Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire afunzwe azira kuvanga akazi

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 2/5/2012 yashyizwe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo kubangikanya imirimo ya Leta n’indi ifite aho ihuriye n’akazi ke bityo bikaba bishobora kumugusha muri ruswa.

Ntukanyagwe yatawe muri yombi nyuma yaho yarafite isoko ryo kubaka urusengero rw’idini rya Orthodoxe ruri kubakwa mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Uku kubangikanya imirimo ya Leta ujya mu yindi mirimo bifatwa nko gushaka indonke ushaka kwigizaho umutungo, bikaba bihanwa n’itegeko numero 23 rihana abarya ruswa n’ibindi byaha bijyanye nabyo. Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5; nk’uko byemezwa na Theos Badege umuvugizi wa polisi y’igihugu.

Uyu mukozi yashyizwe mu buroko nyuma yaho kuwa 27/04/2012 yahawe ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere imuhagarika ku kazi by’agateganyo, impamvu akaba ari uko yataga akazi ka Leta akajya gukora ibiraka kandi bitemewe.

Ir. Ntukanyagwe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugesera mu gihe hagitegerejwe ko idosiye ishyikirizwa urukiko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Uyu mwana muto se azize kwihangirimo kweri kandi aricyo twese duhamagarirwa

Wangu Aime yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

ARIKO I BUGESERA BABAYE GUTE? POLICE IHURIRA HE NO GUTA AKAZI KW’ABAKOZI? ESE POLICE YASIMBUYE HUMAN RESSOURCE Y’AKARERE KA BUGESERA? JYE NDABONA ATARI UGUSHAKA MAFARANGA AHUBWO ARI IKIBAZO ASHOBORA KUBA AFITANYE N’ABAYOBOZI BE NDAVUGA MAYORS NA E/S!REKA TUBITEGE AMASO UMUCAMANZA AZABISUZUMA. GUSA NZI NEZA KO IYO UMUKOZI YATAYE AKAZI ADAFUNGWA AHUBWO YIRUKANWA MUKAZI. AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!BUGESERA DISTRICT NTIWOROSHYE!!!!!!!!!MAYOR BUGESERA OYEEEEEEEE MUGUKORESHA POLICE MURI HUMAN RESSOURCE!

kalisa Eugene yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

Ikigaragara ni uko uyu mukozi yarenganijwe kandi mukurikiranye neza mwasanga ari ishyari ryabagenzibe kuko azi gukora ahubwo abandi bose iyaba bari bazi kuyakorera nkawe aho kwiba abaturage.
Ahubwo nibamurekure yikorere kuko ayo mafaranga yazaduteza imbere kuko arayakorera akayagumisha hano iwacu.
Sha,ERI WIHANGANE GUSA IKIGARAGARA NA BOSS WAWE ASHOBORA KUBA ABIRI INYUMA KUKI NTACYO ATANGARIZA ABATURAGE? NIBAKWIRUKANE NIBA BAVUGA KO WATAYE AKAZI AHO KUGUFUNGA!

GANZA EGIDE yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

Hari bynshi byihishe inyuma ryiryo fungwa kandi bizamenyekana.

yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

bugesera nubundi harimo amatiku mubuyobzi nonese umunti ntbamufashe arya ruswa, ntiyabuze kukazi, uwamuhaye akazi siwe umurega ruswa kuyimwaka ahubwo maire usanzwe yifiyitiye ibibazo byo kwivanga mukazi niwe wabibwiye nabapasitere bimwe ruswa arabyumva, ubuyobozi bubi burigihe bugendera kumabwirwe, kuko ntagihamya byo gufunga uyu mutipe.

