Huye: Inyamaswa iherutse kwicwa yamenyekanye

Nyuma y’amakuru yari yavuzwe y’uko ahitwa mu Irango mu Karere ka Huye habonetse inyamaswa imeze nk’ingwe, abashinzwe umutekano bakayica bavuga ko ari urusamagwe, abazi iby’inyamaswa bavuga ko iyo nyamaswa yitwa imondo.

Bamwe babanje kugira ngo ni ingwe ariko nyuma byaje kumenyekana ko ari imondo
Bamwe babanje kugira ngo ni ingwe ariko nyuma byaje kumenyekana ko ari imondo

Imanishimwe Ange uyobora umuryango Biocoop wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, asobanura ko imondo kimwe n’ingwe biri mu muryango umwe w’inyamaswa (cats).

Izi nyamaswa zigaragara hirya no hino ku isi. Zigiye zigira amazina atandukanye haherewe ku miterere n’ingano yazo ndetse no ku mabara y’uruhu rwazo, kimwe n’uko zibaho. Ingwe n’imondo ni zo zikunze kuboneka mu Rwanda.

Imondo (Serval mu gifaransa) ni ntoya uyigereranyije n’ingwe. Imondo z’ingore ngo zigira ibiro hagati ya 9 na 16, ingabo zikagira ibiro hagati ya 12 na 26.

Imondo kandi igira umutwe muto, ikagira n’amaguru maremare hamwe n’ijosi rirerire biyifasha kurebera hejuru y’umukenke utunyamaswa ihiga.

Igira amatwi maremare kandi manini mu mpande (ni na manini ugereranyije n’ingano y’umutwe), ikumva cyane. Ayo matwi ngo ayibashisha kumenya ahaherereye udusimba tuyitunga kabone n’ubwo twaba turi kugendera munsi y’ubutaka.

Iyi mondo iragaragaza ko ihuje imiterere n'iyiciwe i Huye
Iyi mondo iragaragaza ko ihuje imiterere n’iyiciwe i Huye

Iyo iri guhiga ngo ishobora kumara iminota 15 idakoma, ihumirije, iri kumvisha amatwi ahaherereye umuhigo. Ibi bituma akenshi idahusha umuhigo isimbukiye.

Imondo ikunze kuba mu bihuru byo mu bishanga, kandi iyo igeze ahaba abantu ikunze kurya amatungo magufi nk’inkoko n’inkwavu ndetse n’ihene.

Imondo ku gasozi iharya imbeba, inkwavu, inyoni, ibikeri n’utundi dukoko duto. Muri rusange ngo ikunze kurya utunyamaswa duto kuko 90% by’utwo irya tuba tutarengeje amagarama 200.

Utunyamaswa dutoya ihita iturya uko twakabaye, naho mu gihe ifashe inyamaswa nini ugasanga hari ibice yasize nk’uruhu, umunwa (bec) n’ibinono.

Ngo ntikunze gushotora abantu, cyane ko bo ari na banini batangana n’inyamaswa ihiga.

Ingwe (bita Léopard mu gifaransa) yo ni nini ugereranyije n’imondo, kuko impuzandengo y’ibiro igira ari 37 ku ngore na 58 ku ngabo. Urebeye no ku miterere, ingwe yo ifite ibigango ndetse n’imbaraga.

Ingwe ni uku isa
Ingwe ni uku isa

Amabara y’umukara agaragara ku ruhu rw’ingwe usanga akoze ishusho y’akarabo gatoya ku mugongo no mu mbavu ndetse no ku gice cyo hejuru cy’amaguru. Ahasigaye usanga ari ibidomo.

Habaho n’ingwe y’umukara (Panthère noir) urebye iba yifiteho bya bidomo by’umukara bisanzwe ku ngwe biba bitagaragara neza, kuko ibara ryeruruka risanzwe ku ngwe kuri yo riba ari umukara.

Ingwe ishobora kuba ahantu hatandukanye, haba mu bihuru cyangwa mu mashyamba. Akenshi ihiga nijoro, keretse iyo iri ahantu mu ishyamba yabasha guhiga nta kiyisakurije, kuko nyuma yo kumva cyangwa kubona ahaherereye umuhigo, iwegera runono hanyuma ikawusimbukira. Akenshi yica ifatiye ku gakanu.

Ishobora kwica udusimba dutoya nk’imbeba, inkende n’amafi, ariko yica n’inini nk’impala, impundu n’ingagi ndetse n’ingona. Ahanini ihiga ibisimba bipima hagati y’ibiro 5 na 70. Iyo imaze kubyica ibimanika mu giti, mu rwego rwo kugira ngo ibindi bisimba bitayitera ku muhigo wayo.

