Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire afunzwe azira kuvanga akazi
Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 2/5/2012 yashyizwe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo kubangikanya imirimo ya Leta n’indi ifite aho ihuriye n’akazi ke bityo bikaba bishobora kumugusha muri ruswa.
Ntukanyagwe yatawe muri yombi nyuma yaho yarafite isoko ryo kubaka urusengero rw’idini rya Orthodoxe ruri kubakwa mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Uku kubangikanya imirimo ya Leta ujya mu yindi mirimo bifatwa nko gushaka indonke ushaka kwigizaho umutungo, bikaba bihanwa n’itegeko numero 23 rihana abarya ruswa n’ibindi byaha bijyanye nabyo. Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5; nk’uko byemezwa na Theos Badege umuvugizi wa polisi y’igihugu.
Uyu mukozi yashyizwe mu buroko nyuma yaho kuwa 27/04/2012 yahawe ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere imuhagarika ku kazi by’agateganyo, impamvu akaba ari uko yataga akazi ka Leta akajya gukora ibiraka kandi bitemewe.
Ir. Ntukanyagwe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugesera mu gihe hagitegerejwe ko idosiye ishyikirizwa urukiko.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 43 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega akaga!!!Rwagaju we, Bugesera sinyituyemo ariko niho iwacu abantu bibazaga ibanga ukoresha kuko wari warashoboye ako karere byrarabayobeye none baragutangiye,gusa nziko amatiku bayatangiye kera ariko ntibabone uko ajya ahagaragara gusa ndizera ko ntacyo bazagutwara courage. Naho Eric we ahubwo abantu bibazaga niba akarere kabona ibyo akora cg katabibona.
Yewe ntibyoroshye, bugesera murakomerewe, ariko muzashoborwa n’unmuyobozi uturutse he????.Mwamurwanyije kuva kera ariko nihahandi hanyu, ibyo muvuga muba mwasomye amategeko cg? Rwagaju we ihangane utavugwa ni utaravutse gusa uhagarare kigabo tukuri inyu naho ntako utyagize bari baratinze. Imana ikomeze ikuturindire.
Umva Rwagaju, abantu bose bakora akazi karenze kamwe muru uru Rwanda bose nimubafungisha gereza zizava he? Ndabona murimo kongerera akazi Rwarakabije!
Guverineri atabare bugesera naho ubundi ishobora kuzaba nka musanze kugihe cya Karabayinda na osward bakora munyumvishirize. kandi aho byageze akarere ni ugusubira inyuma mu mihigo, abareba neza bazareba umwanya bugesera izazaho kuko kuza imbere naya matiku ntibishoboka.
Guverineri ati ndashaka iterambere, Minisitiri iterambere, mayor agapinganwa n’abakozi aho kubahiriza inshingano, bayobozi bakuru dore impamvu ibyo mwifuza bitagerwaho bamwe munzego zohasi dore ibyo ziberamo gahunda zitekerezwa nabayobzi badasinzira zigapfa ubusa.
binyibukije bugesera mukurwanya nyakatsi, ibibazo byayibayemo iyo itagira police n’ingabo ntiyari gushira, uuse nubu bagaruke gukiza munyumvishirize yaciwe mu rwanda?
Ariko niba koko ibyo muvuze ariko bimeze jye navuga ibi bikurikira:
1. Guhanga akazi nibyo leta idushishikariza
2. Akarere na police nti kubahirije amategeko y’ifatwa rya Eric
3. Ikingenzi ni uko Eric yubahirizaga inshingano yahawe z’akazi
4. inama nagira Mayor yareka amatiku agafunguza Eric kuko ariwe na DPC BABYIHISHE INYUMA.
5. Ni akabazo nibariza Mayor na DPC, Ese mugira inka? Mugira imirima se? Hari imodoka mufite zitari iyo Leta yabahaye y’akazi? niba mubifite, inka ntiziragirwa? niba muziragira amata yazo ajyahe? yo si business yinjiza se? ubwo mwabangikanije akazi. niba mufite imirima nti muyihinga se? nayo ni business. niba ibyo navuze haruguru mubikora ntacyo mbagiza kuko bikorwa n’abakozi banyu Eric nawe ryaba ari ikosa aramutse ariwe wirirwa kuri chantier ibyo yabihanirwa ariko nabwo mukabanza kumwandikira mumwihanangiriza, yananirana mukamukata 1/4 cy’umushahara yananirana mukamwirukana.
niba rero aza kukazi buri munsi cg ibyo mutarabikoze mumurekure kuko muramurenganya. Erega akazi si ukubaka gusa, guhinga no korora nabyo ni akazi ubwo rero abamufunze nabo babangikanya utuzi kandi ndabizi neza ko Mayor abikora nawe.