abapasiteri bagufungishije se bo ngo ni ruswa kandi aribo bayishaka ubu bazajya imbere y’intama zimana basengeshe abantu ngo.....mbega abakozi bimana bubu, komeza utsinde

jhadge yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

ikosa rya k2d nuko mushyiraho comments mutinze kandi baba bazitanze ngo zijyane n’inkuru mujye mwibuka kuzitambutsa, naho uyu mutipe niba abashinzwe imyubakire barekaga kurya ruswa ahubwo bagakora ibyinshiza amafaranga kuko uyu we ntibamurega ruswa ahubwo ngo yabangikanyije akazi ubuse maire or DPC wamufunze ntiyorora, ubwose inka ze ntizishobora kuna, ubuse DPC uvuga gutya ntamoto or imodoka afite mu muhanda zikora zikinjiza ubuse abizire ko ashobora ize atazihagarika kubera amakosa, umuntu ajye azira icyo yakoze aribyo imirimo yagabanuka kuko abafite amagfaranga nibo bahanga , byari kuba ikibazo iyo aba ariwe wirirwa kuchantier bakaba baramushatse bakamubura.

Ntukanyagwe ari mubantu minisitere y’umurimo ikwiye guhemba kuzira ko yahanze umurimo agatanga akazi abandi bafungwa ko bafashe abana, bibye, barwanye bishe, we azize ko yubatse ikibazo nuko uwamuhaye akazi atariwe umurega ko yamwatse iyo ruswa.

gisore yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

gufungwa kubera ko yabangikanyije akazi si icyaha cyane ko na leta ishishikariza abantu kora, ikindi nuko akarere katigeze kamwandikira ngo kamubure, ahubwo byose bikuruwe n’ibintu2, kimwe kirimo ko umuyobozi w’akarere yasabye ko bamufunga kugira ngo azamushyire ibyaha maire ubu aregwa byo kwivanga mukazi ko gutanga ibyangombwa by’imyubakire kumukire wita Eugene, aho maire yategetse abakozi ngo bamuhe ibyangombwa babyanze bahereye ko hari itegeko ryo kubaka kumuhanda usize matero 20 kandi eugene atazisize nubwo itegeko ryariritarasohoka, maire ategeka abakozi ko babimuha akazabyirengera.

barabimuha umugabo arubaka itegeko rirasohoka maze abayobozi bakuru babajije maire impamvu yemerera abantu kubaka badasize 20 m ahitamo kwikiza abakozi bakora m’ubutaka, uretse kuba yaramuhagaritse yaramwandikiye ibaruwa yo kwisobanura kandi azi neza ko yabategetse gutanga ibyangombwa. ndetse maire ikosa ribi yakoze nuko yahise ategeko uwo mugabo eugene ahagarikwa kubaka kandi yarahawe ibyangombwa byo kubaka mbere yuko itegeko risohoka.

kuba rero ibibidakuraho maire ikosa yakoze yahisemo kwikiza abatanga ibyangombwa barimo Eng. Ntukanyagwe avuga ko yataye akazi kandi atarigeze asiba akazi n’umunsi numwe, atarandikiwe cyangwa ngo yihanangirizwe ko yishe akazi.

icya 2 uyu mugabo azize nuko yanze gutanga ruswa kubatipe babapasteri bamukorera controle bamusabye ruswa akayibima, bahitamo kumurega kuwamuhaye ikiraka bavuga ko yubaka nabi, boss wabo abateye utwatsi niko kujya mukarere kuvuga ko yubaka kandi ari umukozi ushinzwe gutanga ibyangombwa byo kubak.

nyobozi irabizi ko uru rusengero rugeze hejru y’amadirishya itari ibizi kuko we siwe wubakisha ahubwo nabandi bubakisha, gusa nyobozi yabibwiwe naba bapasiteri bimwe ruswa nako bo babyita akantu bikubitana nuko Rwagaju yamushakishaga kugira ngo yigire umwere kuri dosssier ya Eugene abigenderaho.

abandi bazira ko barya ruswa we azize ko yubatse urusengero????????? Imana imwongerere umugisha

eugene yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka