Huye: Inyamaswa bakeka ko ari ingwe yahejeje abantu barindwi mu nzu

Mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari urugo rurimo abantu barindwi, kugeza kuri iyi saha ya saa saba bikingiranye mu nzu kubera inyamaswa babonye mu rugo bakeka ko ari ingwe.

Munsi y'ibyo bisanduku barakeka ko inyamaswa irimo ari ingwe, yababujije gusohoka
Munsi y’ibyo bisanduku barakeka ko inyamaswa irimo ari ingwe, yababujije gusohoka

Icyo gikoko ngo cyihishe hagati y’ibisanduku nk’uko bivugwa na Alexis Ndayambaje uba muri uru rugo, wabidutangarije kuri telephone.

Ndayambaje yaduhaye amakuru avuga buhoro cyane kugira ngo icyo gikoko kitamwumva hanyuma kikaba cyabagirira nabi, cyangwa kikica abagenzi bari guhita mu muhanda batazi ko gihari.

Agira ati “Umwana wabyutse mbere ni we wakibonye aza kubwira nyina na we akibonye ati ‘ni ingwe’, ni uko bihindira mu nzu barafunga, na n’ubu twahezemo kuko twabuze abadutabara”.

Ndayambaje uyu anavuga ko ikimuteye inkeke kurushaho ari uko icyo gikoko kiramutse ari ingwe, uwagishotora yatuma cyica abatambuka mu muhanda, kuko baturiye ugana i Kibirizi uturutse mu i Rango.

Arifuza ko inzego z’umutekano zabatabara, bakabasha gusohoka bakajya mu mirimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, avuga ko nta gihamya ko igikoko babonye ari ingwe, ariko ko narangiza inama arimo ajya kubikurikirana.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru, amakuru yavugaga ko inzego z’umutekano zamaze kugera kuri uru rugo ngo harebwe ko iyo nyamaswa ari ingwe koko, kandi yirukanwe abaturage babashe gusohoka.

Nyuma yaho byaje kumenyekana ko iyi nyamaswa yarashwe. Soma inkuru irambuye HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Uwo mugabo akina n’ubuzima!

Woe wumva uzakina n’ingwe koko?

C urwo rukoko rwakomotse he ra?

Niyonkuru j d’amour yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Njyewe ndumva hakabaye ikinya buri veternaire w’umurenge akaba abyicaranye kugira ngo habaye ikibazo k’icyi abashe gutabara,kuko yakagombye gusubira muri park tukajya tuyisura aho kuraswa iryica bakayirasa icyo kinya.
Kimwe nuko rimwe hazasara imbwa nabwo akahagoboka akoreshe icyo kinya,gusa wenda turacyafite ubuahobozi buke ariko byatekerezwaho.....

bura ari ingore ira ngwe yaba yasize ibyana hafi aho pe wenda ikaba yashakaga icyo kubiha

Yvonne yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Muze kuduha updates kuri iyi nkuru. Byarangiye bite?

Yayaya yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Mwiseneza Deo gewe nkeneye numerous yawe ngo tuzamenyane unyigishe kuko inyigisho zitwigisha imiterere tuzagira nyuma y,ubu buzima bwo Ku isi ndazikunda.

Rugeruza yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Murebe kuntu inzego zumutekano zagoboka ruriyarugo kuko niba iriya aringwe nta mahoro bafite mubatabare babone uko basohoka murakoze.

Mwiseneza Deo yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Birababaje.Ingwe ni dangerous.Ikunda inyama kandi izi kwiruka cyane.Ndizera ko police ibatabara.Gusa tuge twibuka ko mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13,ntabwo Inyamaswa zizongera kurya abantu.Ngo tuzaba dukina n’Inzoka,Intare,etc...nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bible yita Armageddon.

karekezi yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Karekezi rwose nk’ubu uba uri mu biki?Erega ubu musigaye mwariyemeje kwigisha ibitajyanye n’ibyavuzwe mu nkuru!

Minani yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Mwiseneza Deo ntukabeshye abantu; inyamaswa zitunzwe n’inyama, umuntu ni afite inyama; baramutse babanye Inyatmaswa zarya abantu. naho ibyo bitirira Petero ushatse wabirebesha amaso ukigendera

mugaragu yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Ariko mwagiye muva mukurota. Izo container babshyizemo z’amadini ngo muzakina n’inyamaswa koko. Reka nkuvune amaguru niba ukunda gusoma uze gushaka igitabo cyitwa " the journey of souls" by Michael biraza kukuvana muri iyo sereri y’amadini.mwagiye musoma koko mukava kwihugika mu gitabo kimwe(Bible)

Kibweteri yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka