Rubavu: Ibisasu bivuye Congo byahitanye umugore, batatu barakomereka binasenya inzu

Kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 saa 9h15 igisasu kivuye mu bice bya Congo kiguye iruhande rw’isoko rya Mbugangari mu mujyi wa Rubavu gihitana umubyeyi naho umwana yari ahetse ndetse n’undi muntu barakomereka ndetse kinasenya inzu.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho iki gisasu cyaguye yasanze umubyeyi n’umwana ahetse bamaze kwitaba Imana naho uwakomeretse ajyanwa kwa muganga na polisi y’igihugu.

Igisigazwa cy'igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n'umwana kikanasenya inzu.
Igisigazwa cy’igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n’umwana kikanasenya inzu.

Iki gisasu kikimara kugwa mu mujyi wa Gisenyi, inzego z’umutekano zahise zitabara naho abaturage bakwira imishwaro cyane ko kiguye hafi y’isoko rikorerwamo n’abantu benshi, ahantu hatuwe cyane muri Gisenyi kandi hakaba hari ibigo by’amashuri.

Saa 11h12 ikindi gisasu cyaguye mu mujyi wa Gisenyi gikomeretsa umuntu wigendera muri Kaburimbokiramwangiza bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Uyu muntu ngo yitambukiraga ibice by’isasu kiguye mu rugo rwahoze ari akabari kitwa La Bella biramwangiza cyane mu mugongo.

Kuva ibisasu biva muri Congo byatangira kugwa mu Rwanda, ni ubwa mbere igisasu kiguye mu mujyi rwagati. Kuva ejo tariki 28/08/2013, mu karere ka Rubavu hamaze kugwa ibisasu 11 bovuye muri Congo.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Umwobo igisasu gicukuye mu muhanda mu mujyi wa Rubavu.
Umwobo igisasu gicukuye mu muhanda mu mujyi wa Rubavu.
Uko inzu igisasu kiguyeho ibaye.
Uko inzu igisasu kiguyeho ibaye.
Inzu yegereye umuhanda yangiritse; umugore wishwe yigenderaga mu muhanda.
Inzu yegereye umuhanda yangiritse; umugore wishwe yigenderaga mu muhanda.
Aho igisasu kiguye mu muhanda n'abantu baje kureba.
Aho igisasu kiguye mu muhanda n’abantu baje kureba.
Igisigazwa cy'igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n'umwana kikanasenya inzu.
Igisigazwa cy’igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n’umwana kikanasenya inzu.
Abantu bashyira umurambo mu modoka.
Abantu bashyira umurambo mu modoka.
Abantu bari gushyira uwakomeretse mu modoka ya polisi yari itabaye.
Abantu bari gushyira uwakomeretse mu modoka ya polisi yari itabaye.
Abantu bari batabaye aho igisasu kiguye.
Abantu bari batabaye aho igisasu kiguye.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 44 )

Ibi birakabije rwose! leta yacu nigire icyikora!

Gisele yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ariko turaziriki koko. Ibyotwabonye birahagije. Congo tubasabye amahoro

Fafa yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

IMANA ibaire mubayo ario ibindabona birenze

rafi yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

ariko mu shishoze ababitera ari bande quid

alias imanirarora yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Aruiko abo bacongomani baradushakaho iki? Intambara y’iwabo irabananiye, none barahimbira ku baturage b’inzirakarengane b’abanyarwanda batagize aho bahuriye n’intambara yabo? Imana y’i Rwanda itube hafi idutsindire abo babisha bokamwe no kumena amaraso y’inzirakarengane!

IYAKAREMYE Gervais yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Nyakubahwa Perezida wa repubulika, mwaretse tukarasana na Congo ko abasore duhari, ingufu tuzifite kandi turi tayari aho kugira ngo abantu bakomeze baduteshe umutwe, please mureke tubigizeyo nibura hafi bagarukira habe ari nka Kisangani

Olivier yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ese mubona ari iyihe mpamvu ingirwa television yacu(TVR) itajya yerekana ibyo muri Congo?

suredeal yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

ibi birakabije kdi birababaje nagasomborotso gusaaaaa cg!!!!!batubwire icyo bashaka tubafashe kugishaka bakibone byihuse.

manu yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

ariko congo irashaka iki IMANA nitabare u Rwanda rwacu nta ntambara dushaka ibyo twabonye birahagije

palu yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

IGITANGAJE NTABYO TVR IRI BUVUGE,AHUBWO BARI BUTUBWIRE IBYO MURI SYRIA..BIRABABAJE

rwasabahizi yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

ababuze ababo bihangane mubuzima bibaho

GASORE yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Imana byose iba ibibona,ibacyire mubayo!

hero yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka