Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, itangaza ko hari abahunze Igihugu kubera ibyaha by’ingengabitekereo ya Jenoside, no gushaka kugirira nabi ubuyobozi buriho n’Abanyarwanda muri rusange, bakiyobya bene wabo basize mu Rwanda n’ahandi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi ine hagiye kugwa imvura nyinshi ugereranyije ni isanzwe igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko amakuru yasohotse mu bitangazamakuru birimo The New Humanitarian na Le Monde, yashinjaga ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika, ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ari ikinyoma no gukomeza guharabika u Rwanda.
Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi ibiri aho bari kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n’ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego.
Biri mu byo Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yagarutseho ubwo yagaragazaga ko mu mezi atatu ashize mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, hafashwe abakekwaho kwiba inka 58 n’abandi 32 bakekwaho kuzibagira mu nzuri bakagurisha inyama.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Major General Alex Kagame, ni we Mugaba Mukuru w’Inkeragutabara kuva kuwa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho yasimbuye Major General (Rtd) Frank Mugambage, wari uri muri uwo mwanya nk’umusigire.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, arahumuriza abaturage cyane abo mu Karere ka Nyagatare ko nta bacengezi bari ku butaka bw’u Rwanda ahubwo abamaze iminsi bakora urugomo ari abafutuzi bagamije gucecekesha ababangamira ubucuruzi bwabo butemewe bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu.
Mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe, niho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bagiye gukora igenzura rigamije kureba ko aborozi b’imbwa bubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubu bworozi.
Mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024 mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yavuze uburyo Ambasaderi Colonel (Rtd) Joseph Karemera yitangaga muri byose ndetse akaba ari umwe mu bazanye igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo (…)
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, bitabiriye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana. Amakuru y’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Umukobwa w’imyaka 37 wo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga witwa Hagenimana Agathe, amaze imyaka 37 aryamye kuko kuva yavuka atigeze yicara cyangwa ngo ahagarare kubera ubumuga bw’ingingo.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, arasura Akarere ka Nyagatare aho agirana ikiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bikorera muri aka Karere.
Isaha ni ingirakamaro mu buzima bwa muntu. Ni yo mpamvu mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali hagiye hashyirwa amasaha kugira ngo afashe abahagenda n’abahatuye gukorera ku gihe no kumenya aho igihe kigeze.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko muri gahunda y’imiturire n’imyubakire, u Rwanda rurimo kunoza umushinga w’imyubakire idasaba kwimura abahatuye, ahubwo abantu bagakomeza gutura aho basanzwe batuye. Uyu mushinga uri mu biteganywa muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu myaka iri imbere (…)
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ndetse n’Umujyi wa Kigali bafatiye mu makosa imodoka 34 ziri gutwara abagenzi mu buryo butubahirije amategeko.
Kampani ifite mu nshingano ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo izwi nka RIP Company, ntivuga rumwe n’ubuyobozi bw’uwo Murenge ku ifunga ry’iryo rimbi bivugwa ko ryuzuye.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ibarizwamo Bar, Resitora, salle na sitoke bya Hotel Muhabura ikayangiza ndetse n’ibyarimo byose bigakongoka, nyiri iyi Hotel akaba n’Umuyobozi mukuru wayo Rusingizandekwe Gaudence, avuga ko n’ubwo ari igihombo gikomeye, bidashyize iherezo ku mwihariko yari ifite mu gusigasira (…)
Ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byo mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu cyane cyane abatuye Intara y’Iburengerazuba, aho byahitanye abantu 135 bo hirya no hino mu gihugu.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura mu buryo butunguranye ikangiza byinshi birimo na zimwe mu nyubako zayo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko bimwe muri byo harimo ibyumba bitanu, Bar, Resitora, Ububiko bwayo n’ibyarimo byahiye birakongoka.
Iyo nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura mu ma saa yine y’ijoro ryo ku wa mbere Tariki 14 Ukwakira 2024, ngo yaba yahereye ahagenewe gutegurirwa amafunguro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.
Abarimu 2425 bo mu Turere twose tw’Igihugu bigisha isomo ry’amateka y’u Rwanda, bari bamaze iminsi mu mahugurwa, bavuga ko impamba batahanye ibakuyemo ubwoba bajyaga bagira iyo bigisha iryo somo, bujyanye no kuba bayagoreka biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na ho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.
Polisi y’u Rwanda irasaba abagenzi kugira uruhare mu kwirinda impanuka zo mu muhanda kuko zituruka ku tubahiriza amategeko y’umuhanda no kuwugendamo nabi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko iterambere ry’ama Koperative ridashobora kugira aho rigera zitaranzwe n’imikorere ishyize imbere imiyoborere n’imicungire inoze.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi y’u Rwanda (SONARWA General Insurance) Rees Kinyangi Lulu, hamwe n’uwari umucungamutungo wa Hotel Nobilis Aisha Uwamahoro, bari mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku itariki 2 Ukwakira 2024, aho bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw.
Abasaba serivisi muri imwe mu Mirenge yo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hari inyubako z’Imirenge zitajyanye n’icyerekezo, bavuga ko zafatira urugero ku nyubako nshya y’Akagari ka Kora ko mu Murenge wa Gitega, aho bemeza ko kubatse neza kuruta Imirenge.
Bamwe mu bahabwa inka muri gahunda ya ‘Girinka’, ntibamenya ibikubiye mu masezerano uwazibahaye agirana na sosiyete z’ubwishingizi bwazo ku buryo niyo zipfuye batamenya ugomba kubashumbusha.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bashyigikiye igitekerezo cyo kuba abana bafite kuva ku myaka 15 bahabwa amahirwe yo kuboneza urubyaro, kuko byafasha guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.