Muri rusange ingwe ngo ntikunze kwica abantu, keretse iyo bayendereje.

Imondo ku Banyarwanda na yo ni urusamagwe

Imanishimwe avuga ko uretse imondo, mu Rwanda hari n’ibindi bisimba abantu bitiranya n’ingwe kubera imiterere n’amabara y’uruhu rwabyo, n’ubwo na byo ari bitoya. Ibyo ni urutoni n’impimbi.

Mbese imondo (Serval), urutoni (Civet) n’impimbi (Genette) ni byo Abanyarwanda bita insamagwe cyangwa ibisamagwe. Ni ukuvuga ibisimba bisa n’ingwe.

Imondo igira amatwi maremare kandi manini ayifasha mu kumva aho umuhigo uherereye
Imondo igira amatwi maremare kandi manini ayifasha mu kumva aho umuhigo uherereye

Impimbi ni akanyamaswa gatoya gapima muri rusange ibiro bibiri. Gatungwa n’udusimba karuta, ariko kanyuzamo kakarya n’imbuto ndetse n’ibinyampeke. Ntigakunze kugera ahaba abantu, ariko iyo kabuze ibyo karya kagera mu ngo kakica utwana tw’amatungo magufiya, urugero nk’imishwi.

Naho urutoni rwo ni agasimba na ko kenda gusa n’ipusi, gakunze kuba gapima hagati y’ibiro 1.4 na 4.5 kakaba ari indyabyose.

Ese byari bikwiye ko iyi mondo yagaragaye i Huye yicwa?

Nyuma y’uko mu bitangazamakuru hasohotse inkuru ivuga ko mu Irango ho mu Karere ka Huye habonetse imondo hanyuma ikicwa n’inzego z’umutekano, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye habonetse abavuga ko bitari bikwiye, kuko ubusanzwe imondo ari inyamahoro, itajya isagarira abantu.

Hari n’abagiye bavuga ko yari kuba yatewe ikinya hanyuma ikajyanwa aho igomba kuba.

Icyakora hari n’abavuga ko kuyirasa byari bikwiye kuko yari yihishe itagaragara neza, kandi harakekwaga ko yagirira abantu nabi.

Uwitwa Nizeyimana agira ati “Kandi iyo batinda kuyirasa ikarya umuntu hari abari kuvuga ngo inzego z’umutekano zari hehe, kuki zitatabaye abaturage?”

Umwe mu bashinzwe iby’inyamaswa avuga ko uburenganzira bw’uko yicwa bwaba bwaratanzwe bitewe no gushaka kuramira ubuzima bw’abantu, dore ko nta muntu wari bugufi wari kujya kureba iriya nyamaswa ngo amenye iyo ari yo banashake ukuntu yakurwa aho yari iri ntawe ihungabanyije, cyane ko yari yahuruje abantu benshi, hanakekwa ko kuyugariza byari kugera aho bikavamo ko igira abo ikomeretsa, bituma hatangwa uruhushya rwo kuyica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nkunda amakuru meza yubaka igihugu nisi murirusange murakoze?

Shyirakera seti yanditse ku itariki ya: 20-01-2021  →  Musubize

Iriya nyamaswa nini mutweretse ku ifoto ni Urusamagwe(Leopard) ntabwo ari Ingwe (Tiger) kuko yo igira amabara maremare y’umukara.

JD RUTI yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

Mu mateka yabanyarwanda nta Tiger yigeze ihagera. Tiger ziba muri Asia no kumugabane wa America.
icyo abanyarwanda bitaga ingwe ni Leopard(iyo iri kwifoto) cg se Guepard nayo iboneka muri ibi bice(Guepard nizo zizwi ko zigenda amagufa aturagurika cg sikiruka cyane.izi zishobora no kuba domesticated, nubwo ari ukwirahuriraho umuriro).
Muri make ibyo umunyamakuru yavuze ni ukuri. wiyenforme neza.
https://en.wikipedia.org/wiki/Big_cat

richard yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

Oya wibicurikiranya. Ingwe ni Leopard niyo berekanye. Noneho Tiger niyo igira amabara maremare.

Boris yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Yari ikwiye kwicwa kugirango idakomeretsa abaturage kuko ntibari bazi ubwoko bwayo

Munyamahoro Salomon yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

dukunda amakuru mutugezaho.

j.claude munyaneza yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka