Rubavu: Ibisasu bivuye Congo byahitanye umugore, batatu barakomereka binasenya inzu
Kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 saa 9h15 igisasu kivuye mu bice bya Congo kiguye iruhande rw’isoko rya Mbugangari mu mujyi wa Rubavu gihitana umubyeyi naho umwana yari ahetse ndetse n’undi muntu barakomereka ndetse kinasenya inzu.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho iki gisasu cyaguye yasanze umubyeyi n’umwana ahetse bamaze kwitaba Imana naho uwakomeretse ajyanwa kwa muganga na polisi y’igihugu.

Iki gisasu kikimara kugwa mu mujyi wa Gisenyi, inzego z’umutekano zahise zitabara naho abaturage bakwira imishwaro cyane ko kiguye hafi y’isoko rikorerwamo n’abantu benshi, ahantu hatuwe cyane muri Gisenyi kandi hakaba hari ibigo by’amashuri.
Saa 11h12 ikindi gisasu cyaguye mu mujyi wa Gisenyi gikomeretsa umuntu wigendera muri Kaburimbokiramwangiza bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Uyu muntu ngo yitambukiraga ibice by’isasu kiguye mu rugo rwahoze ari akabari kitwa La Bella biramwangiza cyane mu mugongo.
Kuva ibisasu biva muri Congo byatangira kugwa mu Rwanda, ni ubwa mbere igisasu kiguye mu mujyi rwagati. Kuva ejo tariki 28/08/2013, mu karere ka Rubavu hamaze kugwa ibisasu 11 bovuye muri Congo.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:








Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 44 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu rwose abakongomani baratwicira iki?barabona koko tuzakomeza kwifumbata imbere y’akaga nk’aka ubu ni ubushotoranyi bukabije barwanye iy’iwabo byakwanga bagatuza
Plz! Abanyekongo barifuza Izamarere ngo zibereke, baratuzi neza ariko Abanyarwanda ntitwifuza intambara kandi n’abayobozi bacu babyumve ariko nibadutera baje tuzabereka aho tubera icyago tuzanabakomezanya iwabo.
Ariko ubundi U Rwanda rurazira iki? Kabila aratsindwa ku mpande zose, ku rugamba, diplomacy, Interahahamwe yifashishije zigatsindwa, none Abatanzania nabo baberetse; umu Major wahitanywe na M23; Ubwo umu Major yisasiye bangahe? Ariko ko BBC iterura ngo ivuge ko ari umu Major???? Ndaza kubarirwa Rwanyonga.
Afande wacu, dukize agasuzuguro k’aba ba FRDC batumenaho ibisasu kweli
Aba bamaze kuva mumubiri Imana ibahe iruhuko ridashira kandi twihanganishije imiryango yabo, twifatanije mukababaro dutewe namaherere, ngo nubundi abagabo barabona, gusa ariko harigihe LETA ikomeza irebera abantu bagashira , ako mbona aragahuza kaje mubayobozi, murakoze.
icyo ni cyaha cyo kuvogera imipaka ONU irihe? ingabo zo se zirabirebera abaturage bashire!
Ubwo nyine barashaka impamvu yatuma abanyarwanda bajya muri CONGO. Gusa iherezo rizaba ko babihagarika cg natwe twihorere.
Ariko congo ubu ntidushakaho akamunani ? kotwari twifitiye Amahoro baturetse 2 3 murugo rwumugabo koko ahaaaa!!!!
ariko mwagiye muvuga amakuru uko ari uwa kabiri muramwicira iki, umwana we ari ku bitaro kandi araza gukira
Urugamba na M23 rurabananiye none nitwe bakeka ko bashobora se ?????
gusa Imana nitabare kongo kdi uriya mubyeyi numwana Imana ibakire mubayo nuwo wakomeretse uwiteka aramukiza bakozi bimana mupfashe dusengere igihugu cyacu nicyakongo kuko ntabwo byoroshye.
dukore iki?sawa ntacyo
KONGO IRADUSHAKAHO IKI? ESE KO IBISASU BIGWA MU RWANDA BIRUSHAHO KWIYONGERA, NI IKI IMIRYANGO MPUZAMAHANGA IBIVUGAHO? AKA NI AGASUZUGURO.