Amafoto: Dore zimwe mu nyamaswa usanzwe wumva ariko ushobora kwitiranya
Ku itariki 11 Nzeri 2020 ahitwa mu i Rango mu Karere ka Huye, mu rugo rw’iwabo wa Ndayambaje Alexis, barabyutse mu gitondo babura uko basohoka mu nzu, kuko umwana yari amaze kubaburira ko hanze hari igisa n’ingwe munsi y’ibisanduku biba mu rugo.

Abo baturage bari batinye gusohoka kubera inyamaswa bakekaga ko ari ingwe, baje gusohoka mu nzu ahagana saa saba z’amanywa, nyuma y’uko abashinzwe umutekano bari bamaze kwica iyo nyamaswa yakekwaga ko ari ingwe.
Nyuma yaho abasobanukiwe iby’inyamaswa baje gusanga atari ingwe, ahubwo ari indi yo mu muryango umwe na yo yitwa imondo.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abantu bashimye ko iyo nyamaswa yishwe aho kugira ngo yice abantu, abandi barabinenga bavuga ko itari ikwiriye kwicwa ahubwo yagombaga gushakirwa uburyo isubizwa ku gasozi.
Hari zimwe mu nyamaswa abantu bumva kenshi ariko kuzitandukanya bikaba bigoranye, bitewe n’uko wenda amabara yazo y’uruhu asa cyangwa se ziteye kimwe.
Muri iyi nkuru, ytwagerageje kubashakira amafoto ya zimwe mu nyamaswa abantu bumva ariko batazi neza izo ari zo. Izina ry’inyamaswa riri munsi yayo.























Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndatunguwe kbx! muturangire park itubikiye ibyo birarashyamba dutembereyo.
Iyi ni inkuru y’umwaka kuri jye,ndayikunze cyane kuko jye nkunda nuture.nabwiye abantu ko nta rusamagwe ruba mu Rwanda ntibabyemera ariko kigali today imfashije kubisobanura.umuryango w’ibisa n’injangwe ni mugali ariko abantu benshi barabyitiranya,ariko ababishoboye basoma igitabo cyitwa "inyamanswa zonsa zo mu Rwanda"
Ndabashimiye
Kariya si agasamunyiga. Agasamunyiga kitwa Stunk, cyangwa stinker mucyongereza. Kakagira amatembabuzi agasohokamo anuka kubi. N’intare ntiba ikikariye iyo kayinyariye.
Ntakuntu zimwe munyamaswa zigaragara hanze bazizana tudafite ko byarushaho gukurura ba mukerarugendo urugero urusamagwe murakoze