe mu nyamaswa abantu bumva kenshi ariko kuzitandukanya bikaba bigoranye, bitewe n’uko wenda amabara yazo y’uruhu asa cyangwa se ziteye kimwe.
Muri iyi nkuru, ytwagerageje kubashakira amafoto ya zimwe mu nyamaswa abantu bumva ariko batazi neza izo ari zo. Izina ry’inyamaswa riri munsi yayo.























Ohereza igitekerezo
|
Murahoneza ndabasuhuje, dukunda ibiganiro byanyu munyuza kurubuga, muzadushakire inyamaswa zitwa,indonyi nago nzizi? Murakoze.
Birashimishije muzatubwire amokoyi nzoka
Hari izindi nyamaswa mwazatubwiraho nka: Imbaka, Imbwebwe, Umukara.
Muzadushakire amafoto yinyamaswa zitwa AKAYUKU,IMPACA,INGUNZU,N’INTURO YO MU RUBINGO
Muzongere mucukumbure mutuhezeho ubwoko bw’inyamaswa bwinshi.kdi turabashimiye.
Urusamagwe ni panthere mu Rwanda zirahaba, ahubwo tigre ariyo Urutaragwe ntabwo ziba mu Rwanda cyakora wasanga zarahigeze. Ikindi njye ndabona mwitiranije impala n’impongo. Erega buriya mu Kagera haba abantu basobanukiwe neza no gutandukanya izi nyamaswa, imondo, ingwe, urusamagwe, urutoni, zitandukaniye he? Abo babikubwira byose.
Haribyo mwagiye mwibeshya, nkaho mwaguze ko Tigre ari Urusamagwe. Ahubwo yitwa Igicokoma.
Nari nziko urusamagwe ari panthère naho tigre ikaba urutarangwe
Njye nari nziko urusamagwe ari panthère naho tigre ikaba urutarangwe
Mbega inyamanswa ukuntu arinziza nanimwe ikwiye kwicwape nkunda inkuru zanyu mperereye nyagatare karangazi
twishimiye amakuru mutugezaho nkabanyamakuru. nimukomereze aho.
Ndatunguwe kbx! muturangire park itubikiye ibyo birarashyamba dutembereyo.