Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore, yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari bugirire uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 18 kugeza tariki 23 Nzeri 2024.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe n’uburyarya bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma yo kwita ikinyoma inyandiko bigaragara ko ari umwimerere kandi y’ukuri yakozwe mu buryo bw’ibanga ku mugambi wo guha ikaze Abanyarwanda barimo abahamijwe gukora (…)
Abarimu 2949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu, bagiye guhabwa amahugurwa ku myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarimu bigisha mu rwunge rw’Amashuri rwa Shango ruri i Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bagorwa no guha abana amasomo kuko ibitabo bifashishaga byibwe mu buryo budasobanutse.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Bwana Olivier Kabera, yasuye urugomero rw’amashanyarazi rurimo kubakwa rwa Nyabarongo II asaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa rukaba rwuzuye bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2027.
Imiryango ituye ku birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze, ikomeje kuba mu gihirahiro cyo gusigara inyuma mu majyambere bitewe n’uko nta bikorwa remezo bihari; bagahera aha basaba ubuyobozi kwihutisha gahunda yo kuyimurira ahandi, bakava mu bwigunge.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiratangaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.
Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kiributsa ko umuntu usarura ishyamba rye cyangwa irya Leta nta ruhushya, ashobora guhanishwa igifungo cyagera no ku myaka 2 n’ihazabu ishobora kugera kuri Miliyoni 5.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko abarwayi bose bari banduye ubushita bw’inkende (Mpox) ubu bamaze gukira ariko abantu bagasabwa gukomeza ingamba z’isuku kugira ngo bakirinde.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arakangurira abahinzi mu Karere ka Kayonza ndetse n’abo mu tundi Turere mu Ntara y’Iburasirazuba, guhinga soya ku bwinshi kuko uruganda rwa Mount Meru Soyco rwemeye kuzamura igiciro ndetse rukanaha amasezerano yo kugurira umusaruro abahinzi.
Umuyobozi mukuru wa Ellel Ministries Rwanda, Lambert Bariho yavuze ko gushima Imana bifitiye akamaro Igihugu n’abantu muri rusange bikaba ariyo mpamvu hategurwa amasengesho atumirwamo n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abayobozi batandukanye.
Mu masengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yasabye Abanyamadini n’abahagarariye amatorero kujya bashima Imana ariko bakabikora badashyira ubuzima bw’abandi mu kaga kubera imyizerere yabo.
Mu gihe abatuye i Nyanza binubira ubutoya bwa gare n’isoko babona bitajyanye n’igihe, ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko umwaka wa 2025 uzasiga babikozaho imitwe y’intoki.
Abaturage b’Akarere ka Muhanga n’abakoresha umuhanda Muhanga - Karongi, barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wahwituye abagombaga kubaka bakanasoza umuhanda Muhanga - Karongi, kuko ubu urimo gukorwa.
Uwitwa Gérard Macumi wo mu Karere ka Gisagara ntiyishimira gusiragizwa no kudakemurirwa ibibazo n’ubuyobozi azizwa gutanga amakuru. Nk’uko Macumi abivuga, ngo hashize imyaka irenga itanu akubiswe n’uwitwa Jean Chrysostome Nyandwi, wamukomerekeje akanamuvuna urutoki, akanamwangiriza imashini yifashishaga mu kogosha, bityo (…)
Abakurikirana iby’amateka bavuga ko kubaka umujyi wa Huye mu mwaka wa 1923 byatangiriye mu gice kiri kubakwamo inzu nini y’ubucuruzi (mall) . Ni umujyi umaze imyaka 101.
Abaturage b’Umurenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, barishimira kuba bujurijwe ibiro by’Umurenge bijyanye n’igihe, ugereranyije n’inyubako bari basanzwe bakoresha ishaje yahoze ari iya Komini Nyamabuye bagasaba ko bijyana no guhabwa serivisi zinoze.
Abacururiza muri Santere y’ubucuruzi ya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bamaze iminsi itatu bafungiwe ubucuruzi bwabo kubera kutagira imashini itanga inyemezabwishyu ya EBM, ibintu byateye igihombo kuri benshi cyane abacuruza ibisaza vuba.
Inzoga isembuye ya PRIMUS yatangiye gukorwa n’Uruganda rwa Brasseries, Limonaderies et Malteries SARL (BRALIMA) guhera mu 1923, mu mujyi wa Léopoldville mu cyahoze ari Congo Bélge ku bukoloni bw’Ababiligi, nyuma gihinduka Zaire nyuma y’ubwigenge. Ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abantu benshi bakoresha Gaze mu guteka amafunguro atandukanye ariko ntibamenya bimwe mu bintu by’ingenzi bakwiye kwitwararika igihe batetse.
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2024 kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 2024, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 40.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iributsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo by’umwihariko abakobwa, zihoraho haba mu bihe bisanzwe ndetse no mu gihe umwana agize ibyago byo gutwara inda atateganyije.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko n’ubwo uburezi bw’u Rwanda hari intambwe ishimishije bumaze kugeraho ariko butaragera ku rwego bwifuzwaho nk’uko bigaragara ahandi hirya no hino.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari icyizere cyo kugera ku ntego ziyemejwe gishingiye ku batanga umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri, nyuma y’uko ubukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’ bumaze gukusanya arenga miliyoni 143Frw muri miliyoni zirenga 315Frw iyi Minisiteri yemerewe.
Abagize uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu (Kigali Leather Cluster), baravuga ko mu Rwanda hose hari toni zirenga 100 z’impu ziri kwangirikira mu bubiko kuko zitemerewe kugurishwa hanze y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), kandi isoko rya EAC na ryo rikaba ari ritoya.
Mu Kagari ka Rwarenga Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, haravugwa amakuru y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima, nyuma yo kujya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.
Mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, ingo zirenga ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26,000) zitari zifite amashanyarazi zigiye kuyahabwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere muri aka Karere no kugeza amashanyarazi kuri bose.
Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Albert Bourla, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Pfizer rukora imiti n’inkingo, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje, baganira ku bufatanye mu kugeza ubuzima bwiza ku batuye Isi.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afro Beat, Iyamuremye Jean Claude wamenyekanye nka Dr Claude, avuga ko nta gahunda afite yo kureka umuziki nk’uko hari abari batangiye kuvuga ko yawuretse, kuko yaherukaga gusohora indirimbo muri 2014.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko imiryango 177 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itishoboye ari yo ikeneye kubakirwa amacumbi mashya mu gihe 540 ikeneye gusanirwa naho 28 yo imirimo yamaze kurangira.