Kigali: Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa
Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusenya inzu y’Umunyemari Rwigara Assinapol uvugwa ko yubatswe nta bidakurikije amategeko.
Iki cyemezo cyo gusenya iyi inzu imaze imyaka igera kuri 25 yubakwa ikongera ikavugururwa, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeli 2015.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umujyi wa Kigali, rivuga ko inzobere mu bwubatsi zagaragaje ko iyi inzu ya Rwigara ifite ibibazo byo kudakomera, bityo ikaba iteye impungenge ku mutekano w’abayikoreramo n’abayituriye.
Ikindi kigaragara muri iri tangazo ryasohowe, ni uko ngo iyi inzu yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko nta byangombwa ba nyirayo bagaragaza byerekana ko bayubatse bafite uruhushya.
Muri iri tangazo kandi umujyi wa Kigali uvuga ko ba nyiri iyi inzu bahawe igihe cy’ukwezi cyo kuyisenyera, kikarangira Kuwa 15 Kanama batarabikora, nyuma bagahabwa icyumweru cyo kuvanaho ibyo baba bakeneye ko bitangirika, nacyo kikarangira kuwa 4 Nzeli ntacyo bakoze.
Iri tangazo rivuga ko nkuko amategeko abiteganya, nyuma y’ibyo byabaye ngombwa ko gusenya iyi inzu bikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubw’inyungu rusange zo kurinda umutekano, ikiguzi cyose cyo kuyikuraho, kikazishyurwa na ba nyiri iyi inzu.
Umujyi wa Kigali wemereye kandi abazungura ba Rwigara ko mu gihe haba hasenywe ibice bibiri bifite ibibazo, igice cy’imwe cy’iyo nzu kidateje ikibazo cyagumaho imirimo yo kucyubaka ngo cyuzure igakomeza.
Gusa umuryango wa Rwigara wagiye wumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye uvuga ko umujyi wa Kigali wabarenganyije, ukemeza ko hari ibyangombwa bari barahawe mbere.
Iyi Inzu y’Umunyemari Rwigara yatangiye gusenywa, iherereye mu kibanza no 632, mu kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 39 )
Ohereza igitekerezo
|
Genda Rwanda uri nziza!!! Nzaba ndeba ibizakurira ibi.
Mwese mutuze. Tugane bible, "umubwiriza 3-1➡.
imyaka 25 ihagaze ubwose ubuyobozi ntibwabonagako yubakwa mumuhanda noneho bubibonye aruko nyirayo agiye......
Imyaka yarimaze ihagaze ubuyobozi bwarihe? nukuvugako babonye ko yubatse nabi aruko nyirayo apfuye ahaaa
NIYO NZU YONYINE SE IDAKOMEYE CG IDAFITE IBYO BYANGOMBWA ayaayayy ibi byose bifite icyo bihatse Mbiswa mama we
Ibyo wumva utakorerwa ntukabikorere abandi, nta nzu ingana kuriya ishobora kubakwa kuburyo butazwi bayobozi mugabanye amatiku mwongere ubwenge, mutazaba nkabashutswe bakoreka urwanda mu 1994,ndabizi buriya uwabashuka na KCT mwarara muyihiritse kdi arimwe mwayihaye umugisha ngo yubakwe , mbisabire , ingaruka zibyo niziza muzahagarare kigabo ntimuziruke cg ngo mwicuze
Ariko mwa bantu mwe, ndabingiiiiiiiiiiinze! Mujye mukora ibyo mushaka byoooooooooooooooose, ariko muzatinye ikintu bita GUKUNGURA. Ni Inama nabahaga.
nukuri nugusenga kuko ingaruka yibi muzayibona kuko biriya nurugomo kandi Imana ntikunda abanyarugomo
Birababaje kbisa why of this?
wowe uvuga ngo iliyanzu ngo irahenze umenye ko nayayindi yumuturage basenya ifite agaciro ka miliyoni imwe iba yaramugoye kimwe nuliya. ntawuli hejoro yamategeko nazo bajye bazisenya.
twaragowe twaragoweeeeeee!!!!
Nta ngoma zidashira zirahanguka. Nibi bizashira, aho Ndayisaba nawe azasenyerwa, buca bucana andi.