Ese burya Mayor iyo ahagaze aho yubaka yanzu y’iwe ntaba ari gukurikirana imirimo yo kumwubakira? ko si akazi se? nawe aba yabangikanije imirimo kuko jye mperutse kumunyuraho ari mumasaha y’akazi.
aka karere kari gatangiye gutanga icyizere ko kavuye mukajagari none amafuti y’abayobozi bako arakomeje. ubu uyu musore ari kuzira amatiku yaho ntakindi. none se ko mu itangazamakuru ry’umwuga ko kugaragaza isura y’umuntu atari byo buriya ifoto yakoreshejwe aho bikwiye. uwabisuzuma yasanga hari ababyihishe inyuma kandi aribo bakwiye gukemurira abandi ibibazo. yewe koko wamugani w’abanyarwanda uracyari impamo. bugesera iranze ibaye bugesera ni aha nyagasani. sha Eric courage hari igihe bariya nabo amafuti yabo azagaragara bakabiryozwa
Gusa bazatumenyeshe igihe azitabira parquet tuge kwikurikiranira abazaba bahagurukijwe kumushinja!!!! bizaba ari hatari! Ariko se Louis ko nziko ubusanzwe wari umuntu w’umugabo kandi ko wihaye, ukaba n’imfura kandi warebye ukuntu wivana muri izo dossier kweli, ariko ntuziko inkende bamenya ko mu kabuno kayo hatukura ari uko yuriye?? waretse kurira kweli ko n’abatitaga kudukosa duto duto twawe bagiye kutwitaho noneho n’amanini bakayabona kubera udutiku nk’utwo watangiye kwinjira mo!!!!!!!!!!!! Imana ikurinde na Eric imurengere.
RWAGAJU genda uzi amayeri kabisa!! mu by’ukuli ERIC ararengana, kuvuga ko yakoze ikiraka mukaba mutarigeze mu mwandikira ngo wenda yishe akazi, akaba ari nta na rimwe yabuze ku kazi yagiye muri icyo kiraka ubwo koko si ukurenganya umwana!!!! mu by’ukuli ikibazo si ERIC ahubwo RWAGAJU arashaka ukuntu yakira dossier ya Eugene HIGIRO yahaye yatumye y’ubaka muri metero 15 kandi yakubatse muri metero 23, eric, ruben, camille bari banze kumuha ibyangombwa kubera ko bari bazi neza ko itegeko rigiye gusohoka, hanyuma RWAGAJU arabategeka ngo babimuhe, k’ubwibyo case ikaba yarakomeye none RWAGAJU arashaka k’ubyikuraho abigereka kuri Eric. dore ko bivugwa hirya no hino ko RWAGAJU yahawe ruswa na Eugene yo kumwubakira inzu iri inyamata hafi y’ikigo cya gisirikare. ubwo se ko bivugwa we azakurikiranwa na nde? agato kamira akanini kabisa, gusa RWAGAJU nawe urarye uri menge ejo cg ejo bundi nawe uzumva. umwanzi icyo aberaho ni ukubabaza umutima none rwagaju abigezeho
UYUMUKOZI NTIYUMVIKANA NUMUYOBOZI WE YARIYE WENYINE NAHO UBUNDI NIBA YARAKOZE IKOSA YAGOMBYE KWANDIKIRWA YIHANANGIRIZWA NAHO UBUNDI NIBA BITARAGENZE GUTYO MAYOR ARASHORA AKARERE MUMANZA KANDI KAZATSINDWA
mvuge iki ndeke iki ko bindenze? Jyenda Paul uri umugabo ni uko abagufasha bamwe na bamwe bakubeshya!! nkubu se mayor w’umwana muto nkuriya utangiriye mu matiku mu myaka itaraba itatu amaze mu karere ubu koko ntagiye kutudindiza. Burigihe igifi kinini kimira uduto, Rwagaju nakugira Inama yo gusubiza ubwenge kugihe ugafunguza Eng. Erick Ntukanyagwe, kuko amakosa yakoze niba ari nayo siyo yatuma afungwa, yewe ntiyanamuhagarika ku kazi, ubu se muri ako karere ni bangahe barya Ruswa? ubwo se Eugene yabonye autobatir atari pressure yawe, none se akantu wamugani yagahaye Eric cg Camille cg Ruben?? aaaaahhhhhh Rwagaju rero niwowe ubwirwa, iyo bino bintu bitangiye cyane cyane umuyobozi nkawe akabisunika menya ko ingoma yawe ifite intege nke, nawe abagushakisha si bake! erega umenye ko buriya iriya jupe ntawe itabera, wirenganya umwana rero kuko uyu munsi niwe ejo ni wowe kandi wowe cas yawe izaba ikomeye kurusha cyane iyo ya Erick. Bugesera ndagukunda!
Gufungwa kwa Eric bigaragara ko harimo ikibazo kibyihishe inyuma, Banyarwanda mwaretse amatiku tukubaka igihugu koko???
Ubwo se imirimo abangikanya ni iyihe kandi ko yahagaritswe mu karere?