Huye: Urusamagwe rwari rwahejeje abantu mu nzu rwarashwe

Nyuma y’uko abantu barindwi bo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura bari batinye gusohoka kubera inyamaswa bakekaga ko ari ingwe yari mu rugo rwabo, inzego z’umutekano zaje kuyirasa basanga ari urusamagwe.

Iyi nyamaswa ni yo yari yahejeje abaturage mu nzu, byaje kwemezwa ko ari urusamagwe (Ifoto: Social Media)
Iyi nyamaswa ni yo yari yahejeje abaturage mu nzu, byaje kwemezwa ko ari urusamagwe (Ifoto: Social Media)

Mu masaha ya saa saba kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hamenyekanye amakuru y’inyamaswa yahejeje abaturage barindwi mu rugo, batinyaga ko ari ingwe.

Alexis Ndayambaje, umwe mu bataha muri urwo rugo wanatabaje inzego z’umutekano, avuga ko abasirikare barurasiye mu idirishya na we yahoze arureberamo, hanyuma rugasimbuka urugo ruhunga, na bo bakarusanga aho rwaguye bakaruhorahoza.

Esperance Nyiranshuti, umugore wo muri uru rugo rwagaragayemo urusamagwe, ashimira ingabo zabatabaye kuko yari afite ubwoba ko rushobora kubasanga mu nzu rukabica, ndetse rukajya no mu muhanda hamwe no mu isoko rya Rango riri nko muri metero 300 rukica n’abandi bantu.

Nyuma y’uko abantu bumvise ko aho bita kwa John (ni we nyir’urugo) hari ‘ingwe’ ngo bahuruye bamwe batangira no kuvuga ko n’ubundi byajyaga bihwihwiswa ko ayitunze.

Umumotari wabyumvise yitambukira ati “Bavugaga ko impamvu yagaragaye ari uko John adahari muri iyi minsi, kuko yagiye muri Tanzania”.

Nyiranshuti avuga ko na we yumvise babivuga ariko ko atari byo. Yagize ati “Ese byari kuba ari byo nkatabaza inzego z’umutekano? Cyangwa nari gushaka uko isubira aho isanzwe yororerwa”?

Avuga kandi ko uretse kuba uru rusamagwe rwinjiye iwe ari nk’ibyarugwiririye kuko ngo hari abantu bavuga ko bahuye na rwo mu muhanda nijoro.

Ikindi kandi ngo hari umwana w’urungano rw’uwe utuye ku Itaba mu Mujyi i Huye bavuganye kuri telefone, yamubwira ibyababayeho akamubwira ko urwo rusamagwe rwari rumaze iminsi ruvugwa mu bice byo ku Itaba.

Ari "Buriya rwari rwimukiye hano mu i Rango."

Ndayambaje wari wabanje kuyihamba hanyuma agasabwa kuyitaburura polisi ikayitwara, avuga ko agereranyije ingana n’ihene y’ishashi igeze igihe cyo kwima, ariko ikayirusha uburebure mu butambike (umurambararo). Urebye ngo yapimaga ibiro biri hagati ya 20 na 23.

Abantu ngo bamuteye ubwoba ko kuba yaruteruye bizamusama, ariko we ngo nta bwoba afite.

Anakeka ko kurutwara ari ukubera ko byaje kumenyekana ko uruhu rw’urusamagwe ari ‘imari’, cyane ko ngo rukimara no gupfa hari abagiye barupfuragura ubwoya, banabutwaye.

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, ngo agire icyo abivugaho, ntiyafata telefone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Erega yaba umunyamakuru,yaba n’uwayirashe ndeste n’uwatanze itegeko ngo bayirase ntakosa bafite. Tubyemeranyeho abenshi tumenyereye kubona inyamaswa ku mufoto ubwo ntituzisobanukwe ikindi ntabwo uwayirashe nawe yarabiziko Ari imondo nkuko mubizi ababivuga kd nziko nawe yarashe afite ubwoba urumvantiyaribuyegere ngo abanze ashishoze amenye iyariyo kuko yagiye barangije kumutabaza ko batewe n’urusagwe mwekugira abo murenganya rero majye bampuruje ngasanga Ari iriyaya sinari gutekereza 2 kuko sinzi kubitandukanya kd ibyo si ikosa.

