Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire afunzwe azira kuvanga akazi

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 2/5/2012 yashyizwe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo kubangikanya imirimo ya Leta n’indi ifite aho ihuriye n’akazi ke bityo bikaba bishobora kumugusha muri ruswa.

Ntukanyagwe yatawe muri yombi nyuma yaho yarafite isoko ryo kubaka urusengero rw’idini rya Orthodoxe ruri kubakwa mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Uku kubangikanya imirimo ya Leta ujya mu yindi mirimo bifatwa nko gushaka indonke ushaka kwigizaho umutungo, bikaba bihanwa n’itegeko numero 23 rihana abarya ruswa n’ibindi byaha bijyanye nabyo. Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5; nk’uko byemezwa na Theos Badege umuvugizi wa polisi y’igihugu.

Uyu mukozi yashyizwe mu buroko nyuma yaho kuwa 27/04/2012 yahawe ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere imuhagarika ku kazi by’agateganyo, impamvu akaba ari uko yataga akazi ka Leta akajya gukora ibiraka kandi bitemewe.

Ir. Ntukanyagwe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugesera mu gihe hagitegerejwe ko idosiye ishyikirizwa urukiko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Imana ishimwe ko Erick yafunguwe, Umushinjacyaha yarebye ntaho yahera amugeza imbee y’umucamanza ahitamo kumurekura kuburyo bwihuse, agashya rero ese mwari muziko mu mateka ya station ya police ya Bugesera Erick ari we wabashije gusurwa n’abantu benshi batandukanye kandi kenshi ku munsi!!!!! byerekana ko ashobora kuba agira umutima mwiza! Erick we niba hari n’amakosa wakoze reba ukuntu wayakosora, nusubira no mu kazi kandi zitware neza kurushaho kandi ikiraka cyawe nacyo ugikomeze mugihe kitabangamiye imirimo washinzwe na leta kandi niba kibangamiye inshingano zawe umese kamwe. Naho ubundi waruburijwemo mwana wa ma!!!

Bugeserankunda yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Uwiteka si umukene, Imigambi y’abana babantu siyo y’Imana! Imana nihabwe icyubahiro kuko yumvise amasengesho y’abantu, ikumva n’amarira y’imfubyi. Ir Eric NTUKANYAGWE yafunguwe.

vanessaa yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Imana si umuntu kdi ntirenganya yakoze ibikwiye Eric yafunguwe kandi n’ibindi byose izabirangiza
,gusa ndasabira kubabarirwa kubahemutse bagaharabika uriya muzira nenge.Imana ikomeze kukuba hafi kandi igu protege.

GASHORA yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Imana ikunda abantu bayo kuko imaze gukora igitangaza Ntukanyagwe agafungurwa byagateganyo ubu abashaka bamubona yafunguwe

GATSINZI Marc yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Imana ikomeze ikube hafi Eri kuko Nta mutima mubi ugira idu fashe ibyiza wakoze ibikwiture ikurengere mu bihe bikomeye urimo.

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Mwumve Eric ni umuntu usanzwe nk,abandi ariko uzwiho kuba Honette gukunda abantu, kandi nawe agakundwa.

Eric KAYIHURA yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

komeza umwemere birakureba buri wese azibye

yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Imana tuzi ko iri mu bya Eric kandi imukunda kuturusha twese so ubwo rero nimuceceke murekere aho guterana amagambo kuko murapfa ubusa. urenganya nurenganywa Imana izabigaragaza.

hakizimana oswald yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Eric ntakibazo cyabamusura afite kuko ibi bibaye byagaragaje ko eric abana pe! nabasenga bari ku mavi muzarebe ukuntu mukora nisoni.

yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Nihahandi hawe Louis kuko abajyanama bakarere ndibazako badatekereza nkawe, nibarebe kure nawe ugirwe inama ,reka kwihagararaho.

yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

ariko na Leta yemera kugira contrat z’akazi 2 iyo hose uhakora neza, niba rero yaricaga kamwe bari kumwirukana kukazi nk’uko babikoze ariko ibya ruswa bamushinja ntaho bihuriye no gukora utuzi 2.hari ikibyihishye inyuma mutatubwiye.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

ngewe uko mbibona eric ararengana kuko n’ umuzungu uhagarariye ririya torero mu rwanda no mu burundi yiteguye kuza gukora temoignage yuko aribo bamusabye ko abubakira kandi bishimira nibyo yubaka.

olivier yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka