Kigali: Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa
Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusenya inzu y’Umunyemari Rwigara Assinapol uvugwa ko yubatswe nta bidakurikije amategeko.
Iki cyemezo cyo gusenya iyi inzu imaze imyaka igera kuri 25 yubakwa ikongera ikavugururwa, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeli 2015.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umujyi wa Kigali, rivuga ko inzobere mu bwubatsi zagaragaje ko iyi inzu ya Rwigara ifite ibibazo byo kudakomera, bityo ikaba iteye impungenge ku mutekano w’abayikoreramo n’abayituriye.
Ikindi kigaragara muri iri tangazo ryasohowe, ni uko ngo iyi inzu yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko nta byangombwa ba nyirayo bagaragaza byerekana ko bayubatse bafite uruhushya.
Muri iri tangazo kandi umujyi wa Kigali uvuga ko ba nyiri iyi inzu bahawe igihe cy’ukwezi cyo kuyisenyera, kikarangira Kuwa 15 Kanama batarabikora, nyuma bagahabwa icyumweru cyo kuvanaho ibyo baba bakeneye ko bitangirika, nacyo kikarangira kuwa 4 Nzeli ntacyo bakoze.
Iri tangazo rivuga ko nkuko amategeko abiteganya, nyuma y’ibyo byabaye ngombwa ko gusenya iyi inzu bikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubw’inyungu rusange zo kurinda umutekano, ikiguzi cyose cyo kuyikuraho, kikazishyurwa na ba nyiri iyi inzu.
Umujyi wa Kigali wemereye kandi abazungura ba Rwigara ko mu gihe haba hasenywe ibice bibiri bifite ibibazo, igice cy’imwe cy’iyo nzu kidateje ikibazo cyagumaho imirimo yo kucyubaka ngo cyuzure igakomeza.
Gusa umuryango wa Rwigara wagiye wumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye uvuga ko umujyi wa Kigali wabarenganyije, ukemeza ko hari ibyangombwa bari barahawe mbere.
Iyi Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa, iherereye mu kibanza no 632, mu kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 39 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuntu wese utekereza ko iriya nzu yarinze kugera aho yuzura nyirayo ufite amafaranga ahagije ufite ubwenge bwo gucuruza agatera imbere kuriya atayifitiye ibyagombwa, umuntu wese utekereza ko ibyo ubuyobozi buvuga arirengagiza nkana cyangwa nta bwenge afite. Ukurikije ibyabaye byose mbere yuko iyi nzu bayisenya, nyirayo barabanje baramwica, ntiyaramaze kubatsinda mu rukiko, batwara umuryango we ibibanza yari yasize none n’inzu ifite ibyangombwa barayisenye, none se hari umuntu ukorera umujyi wigeze wumva bavuga ko yahaniwe gutanga ibyangombwa atagombaga gutanga. Ku byerekeye ubuziranenge byo ni ikinamico nanjye ndi umuexpert ubuyobozi bukampa ikiraka cyo kuza gutanga raporo ko inzu itujuje ubuziranenge nanjye nayitanga rwose kugira ngo nibereho nkomeze nirire. Ese niba itari yujuje ubuziranenge kuki ubuyobozi bwashatse kuyigura usibye ko nyirayo yanze kuyigurasha. Banyarwanda nimukanguke mumenye ukuri birumvikana ko mufite ubwoba bwo kuvuga ukuri kugirango mwibereho batabatesha umutwe nkuko nyirubwite yabivuze hejuru nimwicecekere. Tuzareba amaherezo y’ibintu nk’ibi.
Icyo navuga , ni uko Uwiteka waremye isi nijuru yagaragaza igitangaza vuba cyane.
Iyi Leta ikwiye ikimenyetso gikomeye, ntikomeze kurengera bigeze aha.
Mana igaragaze wereke iyi Leta ko tu es tout puissant
Sha bizabagaruka ndabibabwiye! ubukunguzi nk’ubu ntibujya busiga ubusa muzabaze.
Bado sijaelewa lile jengo limeshushwa kbsa?! sasa awa watoto yatima na mama mjane wataishi vipi? dah. inauzunisha kwa kusikiya kisa hiki ambaco hakijyawahi kutokeya ndani lajiji letu.nayiwomba selikali yetu yacane na maamuzi ya ajabu kama haya.jamani tuyiwombee familiya yamalehemu Mwenyezmungu awatii mioyo kwani inauma saaaaana jamani.
Nyakaru icyo nange nicyo nibajije tel que. niba itari yujuje ubuziranenge busabwa habuze imbaraga zo kwihanganira imfubyi n’umupfakazi asize ngo babanze bakire urupfu rwa se nyuma bazerekwe ukuntu inzu itujuje ibisabwa n’umujyi isemywe byibura hashize umwaka cg ibiri? Twihanganishe uyu muryango Imana ikomeze ibafashe
Muzababarire ntimubishyuze ibyo mwayitanzeho muyisenya, ntamuntu numwe byongeyeho upfakaye ukirimo kuririra uwe, wabona imbaraga zo gusenya inzu yari igiye kurera imfubyi umugabo amusigiye, ibyo gutekereza nizindi ngaruka zazaza nyuma nko kwishyura ibyakoreshejwe mukuyisenya izo mbaraga ntiyari kuzibona, Urupfu rw’umugabo, induru zabamushyushya kubijyanye n’urwo rupfu, imfubyi zitigeze zibaho nabi narimwe, imanza, imitungo igenda ishyirwa mumanza nawe uri umuntu waceceka ukavuga uti bazasenye, ninkumuntu wagutwara miliyari y’amafaranga akakubwira ngo ngwino utware Fimbo yari iyafunze.
Wenda kuyisenya koko niba itujuje ibyangombwa ntibyakabaye ikibazo ariko se mbere ya hose ayubaka ubu buyobozi bwarebagahe nabwo bwarakosheje peee
Ibintu byose bikurikze amategeko naho andi magambo yo ntacyo azahindura, akajagari mukarekere mu biryogo kandi naho mpahaye igihe gito nkurikije uko igihugu cyacu kiri kwihuta mu iterambere, sukura Kigali umurwa wacu utere imbere
muhumure izi nduru zizashira, kuba inzu yasenywa kuko itujuje nta kibazo kirimo, muribuka abagenerals banze gusaranganya amasambu yabo mu mutara Umusaza Paul Kagame akimanukira ikibazo akaiirangiza? muribuka induru zavuze, ntibyashize se, nibi bizashira, ahubwo abubaka mukomeze mubicishe mu mucyo igihugu cyacu tugiteze imbere
iby’inzobere mubwubatsi zerekanye nibyo bikwiye guhabwa agaciro hatajemo abavuga ngo twarebye n’amaso yacu , ibyo ntibigikora. Ahubwo uyu muryango ube ushaka amafranga yo kwishyura abashenye kuko bahawe gasopo ngo babyikorere birabananira. iyi nzu siyo Kamara bashatse bazaze iwacu i shyira barebe ko tutari kuhazamura andi meza yubatswe biciye mu mucyo kandi yujuje ubuziranenge
Aho kugira ngo iyi nzu izagwire abantu bapfe bashire kandi ngira ngo muzi ko umuntungo wa mbere u Rwanda rufite aritwe nisenywe hazubakwa izindi haguma amagara naho umurizo uramera
nkunda ko mu rwanda nta bya sentima bikihaba, iyo ikintu kitameze neza ntikiba kimeze neza, kijyanwa aho ibitameze neza biba naho induru zavuga bingana gute.tuvugishije ukuri iyi nzu yari ikwiriye gusenywa