Vedaste yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

njyewe ndumva nababajwe nuko bishe iyo nyamaswa rwose bari kuyisinziriza bakayijyana aho izindi ziba kuba ari urusamagwe cg urutoni nibisanzwe ese bagirana inama nabahana arinjye we ntibizongere rwose

alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Iyi nyamanswa ntabwo ari urusamagwe ni imondo (serval)

Habineza yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Mwaramutse neza,nanjye kuba iyi nyamaswa yishwe birambabaje cyane kuko iri muzo twita Extinct Animals ,kuko iyi nyamaswa ntago irya abantu gusa iyo isakiranye n’inyamaswa nto zo murugo ishobora kuzica.Umunyamakuru rero nawe aransekeje avugako ari URUSAMAGWE .Iyi bayita IMPONDO,SALVAL and SELVALINE(English name )or Felis SALVAL-SALVALINA (Scientific Name).Rero kuyica sibyo baribyitware mu CYANYA CYA KAGERA bakoresheje uburyo nkuko bzanye NKURA N’INTARE mu KAGERA

kathe yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Murakoze kuri iyo nkuru. Mu Bugesera aho nakuriye mu myaka ya 80 na 90 izo nyamaswa zarahabaga. Ndacyeka iyo ari imondo ntabwo ari urusamagwe. Ntacyo itwara abantu ahubwo irya amatungo magufi cyane cyane inkoko ikanatungwa n’utundi dukoko duto two mu gasozi. Mu Rwanda hakabaye hari urwego rukora kinyamwuga rushinzwe gutwara bene izo nyamaswa mu byanya byazigenewe aho kwicwa. Murakoze.

Vivi yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Nibyo najye nuko natekerezaga. Sinziko aka kanyamanswa kakwica umuntu. Iyabaga kajyanwaga mu Kagera kbsa

Seburikoko yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Jyewe birambabaje kubona inyamaswa nkiyo yicwa kandi iri mu nkeya zisigaye hano mu Rwanda,kuki hatariho ababishinzwe kuburyo inyamaswa nkiyo isubizwa mu ishyamba? Hanyuma rero umunyamakuru nawe akihandagaza ngo ni urusamagwe! Kuki mutabanza kubaza kandi nziko mwize? Ikindi mujye mumenya abo muha amakuru cyaneko bamwe muri mwe tuba tubarusha ubumenyi kubintu bimwe na bimwe! Iyo nyamaswa ni #imondo ,gusa birababaje kuko iyo nyamaswa ntabwo yica abantu,ahubwo ishobora gutwara inkoko,inkwavu,inuma,nutundi dukoko dutoya nimbeba zirimo.

Jean yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

None se umunyamakuru arihandagaza agakora inkuru ati ngo iyi nyamaswa ndeba ni urusamagwe Koko?ariko Koko nta no kugenekereza niba akavuga ko bayita urutoni!!! Umunyamakuru mbere yo gutangaza iyi photo ayita urusamagwe yagiye abaza cg akore ubushakashatsi aho kuyobya abana basoma iyi nkuru kuko abantu bakuru bazi urusamagwe uko rusa

Cacana yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

None se abanyarwanda bazi urusamagwe uko rusa kuburyo bavuga ko iyi photo ndeba ari urusamagwe?cg ni umunyamakuru wibeshye? None se iyi photo ko mbona ari original umunyamakuru aremeza ko ari urusamagwe ? Ubwo abyemeje aba yarize amashuli angahe? anjya asoma ubuzima bw’inyamaswa ndumiwe kuba umunyamakuru yayobya abantu cg abana bazasoma iyi nkuru bakazanjya bitirinya iyi nyamwaswa bita urutoni ngo urusamagwe.

Cacana yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Iyi nkuru yanditse neza pe. Ahandi nayisomye yari superficial.

Nshimiye Marie Joyeuse

Jean Rutareka yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Ntabwo ruriya ari urusamagwe ni gitondo.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka