Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire afunzwe azira kuvanga akazi

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 2/5/2012 yashyizwe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo kubangikanya imirimo ya Leta n’indi ifite aho ihuriye n’akazi ke bityo bikaba bishobora kumugusha muri ruswa.

Ntukanyagwe yatawe muri yombi nyuma yaho yarafite isoko ryo kubaka urusengero rw’idini rya Orthodoxe ruri kubakwa mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Uku kubangikanya imirimo ya Leta ujya mu yindi mirimo bifatwa nko gushaka indonke ushaka kwigizaho umutungo, bikaba bihanwa n’itegeko numero 23 rihana abarya ruswa n’ibindi byaha bijyanye nabyo. Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5; nk’uko byemezwa na Theos Badege umuvugizi wa polisi y’igihugu.

Uyu mukozi yashyizwe mu buroko nyuma yaho kuwa 27/04/2012 yahawe ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere imuhagarika ku kazi by’agateganyo, impamvu akaba ari uko yataga akazi ka Leta akajya gukora ibiraka kandi bitemewe.

Ir. Ntukanyagwe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugesera mu gihe hagitegerejwe ko idosiye ishyikirizwa urukiko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Mwebwe mwese nimwivugire ibyo mushaka nuko mutazi ubugome bwa Rwagaju, isi yose yamumenye nimuceceke! kuko ruswa ayirwa nkushaka kuyirangiza. Ariko icyo yamenya nuko iyo ntebe arimo hari nabandi benhi bayibanjemo, bugesera nimutureke ntamafuti n’amagambo tugira ahubwo nuko tubona ibintu mbere yabandi kandi ntiwaturenganya tubibona.

kabayija yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

eriko mujye mugerageza kuvugisha ukuri kandi muvuge ibyo muzi simvugira mayor cg Eric; ndemeranya na Mayor ko Eric yakoze amakosa yo gusinya contrat ahandi ariko se mwa bantu mwe ko yafatiwe ibihano d’ordre administratif kandi wenda mu bushishozi bwa Mayor akaba ariko yabibonaga kuki Eglise Orthodox niba yari ifite ikibazo kuki atariyo yagitanze kuri Police ahubwo mayor akandikira Police ayisaba kumukurikirana deja mayor ya qalifié kandi bitari mu nshingano ze, ikindi mayor arahubuka cyane iyo ari ikibazo cyo kwirukana abakozi, niba mubyibuka dossier ya 2010 yirukana abakozi b’Akarere uko yishakiye nawe azi aho byamugeze iyo inama y’umutekano na Bureau yanjyanama itamutabara ngirango ntaba akiri mu aka Karere, ngirango ku batabizi bazabaze neza uko byamugendekeye

coco yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Erega burya koko ukuri kuraryana kandi umuti uvura urasharira. Eric na bagenzi bawe nimwemere icyaha mureke amagambo asebanya mayor wacu ntacyo tumunenga peeee. Erega uwasoma izi msg yabona ko akarere kahiye. Mureke gushyushya abantu imitwe. Icyaha ni gatozi mayor niba afite amakosa azakurikiranwe ku giti cye. Eric uri inshiti yanjye ariko burya ubupfura ntako busa, kandi leta yacu yoroheje ibibazo kwemera icyaha no gusaba imbabazi ugabanyirizwa ibihano. Ese eric nkwibarize, hariya wakoraga ni muri secteur prive kuburyo wakora agatogo mu kazi? Nyamara mujye mumenya amategeko abagonga n’abarengera, gusa ihanga tuzagusura.

yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Erega burya koko ukuri kuraryana kandi umuti uvura urasharira. Eric na bagenzi bawe nimwemere icyaha mureke amagambo asebanya mayor wacu ntacyo tumunenga peeee. Erega uwasoma izi msg yabona ko akarere kahiye. Mureke gushyushya abantu imitwe. Icyaha ni gatozi mayor niba afite amakosa azakurikiranwe ku giti cye. Eric uri inshiti yanjye ariko burya ubupfura ntako busa, kandi leta yacu yoroheje ibibazo kwemera icyaha no gusaba imbabazi ugabanyirizwa ibihano. Ese eric nkwibarize, hariya wakoraga ni muri secteur prive kuburyo wakora agatogo mu kazi? Nyamara mujye mumenya amategeko abagonga n’abarengera, gusa ihanga tuzagusura.

