Rubavu: Ibisasu bivuye Congo byahitanye umugore, batatu barakomereka binasenya inzu

Kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 saa 9h15 igisasu kivuye mu bice bya Congo kiguye iruhande rw’isoko rya Mbugangari mu mujyi wa Rubavu gihitana umubyeyi naho umwana yari ahetse ndetse n’undi muntu barakomereka ndetse kinasenya inzu.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho iki gisasu cyaguye yasanze umubyeyi n’umwana ahetse bamaze kwitaba Imana naho uwakomeretse ajyanwa kwa muganga na polisi y’igihugu.

Igisigazwa cy'igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n'umwana kikanasenya inzu.
Igisigazwa cy’igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n’umwana kikanasenya inzu.

Iki gisasu kikimara kugwa mu mujyi wa Gisenyi, inzego z’umutekano zahise zitabara naho abaturage bakwira imishwaro cyane ko kiguye hafi y’isoko rikorerwamo n’abantu benshi, ahantu hatuwe cyane muri Gisenyi kandi hakaba hari ibigo by’amashuri.

Saa 11h12 ikindi gisasu cyaguye mu mujyi wa Gisenyi gikomeretsa umuntu wigendera muri Kaburimbokiramwangiza bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Uyu muntu ngo yitambukiraga ibice by’isasu kiguye mu rugo rwahoze ari akabari kitwa La Bella biramwangiza cyane mu mugongo.

Kuva ibisasu biva muri Congo byatangira kugwa mu Rwanda, ni ubwa mbere igisasu kiguye mu mujyi rwagati. Kuva ejo tariki 28/08/2013, mu karere ka Rubavu hamaze kugwa ibisasu 11 bovuye muri Congo.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Umwobo igisasu gicukuye mu muhanda mu mujyi wa Rubavu.
Umwobo igisasu gicukuye mu muhanda mu mujyi wa Rubavu.
Uko inzu igisasu kiguyeho ibaye.
Uko inzu igisasu kiguyeho ibaye.
Inzu yegereye umuhanda yangiritse; umugore wishwe yigenderaga mu muhanda.
Inzu yegereye umuhanda yangiritse; umugore wishwe yigenderaga mu muhanda.
Aho igisasu kiguye mu muhanda n'abantu baje kureba.
Aho igisasu kiguye mu muhanda n’abantu baje kureba.
Igisigazwa cy'igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n'umwana kikanasenya inzu.
Igisigazwa cy’igisasu kiguye mu Mbugangari kikica umugore n’umwana kikanasenya inzu.
Abantu bashyira umurambo mu modoka.
Abantu bashyira umurambo mu modoka.
Abantu bari gushyira uwakomeretse mu modoka ya polisi yari itabaye.
Abantu bari gushyira uwakomeretse mu modoka ya polisi yari itabaye.
Abantu bari batabaye aho igisasu kiguye.
Abantu bari batabaye aho igisasu kiguye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 44 )

Banyarwanda mwirine uko mugenda mube abanyabwenge mugi amavuta kandi musenge kuko IMANA izi impamvu gusa (Mutunganye ibidatunganye hari igisubizo)murakoze.

Yonasi yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ikibazo cya Congo uko bivugwa n’aba Kongomani nago ari u Rwanda, ahubwo ni hagati yabo.Rero bagomba kwishakamo umuti wakemura ibyo bibazo bafite.Nibajijeho gato ese, intambara kuva muri 1964(Mulele),1977-1980(intambara ya Katanga,Shaba I, na Shaba II),intambara mu misozi ya Rwenzori, na Ituri n’abanyarwanda?Oya rwose!!!Abakongomani bishakemo umuti, bareke u Rwanda rwacu mu mahoro,ibyo twabonye muri 1994,byaraturenze kandi niba Congo n’abambari bayo(FDLR,Brigade,MONUSCO) bashaka kongera kudusubiza aho tuvuye nago tuzabyemera!!

sekanyoli bwingi yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Nta guhurura muri politiki, mube mubaretse bimare agahinda wasanga hari ikindi kihishe inyuma akazi mube mugahariye intelligent staff

Peace yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ntabwo ari abakongomani kuko abakongomani bazi abanyarwanda neza ahubwo hari abandi babihishe inyuma bashaka gukora ubushotoranyi nga babone ibyo baturega ariko umunyarwanda arahenze ntabwo twabyemera kuko turahari ibyangobwa birahari baribeshya cyane

vedaste yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ntabwo ari abakongomani kuko abakongomani bazi abanyarwanda neza ahubwo hari abandi babihishe inyuma bashaka gukora ubushotoranyi nga babone ibyo baturega ariko umunyarwanda arahenze ntabwo twabyemera kuko turahari ibyangobwa birahari baribeshya cyane

vedaste yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Umunyarwanda yaciye umugani ngo:<>kndi ngo<>twitonde rero,ahasigaye bazabona uwo Umunyarwanda ariwe!

NTIRENGANYA SILAS yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

UBAYOBOZA B’URWANDA NIBATANGE ULTIMATUM BAVUGE KO NIHAGIRE NAGASASU GATO KAGWA MURWANDA CG UMUNYARWANDA URI MURI CONGO UGIRIRWA NABI,URWANDA RUHITA RUTERA CONGO NTAMIKINO.BISHE ABANYARWANDA BASENYE AMAZU GISENYI GUKOMEZA KUREBERA BISOBANURA IKI?TWISHAKIRE AMAHORO ONU BYARAYINANIYE CG TWEMERE DUSUZUGURWE.MURAKOZE!

PERIODE DE GUERRE TERRIBLE yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Yego!nibaduhe dusogongere,tuzbaha bankwe ho,,,

ukuri yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

ariko ibi byo birakabije pe harya mubihugu UN ishinzwe kuvugira u Rwanda ntirurimo? babireke Imana izatuvugira

kazungu innosent yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Oh!Mana y’i Rwanda?dutabare uturinde ubu bushotoranyi bwa bw’ingabo za congo.

Bryanjohn yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Congo ntimuyirenganye ifite abayikoresha barashaka ko urwanda rwagira reaction rukambuka abanzi bakabona aho buririra.
tubareke bakomeze bisaze kuko bananiwe benewabo ndavuga m23 none barashaka urwana

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Birakabije ni agasuzuguro peeee!!!!!!!!!

nsengimana yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka