Kigali: Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa
Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusenya inzu y’Umunyemari Rwigara Assinapol uvugwa ko yubatswe nta bidakurikije amategeko.
Iki cyemezo cyo gusenya iyi inzu imaze imyaka igera kuri 25 yubakwa ikongera ikavugururwa, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeli 2015.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umujyi wa Kigali, rivuga ko inzobere mu bwubatsi zagaragaje ko iyi inzu ya Rwigara ifite ibibazo byo kudakomera, bityo ikaba iteye impungenge ku mutekano w’abayikoreramo n’abayituriye.
Ikindi kigaragara muri iri tangazo ryasohowe, ni uko ngo iyi inzu yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko nta byangombwa ba nyirayo bagaragaza byerekana ko bayubatse bafite uruhushya.
Muri iri tangazo kandi umujyi wa Kigali uvuga ko ba nyiri iyi inzu bahawe igihe cy’ukwezi cyo kuyisenyera, kikarangira Kuwa 15 Kanama batarabikora, nyuma bagahabwa icyumweru cyo kuvanaho ibyo baba bakeneye ko bitangirika, nacyo kikarangira kuwa 4 Nzeli ntacyo bakoze.
Iri tangazo rivuga ko nkuko amategeko abiteganya, nyuma y’ibyo byabaye ngombwa ko gusenya iyi inzu bikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubw’inyungu rusange zo kurinda umutekano, ikiguzi cyose cyo kuyikuraho, kikazishyurwa na ba nyiri iyi inzu.
Umujyi wa Kigali wemereye kandi abazungura ba Rwigara ko mu gihe haba hasenywe ibice bibiri bifite ibibazo, igice cy’imwe cy’iyo nzu kidateje ikibazo cyagumaho imirimo yo kucyubaka ngo cyuzure igakomeza.
Gusa umuryango wa Rwigara wagiye wumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye uvuga ko umujyi wa Kigali wabarenganyije, ukemeza ko hari ibyangombwa bari barahawe mbere.
Iyi Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa, iherereye mu kibanza no 632, mu kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 39 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nzu byagaragaye ko ifite ikibazo cy’imyubakire mibi kuva ryali, ubuse ntihari guhanwa n’uwamuhaye icyangombwa cyo kubaka, niba iyi nzu isenywe ni ikimenyetso kigaragaza ko amazu yose yubatswe nuwubakiye RWIGARA adakomeye, ibyo aribyo byose ntago uwamwubakiye yubakiye Rwigara gusa, ndumva nazo zashakwa zigasenywa, bitabaye ibyo haba hari ikindi kibyihishe inyuma, iyinzu ko Imaze imyaka myishi icyo kibazo cyabonetse ryali? Rwigara se yaba atarakurikizaga amabwiriza y’imyubakire kuki ibi bibazo ariwe bizira, nimusenye niya MIRIMO rero wubatse mugishanga, Niba se afite amakosa y’imyubakire ntakuntu mwari kwihanganira imfubyi n’umupfakazi yasize bakabanza bakava k’urupfu, aho ukuri kuri n’Imana ikuzi Abayobozi b’inzego zimwe na zimwe bajya barenganya abantu ntago ar uyu muryango urenganye gusa, umuntu asigaye yanga undi akagerageza uburyo bwose anyuramo ngo amuhemukire, ubu se ntimwibuka case ya MIRIMO n MUTSINDASHYAKA ntibyarangiye se MIRIMO atsinze? Imana itabare abanyarwanda.
Kuvuga ko bazajya base Nyura nizabandi ntubyishimire wamugabowe ndavuga efhrodis ubwonubucyene butuma uhemuka kweri
ibintu byose bitujuje ubuziranenge bijye bisenywa, nta kavuyo dushaka mu gihugu
Birujujwe. Nyagasani maze ndagusabye kandi unyumve kugirango,umubabarire kuko atazi ibyo akora.
NTAKUNDI BYAGENDA UMUNSI WIKIBI NTAWE UWUSIMBUKA
NAHO KUBASABWE KWISENYERA IRIYANZU MBONYE NTAMBARAGA BARI KUBONA ZO GUSENYA INZU NKIRIYA YABAGABURIYE, NTIMUGIRE NGONUKWANGA KUBAHA AMATEGEKO .
TWAMAGANYE IBI BIKORWA BYO GUSENYERWA. IBYO GUSENYERWA BYARANGIYE MURI GENOCIDE. Syiiiiiiii
birababaje cyaneee biteye nagahinda. ntawe bitagaragarirako iki gikorwa aricyo kugira nabi.
Mubababarire ubutaha bajye basaba ibyangombwa kwibeshya bibaho
Mwa bana mwe, ni mureke bansenyere. Ntimurire, ntimwambare ibigunira, ntimuboroge, muceceke. Imana ihorera infubyi ntaho yagiye. Iriho. Iyafashije abansenyera kugera kubutegetsi ariko bakaba bamaze kubuhaga no gusesemwa, iracyariho. Kandi bana mbabwire, nubwo napfuye banyishe, ndacyariho kuko nabasize. Ntimukarakare batazabamara, mubareke bakore ibyo bashaka. Kwibona kubanziriza kugwa, nindi leta nuko byatangiye. Ubu aho ndi ndahanura, ngo nimubona ibyo bibaye nizindi nzu zanyu zigasenywa, muzamenyeko igihe gisohoye. Nta ngoma sidashira zirahanguka, usibye Ingoma y’Imana izahoraho. Muharanire kuzaba muriyo itazahanguka, ibindi mubireke.
Icyakoze nabo ntibazabirya ndabarahiye. Nuko mukomere kandi mubwire abanyarwanda baceceke ntibavuge cg ngo barire ahubwo barebe kure kuko ibiri imbere mubetege 4, abiri yo ntazabishobora.
Kwa nyamuzinda ngo mutahe
Yewe rwigarawe igendere ariko udusabire kurinyagasani kuko wadusize habi nu bwo ntako utagigze ngousige abawe heza ndetse nigihugu cyizage kibikwibukiraho none bene abowahaye amata nibo barikwima abawe amazi ariko mana tugusabye ubutabazi kuko birakabije ariko se wamanawe ko twUmvako utanga ubutegetsi birashobokako watanga ubutegetegetsi butifuriza umuntu runaka nabe kubaho? Nonese mana kwigomeka bibaho kuko nasatani yakxigometseho ariko ntiwamwishe kd ariwowe wamuremye ahubwo wamuciye mubwami bwawe nono rero mana dufashe kubwimbaraga zawe niba ubutegetsi waduhaye bunaniwe kuduha kubaho gira icyo ukora ngusabye kutwumva mana.
Uretse Imana yo mwijuru gusa niyo izadukiza uyu mutwaro abanyarwanda bikoreye nano twebwe ntacyo twakwishoborera kd nta gahanga anti gahanguke koko Nina iyinzu imeze gutya yatinyuka gusenwa ubuse turaganahe koko kubaka ukuntu bivuna nukuntu Rwigara yafashije FPR Ku rugamba none iramusenyeye koko harya ngo murashaka ko itegekonshinga rivugururwa ahaaaa nzabandora ni umwana w’ umunyarwanda
abadepite cg abayobozi dufite batumariye iki koko buriya ntibashaka ko tuba ibyihebe koko
Genda Rwanda uri nziza!