kaga yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Rwagaju songa mbereeeeeeeeeeeeeeeee

rweru yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Yewe ntibyoroshye, bugesera murakomerewe, ariko muzashoborwa n’unmuyobozi uturutse he????.Mwamurwanyije kuva kera ariko nihahandi hanyu, ibyo muvuga muba mwasomye amategeko cg? Rwagaju we ihangane utavugwa ni utaravutse gusa uhagarare kigabo tukuri inyu naho ntako utyagize bari baratinze. Imana ikomeze ikuturindire.

Rudasingwa yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

mayor wo kagira IMANA we reka kwiteranya ushaka gihishira amakosa yawe kuko ibyabaye muri land bureau turabizi

david yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Rwagaju ndamwemera cyane kuko akarere yatumye kagira umwanya mwiza mu mihigo,gusa ikibabaje nabo bakorana bamuvangira kandi muzi nk’umugabo udatinya ibibazo,amagambo azayarenga yikomereze imihigo,gusa icyo namugiraho inama nakomeze yirukane ibisambo kuko biramutobera n’adatanga serivise bose.

sanyu yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Turashimira umuyobozi w’Akarere kuko akomeje kugateza imbere muri gahunda zose,komera kigabo kuko tukuziho ubutwari kandi ugire umwete wo kurwanya ibisambo naba runyunyusi kandi ikigaragaza umugabo ntatinya ibibazo,amagambo ntacyo azagutwara kuko abayavuga n’abanzi b’ibyiza.Turagushigikiye komera ugaragaze ko uri umugabo.iyo ukubita ibisambo birataka ndetse nabigenzi byabyo witinya kuko harimo n’ibindi komeza ubijonjoremo kuko na Leta nibyo ishaka kandi iragushigikiye.

yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ariko Mayor muramuhembutse kweli? Iyo mihanda se uvuga atakoresheje wowe ko numva uyizi watanze uwuhe musanzu? Gukora umuhanda se ni ibintu utekereza ukabyuka ukora mwagiye mureka gupfa kuvuga. Ngo Mayor yubatse inzu? Ahubwo azubake n’izindi. Ririya cumbi ry’akarere se abamo ni umunani yahawe kuburyo atagomba kugira iwe? Ariko abanyabugesera barabavuze koko. Jye Rwagaju muzi nk’umutype utuje ukunda akazi n’abapeuple be naho ibya ruswa byo sinabyemera niba yarubatse yatse credit nk’abandi bose cg ni umutungo we pour quoi pas? Ariko iyo nzu nubwo ntayizi yabavugishijke pe, none se uwaka ruswa yayikoramo igikorwa nka kiriya ku mugaragaro nuwaba injiji gute ntiyabikora! Ngo agiye kuhacisha kaburimbo? Ubwo se ibyo uvuga inyigo y’uriya muhanda warayibonye? Mujye mugabanya ibuhuha. Uwo mukire muvuga wamwubakiye inzu akize binga iki kubvuryo agura ibyo afitiye uburenganzira? Rwagaju we guharabikwa si ibya none gusa nziko wagakoraga neza komereza aho ntucibwe intege n’urugambo kuko rwahozeho kdi ruzahoraho gusa nziko wageragezaga nkurikije uko nzi abantu baho, kuba byonyine ubasha ku jera abakozi,uri intwari. Gusa ibyo bintu ntibizahindure caracter yawe, kandi ntuzatetereze uwakugiriye icyizere nziko uri imfura. Ciao

Ndahiriwe yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ariko eric uwo si umuntu nk’abandi? Ko numva igikuba cyacitse kandi numva ngo yaniyitaga civil engenior w’akarere? Abaye koko yararenganye amategeko nicyo aberaho ndabona Boss we mwamwijunditse cyane erega mu kazi nta sentiment zibamo ibyo mujye mubimenya. None se wowe uvuga ngo ujya umubona ku ichantier ni igitangaza? Ubundi wowe umubona urihe uri umukozi wa mininfra cg uri umwe mu bakora wa muhanda ngo tuvuge ko ubona mayo wowe uri ku kazi? Ariko mayor ufite ingenza kweli!!! Impamvu muvuga ngo yivanga mu kazi nuko atabazwa agakemura ibibazo banyirabyo banangiye. Icyo nzi cyo service yatangwaga aho ni nziza kandi ni uko abigiramo uruhare. Ese uwo mukire Higiro akize bingana iki kuburyo yakwemerera umuntu kumwubakira inzu kandi hari amategeko amwemerera kubaka, ariko mwagiye mutekereza koko, umuntu muzima yakwaka ruswa yo kubakirwa inzu ku mugaragaro???n’injiji ntiyabikora nkantswe mayor muzima, cyakora uimutungo we sinkuzi ariko bibaye ngomba iperereza rigakorwa habaho kumenya neza niba nta credit afite naho ibyaruswa byo jye ntagaciro mbiha, habayeho gutekereza neza. Ngo bazarebe umwanya bugesera izazaho? Nonese umwanya w’akarere ko ari imikorere y’ikipe yose mayor nka cotch wenyine yakora iki? Mbere yo kureba aho kazaba mubanze murebve aho kari mu myaka 2 ishize ariko nti dushima!! Ariko rero Rwagaju jye nari muzi nk’umutype ucisha make kandi ukunda akazi n’abapeuple be ubwo rero ibyo mwavuga byose kubyemera bizansaba igihe n’ubushishozi cyane ko abanyabugesera mbazi, cyakora azambabarire agumane caracter ye ntazahinduke ngo aterane amagambo nabo bakorana cg n’abandi bose kuko byambabaza cyane, gusa nziko amategeko abereyeho gukurikizwa nawe niba koko iyo ruswa hari iyo wafashe wabibazwa ariko nzi ko bitabaho. Bareke bavuge ibyo bashaka gusa ukomeze akazi kawe neza ntucike intege. Ntibanyurwa!!!!-yo nzu wubatse, umugabo ni uwiteganyiriza ahubwo nubishobora uzubake n’izindi none se iyo nzu y’akarere ubamo ni umunani wahawe? Va ku magambo. Gusa uzirinde guhemukira uwakugiriye icyizere! Naho ubundi bazavugaaaaa. Ahubwo se bari bavuga......burya uzarinde wipfira ukiri imfura. Bugesera we wararahiriwe.

Ruyonza yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ndagaya MAYOR RWAGAJU.kubera uko ibikorwa remezo meze muri iki gihe kuva yahagera nta muhanda numwe uhuz’imirenge muzima

1-GAHEMBE -MAREBA -RUHUHA utey’agahinda ikiraro cya mareba kirihafi kugwamo
2-Umuhanda Karambi mwogo urababaje kandi witwa ngo n’uwejobundi
3-Nyamata Maranyundo Kiyogoma lilima nuko

Kubirebana na ERIC ese uwabaza Mayor aho yakuye cash mu minsi mike amaze akaba yuzuje umutamenwa inyamata ndetse akaba agiye no kuzahanyurisha kaburimbo yasobanura iki.

Ese Eric yaba yaratanze icyangombwa cyo kubaka urwo rusengero muburyo butemewe kugirango ahabon’ikiraka?

Njye numva niba koko yaricaga akazi yahagarikwa kukazi ariko gufungwa rwose nunumurenganya niba ntacyo yishe.

Presomution d’innocence? ’uko article ikozwe wagirango afungiwe kuba yashobora kuzarya ruswa’?

Nyamata yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka