Musanze: Urukiko rwategetse ko Padiri ukekwaho gusambanya umwana arekurwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard ushinjwa gusambanya umwana arekurwa by’agateganyo. Iri somwa ry’urubanza ku bujurire bw’icyaha cyo gusambanya umwana uyu mupadiri ashinjwa, ryatangiye ahagana saa kumi zo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020.

Urukiko rwisumbuye rwasanze ubujurire bwa Padiri ku irekurwa ry’agateganyo bufite ishingiro ku mpamvu zitandukanye rwashingiyeho.

Hari kuba uyu mwana wasambanyijwe yaravuze ko uyu mupadiri yamusambanyije inshuro enye, akaba yaranavuze imiterere y’icyumba cya Padiri, nyamara inyandiko mvugo y’ubugenzacyaha yo ku itariki 12 Gicurasi 2020 yo ikaba yaragaragaje imiterere y’icyumba cya Padiri kirimo imikeka itatu nyamara uwatewe inda yaravuze ko harimo umukeka umwe.

Aha urukiko rwavuze ko ibyavuzwe n’uyu mwana bitashingirwaho ngo hafatwe umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo kuko n’ubundi ngo imiterere y’icyumba ashobora kuyimenya ayibwiwe n’undi muntu usanzwe ahazi.

Ikindi ubucamanza bwashingiyeho bufata icyemezo cyo kurekura Padiri by’agateganyo, ni uko nyina w’uyu mwana w’umukobwa ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha tariki 1 Mata 2020 yavuze ko umwana we yabanje kumubwira ko yatewe inda n’umuntu ukomoka ahitwa mu Kayenzi muri Kamonyi, nyuma akongera kumubwira ko yayitewe na Padiri, bitandukanye n’ibyo uyu mwana yavugiye mu bugenzacyaha.

Ikindi ubucamanza bwashingiyeho ni aho uyu mwana yavuze ko Padiri asiramuye, mu gihe raporo ya muganga yo igaragaza ko adasiramuye. Ibi urukiko rwasanze bitahabwa agaciro runavuga ko izi mvugo zihabanye ziteye urujijo.

Ikindi ngo ni uko amakuru yatanzwe n’umutangabuhamya Padiri Marius Bigirimana ushinja mugenzi we Dukuzumuremyi kuba hari undi mwana yigeze gusambanya akanamutera inda, ibi ngo ntibyahabwa agaciro kuko nta kintu na kimwe kigaragaza ko byakozwe na Padiriri.

Hari kandi kuba Padiri yarireguye mu bujurire avuga ko kuba umwana atwite bitavuze ko ari we wamuteye inda.

Urukiko rwagaragaje ko icyashingiweho hafatwa umwanzuro wo kurekura Padiri Dukuzumuremyi by’agateganyo, ari uko ingingo zatanzwe n’uwo mwana zivuguruzanya.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko Padiri arekurwa by’agateganyo akubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 80 y’itegeko ryerekeye imiburabishirize y’imanza z’inshinjabyaha, harimo no kuba azajya yitaba urukiko buri wa gatanu w’ucyumweru cya nyuma cy’ukwezi mu gihe cyamezi atandatu.

Isomwa ry’urubanza ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’uyu mupadiri ryabaye adahari, icyakora abunganizi be babiri bari bahari.

Rwanakurikiranywe n’inshuti n’abo mu miryango y’impande zombi (urega n’uregwa).

Padiri Dukuzumuremyi yari yatawe muri yombi tariki 15 Gicurasi 2020 nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke rumuketseho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka