Ibisubizo bya DNA byaba byagaragaje ukuri ku mupadiri warezwe gusambanya umwana

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard wo muri Paruwasi ya Mbogo mu Karere ka Gakenke atari we wateye inda umwangavu w’imyaka 17, nyuma y’uko amureze mu rukiko amushinja kumusambanya akanamutera inda.

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 15 Kamena 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard arekurwa mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa, nyuma y’uko rusuzumye ibirego Padiri aregwa rukabitesha agaciro.

Ikimenyetso cyari gisigaye kwari ugutegereza ko umwana avuka hagafatwa ibipimo by’ibanze by’utunyangingo (DNA) mu rwego rwo kumenya neza niba koko uwo mwana ari uwa Padiri.

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko umwana atari uwa Padiri Dukuzumuremyi.
Umwe mu bamenye ukuri kw’aya makuru yabwiye Kigali Today ati “Amakuru mashya ni uko nyuma y’aho wa mukobwa wabeshyeye Padiri abyariye, ADN ya Padiri yagaragaje ko atari we se w’umwana. Imana ihabwe icyubahiro.”

Kigali Today ivugana na Padiri Dukuzumuremyi yatangaje ko ayo makuru atarayamenya neza kuko ari mu mwiherero.

Icyakora umwe mu bandi bakurikiraniraga hafi iki kibazo yemeje ko aya makuru ari ukuri, amakuru arambuye akaba ngo ashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kane.

Padiri Dukuzumuremyi yari yatawe muri yombi tariki 11 Gicurasi 2020, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke rumucyetseho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Ni inkuru nziza Kuri buri wese ushobora kubesherwa ko yateye inda, inkuru mbi kubeshya, ariko Kandi ikanaba inkuru nziza kubana babasha kuvuka base bakabihakana, kuko ikigo cya RFL kibasha kukwereka so by’ukuri bapimye DNA.
Ahubwo nkibaza nti, Uyu Mukobwa wabesheye Padiri azabwira umwana we ko use arinde?
Ikiricyo cyo, Hari amakuru yari afite y’inyungu yari kubona, iyo bataza gupima, maze umwana aghama Padiri.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Muri byose ni ukwitonda,gusa ibyabaye kuri uriya musaserdoti w,lmana bitubere isomo these twirinde guhubuka no guca imanza abasaserdoti rero mwitonde imbere yanyu Hari intare zibashinyikiye amenyo Kandi ubutumwa bwanyu bubashyira kukarubanda nonese ko akenshi tuza kubasaba kuvuganira mu ibanga ngo turabagisha inama Kandi ko mutakwanga mugomba gufasha imitima yabo mwaragijwe .Aho rero niho ibirura biza bihombetse ngo birabasa inama bigenzwa nibindi gusa nimushikame musenge musabe ingabire yubushishozi ngo lmana ibereke abo baza babashaho akamunani Kandi ngo ibafashe kutagwa mumitego nimuhumure gusa RIB nayo nifate ingamba zo guhana byintangarugero aba eshyera abandi bitabaye ibyo abakobwa bubu bazahora muri uyu mukino kwandagaza abantu brangiza bagasigara bidegembya sibyo.ni ukwitonda tugeze mubihe bikomeye muntu wese senga

Mudasamara Colette yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Dushimye imana ko ukuri kwigaragaje ariko twifuza ko abapadiri bagambanira bagenzi babo babigabanya.koko muriyi case habonetse umupadiri wabanaga na Leonard wamushinja.byaratubabaj.aho ari nawe yigaye

Nasco Bucyana yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

abagize uruhare mu ifungwa rya Padri bose bagombye gukurikiranywa. Imana nihabwe icyubahiro yo yarengeye intore yayo.

Alias umukobwa wa Bikira Mariya yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro ese nkuyumukobwa uba wabeshyey padiri Koko muramukorera iki??? Nukuri padiri yambaye isura itarinziza mubihe bibi pe gusa nyine uwiringiye uwiteka akamukorera ntago yamukoza isoni ibisingizo byose nibaharirwe nyagasani urukundo rwe rurahebuje pe ndumva iki gikobwa bagufunga pe gusa Imana imubabarire nawe siwe.

Ingabire vestine yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro ese nkuyumukobwa uba wabeshyey padiri Koko muramukorera iki??? Nukuri padiri yambaye isura itarinziza mubihe bibi pe gusa nyine uwiringiye uwiteka akamukorera ntago yamukoza isoni ibisingizo byose nibaharirwe nyagasani urukundo rwe rurahebuje pe ndumva iki gikobwa bagufunga pe gusa Imana imubabarire nawe siwe.

Ingabire vestine yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

uyu mukobwa byanze bikunze azi se w’umwana ibyabaye yabikoze abigambiriye kandi byitwa guharabikana. iki cyaha yagombye kugikurikiranwaho we ndetse nabamwoheje kuko siwe wabyitekerereje urebye ubukana byari bifite hashobora kuba hari ababyihishe inyuma

AMINA yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ndabasuhuje,
Hari ibintu bidasobanutse namba, njya mbona RIB ikora, harya ngo nuko igitsina gore cyahawe butamwa kikiyongereraho na ngenda? iyo umukobwa aje akavuga ngo wamusambanyije RIB igapfa guhita igufata iba ishingiye kuki? ubu se uyu mupadiri ntiyasebejwe kdi hari nibyo yavuzweho bitari ngombwa nkimyanya y ibanga igaragaza uko ateye? none se harubwo ibyo bizasubizwa inyuma? RIB yagombye kujya ibanza gushishoza naho ubundi harimo akarengane, Ese kuba umuntu iyo atera umuntu inda nawe agatwita mwajya mufata nde? ko baba bateranye amada!!!! RIB yo nugupfa gufunga wagire ngo ntano kubanza kubitekerezaho. mukomere nzi ko arugupfa kubivuga ntacyo byahindura kuko birafutamye kandi abantu benshi baba babirebera bicaye muntebe zikaraga muri za office nziza bategereje ukwezi ngo bahembwe !!! icyo nzi cyo nuko hari igihe bizasubirwamo.

alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Mureke kwishima.Icyaha Padiri bamufatiye ntabwo ari "Gutera inda".Ahubwo nuko yasambanyije uriya mukobwa kandi ntiyabihakanye.Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988.Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances),ashinjwa n’abantu 50 ubusambanyi yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019. Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Musenyeri Luigi Ventura,wari Ambassador wa Vatican mu Bufaransa,nawe ashinjwa ubusambanyi n’abagabo benshi.Ibi byose biterwa nuko Kiliziya yirengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo bavuga ko Petero yabaye Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.

karamaga yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Isi ntisakaye wangu,ntawe urubwa rutabera....mu isi haba ibibazo ,inznagano,ubugambanyi,ubwicanyi,kwigizayo uwo udashaka....isi ntisakaye nawe ejo wavirwa.

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Isi ntisakaye wangu,ntawe urubwa rutabera....mu isi haba ibibazo ,inznagano,ubugambanyi,ubwicanyi,kwigizayo uwo udashaka....isi ntisakaye nawe ejo wavirwa.

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ubwo se wowe Karamaga ayo mateka yose uyahuje ute n’iri harabika ryakorewe Padiri? Niba hari Abihaye Imana bakoze ibyaha se bivuze ngo n’abatarabikoze babigerekweho ko icyaha ari gatozi?
Kuvuga se ko Petero atari we Papa wa mbere ngo kuko yari afite umugore, unazi ko kuva yatorwa na Yezu yasize byose birimo n’urugo rwe? Unazi se ko ari we Yezu yasize atoreye kuragira intama ze kdi ko ariwe koko wahise afata inkoni y’ubushumba nyuma y’urupfu rwa Kristu?
Muvandimwe rero kuba uri mu idini runaka ntibiguha uburenganzira bwo gusebya abo mu rindi kuko mpamya ko ibyo nawe wazabibazwa! Gendera mu murongo w’iryawe ariko wubahe n’abatarahisemo iryawe kuko mpamya ko naryo uwarishungura yariburamo inkumbi. Ariko ibyo si inshingano zacu, ubucamanza si ubwacu!

Rose yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Karamaga we! Uri umuswa pe!

Padri yahakanye yivuye inyuma gusambanya uwo mukobwa. Mu rukiko nari mpari.

Umukobwa yavugaga ibintu bihabanye, bihindagurika, ibimenyetso bifutamye.

Na ibyo by’ahandi uzana, ntaho bihuriye n’iki kibazo cya Padri. Iyo hari abandi bahamijwe icyaha, ntibivuga ko uzagishinjwa wese azaba yagikoze.
Ikindi, no muri abo bandi uvuze, harimo ababaye abere. Abepiskopi beguye, ntibeguye kuko bashinjwaga gusambana. Ni uko batatanze amakuru ku bandi bantu babishinjwaga.

Ntabwo kandi umuntu asambana kuko atashatse. Hari n’abashatse batari bake bajya gusambana.

Ikindi: Ijambo ry’Imana rishyigikira gushaka, rikanashyigikira kudashaka kubera ingoma y’Imana MATAYO 19, 3-12

VANA INZANGANO HANO

Pierrot yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Nyagasani asingizwe.Yari yashatse kwambika icyasha Umusaserodoti.Imana imubabarire.

GSN yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ariko mu mategeko iyo umuntu ahemukiye undi akamubeshyera aba agomba gukurikiranwa.

Ntibikwiye ko umuntu yandagaza umusaseridoti nk’uyu ngo birangire gutyo gusa.

Yakagombye kubiryozwa bikabera abandi isomo hato batazabigira akamenyero.

Ubundi igihano yifuzaga ko gihabwa uyu mupadiri cyagombye guhabwa uwamubeshyeye.

Gasana Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Bazatubwire iyo usanzwe ubeshyera barakwandagaje n’ubushinjacyaha bubigizemo uruhare bagasanga barashinjaga ibinyoma,icyo gihe birangiriraho? nukuri uyu mupadiri baramwandagaje,bati ntasiramuye ntagize ate,icyumba araramo kimeze gitya nibindi,njye mumbarize icyo umushinjacyaha kinyoma atanga agarura uwo yandagaje?

NERI yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Bazatubwire iyo usanzwe ubeshyera barakwandagaje n’ubushinjacyaha bubigizemo uruhare bagasanga barashinjaga ibinyoma,icyo gihe birangiriraho? nukuri uyu mupadiri baramwandagaje,bati ntasiramuye ntagize ate,icyumba araramo kimeze gitya nibindi,njye mumbarize icyo umushinjacyaha kinyoma atanga agarura uwo yandagaje?

NERI yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro kuko itakoza isoni umusaserdoti wayo. Uwabikoze yashatse gusebya no guharabika Umusaserdoti wacu Imana imubabarire ibyo yakoze.

Pascal yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka