Abasenateri 20 nibo bariburahire uyu munsi kuwa 10 Ukwakira 2011 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, uyu muhango ukaba uyoborwa na Perezida wa Repubulika.
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe ashyizwe kuri uwo mwanya. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyuma yo kurahirira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma (…)
Kuri uyu wa kane perezida wa repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri bashya bazafatanya n’abandi baherutse gutorerwa guhagararira abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena muri manda itaha.
U Rwanda rukomeje kwakira benshi bifuza gufatanya narwo mu nzira y’iterambere ibi byongeye kugaragarira mu ruzinduko rwa Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan amazemo iminsi ibiri mu Rwanda.