Kigali: Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa
Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusenya inzu y’Umunyemari Rwigara Assinapol uvugwa ko yubatswe nta bidakurikije amategeko.
Iki cyemezo cyo gusenya iyi inzu imaze imyaka igera kuri 25 yubakwa ikongera ikavugururwa, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeli 2015.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umujyi wa Kigali, rivuga ko inzobere mu bwubatsi zagaragaje ko iyi inzu ya Rwigara ifite ibibazo byo kudakomera, bityo ikaba iteye impungenge ku mutekano w’abayikoreramo n’abayituriye.
Ikindi kigaragara muri iri tangazo ryasohowe, ni uko ngo iyi inzu yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko nta byangombwa ba nyirayo bagaragaza byerekana ko bayubatse bafite uruhushya.
Muri iri tangazo kandi umujyi wa Kigali uvuga ko ba nyiri iyi inzu bahawe igihe cy’ukwezi cyo kuyisenyera, kikarangira Kuwa 15 Kanama batarabikora, nyuma bagahabwa icyumweru cyo kuvanaho ibyo baba bakeneye ko bitangirika, nacyo kikarangira kuwa 4 Nzeli ntacyo bakoze.
Iri tangazo rivuga ko nkuko amategeko abiteganya, nyuma y’ibyo byabaye ngombwa ko gusenya iyi inzu bikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubw’inyungu rusange zo kurinda umutekano, ikiguzi cyose cyo kuyikuraho, kikazishyurwa na ba nyiri iyi inzu.
Umujyi wa Kigali wemereye kandi abazungura ba Rwigara ko mu gihe haba hasenywe ibice bibiri bifite ibibazo, igice cy’imwe cy’iyo nzu kidateje ikibazo cyagumaho imirimo yo kucyubaka ngo cyuzure igakomeza.
Gusa umuryango wa Rwigara wagiye wumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye uvuga ko umujyi wa Kigali wabarenganyije, ukemeza ko hari ibyangombwa bari barahawe mbere.
Iyi Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa, iherereye mu kibanza no 632, mu kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 39 )
Ohereza igitekerezo
|
Jyendabo,nibakoko iyonzu yanyakwigendera yarubatse byemewe namategeko byaba,arikibazo kuyisenya byaba urwango rudafitegahunda,kamwibukeko,twese arihotugana,wakubaka inzubyemewe namategeko,ntuzayijyana,ariwowe,uyizisenya ntuzasigara naweku pfaniyo nzira,icyango bwa,nka banyarwanda TWA Ana mumahoro tukifurizanya ibyiza gusa,ntambora mubantu,cyeretse urusha abandi Gutinya Imana...nyamara Imibanire,yabanyarwanda ,lteyekibazo ntaho twazagera tubanagutsa
Amategeko areba buri wese aho ava akagera. kandi ubuzima bw’abantu buri hejuru y’ubutunzi n’ikindi icyo aricyo cyose.kwirinda biruta kwivuza
Nibyo koko gusenya inzu zitujuje ubuziranenge.ariko umuntu yakwibaza! Kugirango inyubako ihenze nkiriya yubakwe nimara kuzura babe ariho babona ko itujuje ubuziranenge.mbere hose umujyi warurihe? Bayubakaga nijoro seee! Jye sinumva ukuntu inzu nkiyi yakubakwa mumujyi reta itabizi (byongeye mumujyi wa kigali) ikindi murebe title y,iyinkuru ntiyumvikana neza thx