Ibisubizo bya DNA byaba byagaragaje ukuri ku mupadiri warezwe gusambanya umwana

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard wo muri Paruwasi ya Mbogo mu Karere ka Gakenke atari we wateye inda umwangavu w’imyaka 17, nyuma y’uko amureze mu rukiko amushinja kumusambanya akanamutera inda.

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 15 Kamena 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard arekurwa mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa, nyuma y’uko rusuzumye ibirego Padiri aregwa rukabitesha agaciro.

Ikimenyetso cyari gisigaye kwari ugutegereza ko umwana avuka hagafatwa ibipimo by’ibanze by’utunyangingo (DNA) mu rwego rwo kumenya neza niba koko uwo mwana ari uwa Padiri.

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko umwana atari uwa Padiri Dukuzumuremyi.
Umwe mu bamenye ukuri kw’aya makuru yabwiye Kigali Today ati “Amakuru mashya ni uko nyuma y’aho wa mukobwa wabeshyeye Padiri abyariye, ADN ya Padiri yagaragaje ko atari we se w’umwana. Imana ihabwe icyubahiro.”

Kigali Today ivugana na Padiri Dukuzumuremyi yatangaje ko ayo makuru atarayamenya neza kuko ari mu mwiherero.

Icyakora umwe mu bandi bakurikiraniraga hafi iki kibazo yemeje ko aya makuru ari ukuri, amakuru arambuye akaba ngo ashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kane.

Padiri Dukuzumuremyi yari yatawe muri yombi tariki 11 Gicurasi 2020, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke rumucyetseho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Ubwo rero murahinze nibatariwe wamuteyinda ariko nawe yaramusambanyije nabyo wabibazwa siko Kaiser kaba padiri ningirwa ba Paster isi igeze habi iyurwaye ingirwa bihayimana wakwibera nkino I Burayi batagira idini Usenga asengera mumutima iwe gusa

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Imana ishimwe kuba yarenganuwe leta yacu nayo ikwiye gushyiraho amategeko angana Kuri buri muntu ushaka gushyira undi mukaga basanga amubeshyera bakamuha ibihano bingana nibyo uwabeshyewe yariguhabwa nabyo byajya bishyirahagaragara ukuri igitsina gore kitiriwe gikinisha ubucamanza cg ngo igitsina kige kiharenganira ubwosekoko byabaye ufite ubushobozi bwo gukoresha ADN iyo aba umuturage utifite ntiyarigufungwa ubutazavamo Kd arengana ikindi nuko yenda yamubeshyeye ngo ya muteye inda arinkubeshye ngo ya mukoreye violent kandi yarongowe nudi kuruhande akabeshyera undi ntibamufunga ubutazavamo niba ntibeshya ngirango biriya byuma bipima igitsina gore gusa ko baba barongowe cg ko batarongowe kuki hatabaho ibipima igitsina Gabo ngo barebe koko yaba yahuye nuwo watanze ikirego ikindi kibazo mbona kizajya kibaho rimwe narimwe Ku bagabo nuko ashobora kuba afite umudamu we baraye bakoze imibonano mpuzabitsina hagira umwitendekaho icyaha kikamuhama urega nawe ashoboro kuba yarongowe nundi hirya ubwo icyogihe murumva Imana atariyo yonyine izaba umucamanza hagati yibyo bibazo murakoze nigitekerezo naripfite kandi mbona cyugarije iy,isi yacu.

Bosco yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Padiri humekako ..bakohereze I Roma kwishakira twa cash burya ngo nutakwambuye aragukerereza..Aliko bagenzi babonereho isomo birinde utwo dukobwa n’abagore baza bibunza bishinza ku bapadiri...Mukomeze inzira mwiyimeje...sex nta affaire irimo

Kiilusu. Kinembo yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Ariko se ibi bintu bitemejwe n’urukiko rwasabye ko hakorwa ibizamini bya DNA twahita tubifata nk’ihame?

Gusa ukuri kuzagaragara

Rodrigue yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Amina! None se ubwo Padiri we ntagomba ubutabera? Twese turaresha imbere y’ubutabera. Niba twe era ko kubesha ari icyaha kuki batahana ababesha n’ababeshera abandi? Uriya Marius ndetse nuriya mukobwa nibashikirizwe ubutabera baryozwe imipangu yabo. Ataribyo abagabo tugiye kujya dufungwa by’amaherere. Ndifuza ko itegeko ryavugururwa hakajyaho ibihano ku bantu babeshera abandi mu nyungu zabo.

Pascal yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Dieu soit loué à jamais !!!
Sinareka kuyishima kuko amagambo nimabi yasenya umuntu, yakangiriza igihagararo cye.
Ubababarire, nanjye byarambabaje cyane numva ndiyanze atari njyewe nanjye umbabarire kuko haraho nagucyiriye urubanza. Gusa mfite ibyishimo byuzuye amarira kuko birandenze Imana ntamunsi yandagaza uwiwe, mugenzi wawe umubabarire niyo nzira yubutwari mwahawe nabandi nabo ubabarire kuko baguciriye urubanza.
Persévérer toujours monsieur l’abbé que Dieu te donne la vie et la force, shikama uyikorere que tes ennemis ne disent pas merci ahubwo ujye uterimbere ubasabira.

Irafasha Erick yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Gusa Yezu Kristu asingizwe kuko yatsinze ikinyoma,Padri ararenganuwe,gusa amategeko akwiye kunonosorwa awabeshyewe akazajya asubizwa agaciro yambuwe,hahanwa uwabeshye kuko byagabanya imanza munkiko zigamije indonke,kandi igitsina gore twisubireho tureke kubeshyera abagabo ko badusambanyije bitabaye kuko nitubikomeza,tuzabona ishyano ntakabuza.

Uwamahoro Marie Glorioss yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Dore ibyiza by’ikoranabuhanga rero; rigize uruhare mu kugaragaza ukuri. Urukiko nirukore akazi karwo

Reverien yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Dore ibyiza by’ikoranabuhanga rero; rigize uruhare mu kugaragaza ukuri. Urukiko nirukore akazi karwo

Reverien yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ahubwo bakurikiranye uwo musaseridoti waharabitse mugenzi we bashobora gusanga ariwe se wumwana akaba yariyagambanye nuwo mukobwa ngo babihirikire kuruwo wundi!

Didi yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Muraho.kristu nimuzima .padri Imanishimwe ko wambitswe urubwa yezu akarukwambura, abisi Niko bameze bafite inzara yomumagufa bigeze aho baharabika padr? Mureke rwose ntuzamukurikirane iyisi ntiyoroshye izamwikurikiranire.padri Marius nawe Koko ugatinyuka ukabeshyera mugenzi wawe? Uzongere wisuzume usubire kumasezerano yawe kuko uzahora umena amabanga Atari nayo.pfukama usabe mugenzi wawe imbabazi kuko ufite urwango rubi mumitima wawe.niba arishyari kdi humura nawe nyagasani aguhe kugira ishyari ryiza not ribi. Nkwifurije kuzayobora imbaga wiyunze nimana kuko wakoze amahano. Jye nkubonye nakuganiriza kuko ntiwabaye imfura nagato

Manishimwe Diane yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Nakomeje gukurikirana ibyo itangazamakuru ryavuze kuri iki kibazo; biragaragara ko ibyo padiri ashinjwa ari amahugu agamije iharabika
Icyo nasaba abanyamategeko ni ugushyiraho itegeko rihana abantu bajijisha ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’ubucamanza nkana bashingiye ku marangamutima yabo

kizito yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka