Rubavu: Ibisasu bivuye Congo byahitanye umugore, batatu barakomereka binasenya inzu
Kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 saa 9h15 igisasu kivuye mu bice bya Congo kiguye iruhande rw’isoko rya Mbugangari mu mujyi wa Rubavu gihitana umubyeyi naho umwana yari ahetse ndetse n’undi muntu barakomereka ndetse kinasenya inzu.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho iki gisasu cyaguye yasanze umubyeyi n’umwana ahetse bamaze kwitaba Imana naho uwakomeretse ajyanwa kwa muganga na polisi y’igihugu.

Iki gisasu kikimara kugwa mu mujyi wa Gisenyi, inzego z’umutekano zahise zitabara naho abaturage bakwira imishwaro cyane ko kiguye hafi y’isoko rikorerwamo n’abantu benshi, ahantu hatuwe cyane muri Gisenyi kandi hakaba hari ibigo by’amashuri.
Saa 11h12 ikindi gisasu cyaguye mu mujyi wa Gisenyi gikomeretsa umuntu wigendera muri Kaburimbokiramwangiza bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Uyu muntu ngo yitambukiraga ibice by’isasu kiguye mu rugo rwahoze ari akabari kitwa La Bella biramwangiza cyane mu mugongo.
Kuva ibisasu biva muri Congo byatangira kugwa mu Rwanda, ni ubwa mbere igisasu kiguye mu mujyi rwagati. Kuva ejo tariki 28/08/2013, mu karere ka Rubavu hamaze kugwa ibisasu 11 bovuye muri Congo.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:








Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 44 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe ibi ni ingaruka ya kugabana igihugu cyu Rwanda yewe nyamara leta yurwanda yagira icyo ikora turitayari twifatanyije mukababaro nababuze ababo
Ni Ugusenga Tukezwa Rwose Naho Ndabona Ibintu Birushaho Kuba Bibi
mwadusabiye congo ikareka kutwicira abavandimwe uyu nyakwigendera nyagasani amwakire kdi aruhukire mu mahoro
amakuru aturuka ku igihe.com aravuga ko ari babiri bamaze gupfa mubaze SEBUHARARA uri kuri terrain aduhe updates! gusa birababaje! ababuze ababo turabihanganishije!
Mubaze abariyo hashobora kuba haguye ikindi gisasu
Imana ibakire uwo mubyeyi nuwo mwana!
NTACYO UMUNTU YOHEREZA AKA NAKUUMIRU
ibi birakabije cyane, Ingabo za congo zikomeje kwiyenza cyangwa se gushotora u rwanda nyamara u rwanda rwarabahaye amahoro, Sinzi niba hari icyo umuryango w’abibumbye ubivugaho ariko iki ni ikibazo gihangayikishije cyane, birakwiye ko hagirwa igikorwa. gusa Imana yakire izi nzira karengane