• U Bushinwa bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amadolari

    Tariki 10/01/2012 hateganyijwe igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, yo guhererekanya inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amadolari y’Amerika izishyurwa, u Bushinwa bwageneye u Rwanda.



  • Patrice Mulama yasimbuwe ku buyobozi bwa MHC

    Patrice Mulama wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Itangazamakuru (MHC), kuri uyu wa mbere, yakuwe ku mirimo ye. Emmanuel Mugisha wari usanzwe ashinzwe iterambere ry’itangazamakuru n’umwuga muri uru rwego, niwe ugiye kuruyobora by’agateganyo.



  • Mushaija Godfrey yahagaritswe ku kazi azira uburangare

    Inama Njyanama idasanzwe y’akarere ka Rwamagana yateranye tariki 07/01/2012 yafashe icyemezo cyo guhagarika umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere, Mushaija Godfrey, igihe cy’amezi atatu azira kurangara mu irushanwa ry’uturere mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa aho akarere ka Rwamagana kabaye aka nyuma mu gihugu (…)



  • Avuga ako atotezwa azira gushinja umuyobozi kunyereza amadosiye ya Gacaca

    Umusaza Haguma Francois w’imyaka 74 y’amavuko atuye mu kagari ka Ngambi umurenge wa Mbazi akarere ka Nyamagabe aravuga ko arimo gutotezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Ngambi, Ukunzuwe Epiphany, amuziza ko yamushinjije ko yanyereje amadosiye ya Gacaca akaburirwa irengero.



  • Kagitega: FPR- Inkotanyi yateje imbere imibereho y’abaturage

    Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabereye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyaniuka mu karere ka Burera tariki 08/01/2012, abanyamuryango bavuze ko FPR- Inkotanyi imaze kubageza kuri byinshi.



  • Munyantore Jean Bosco yangiwe gusezerana kuko atita kunshingano ze

    Gatsibo: babujijwe gusezerana kuko batuzuza inshingano zabo

    Abagabo batatu bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki mu kagari ka Karubungo, tariki 07/01/2012, bangiwe gusezerana imbere ya rubanda kuko byagaragaye ko batita ku nshingano zo gufasha abo babyaranye bakabata bakajya gushaka abandi.



  • Perezida Kagame yitabiriye isabukuru y’imyaka 100 y’ishyaka rya ANC

    Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana ishyaka rya ANC (African National Congress) ryo muri Afurka y’Epfo yabaye tariki 08/01/2012.



  • Abarwanyi babiri bari mu mutwe wa FOCA n’abasivili icyenda batahutse

    Sous Lieutenant Harerimana Gaspard wabarizwaga mu mutwe wa FOCA na mugenzi we n’abandi basivili icyenda batahutse mu Rwanda. Babaye aba mbere batashye kuva aho Loni na HCR bisinyiye amasezerano yo kurangiza ubuhunzi burundu ku Banyarwanda tariki ya 31/06/2013.



  • Abana bo mu Rwanda bagiye gutangiza gahunda yitwa “Gira Inshuti”

    Bamwe mu bana bitabiriye inama ya 7 y’igihugu y’abana baravuga ko hagiye gutangira gahunda yiswe “Gira Inshuti”, mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’abana baturuka mu miryango yifashije n’iy’abatishoboye.



  • Nyanza: Isuku yo mu ngo no ku mubiri ni bimwe mu bigiye kwitabwaho

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah mu nama y’isuzuma ry’ibyakozwe mu karere, yasabye abashinzwe imibereho myiza mu mirenge yose igize aka karere kwita ku isuku yo mu ngo no ku mubiri.



  • Burera: Urubyiruko rwiyemeje gufatanya n’inzego za leta kurwanya ibiyobyabwenge

    Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruratangaza ko rugiye gufatanya n’inzego za leta zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.



  • Kacyiru: Umuriro w’amashanyarazi watwikiye abaturage ibikoresho

    Kuwa Kane mu masaha ya saa Saba, abaturage batuye mu mudugudu w’Amahoro uherereye mu kagari ka Kibaza, mu murenge wa Kacyiru, batunguwe n’iturika ry’umuriro w’amashanyrazi ya EWSA, ryateje inkongi y’umuriro yangirije byinshi mu bikoresho byo mu mazu yabo.



  • Bugesera: abayobozi barashishikarizwa kwegera abaturage

    Ubwo yasuraga akarere ka Bugesera, tariki 05/01/2012, Makombe Jean Marie Vianney, umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, yasabye abayobozi kwegera abaturage kugirango babashe kubakemurira ibibazo ibyananiranye bikajyanwa mu nkiko.



  • Rubavu: Abasoresha batse abaturage imisoro y’ikirenga

    Mu karere ka Rubavu haravugwa ba rwiyemeza mirimo bakira amahoro y’akarere baka abaturage amahoro y’ikirenga bakayirira. Ubuyobozi bw’akarere, tariki 05/01/2012, bwatangarije abanyamakuru ko bwabimenye ubwo babiri muri aba ba rwiyemezamirimo bashwanye maze bakaregana mu buyobozi.



  • Laissez-passer nshya

    Laissez-passer nshya ikoreshwa no muri Sudani y’Amajyepfo

    Kuva tariki 02/01/2012 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa urupapuro rw’inzira rwa laissez-passer rushya. Uretse kuba ikoranye ubuhanga ku buryo nta muntu wapfa kuyigana, iyi laissez-passer nshya yemerera uyifite kujya no mu gihugu cya Sudani y’Amajyepho.



  • Umuyobozi w

    Imibiri 25000 y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu cyubahiro

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 25 yari imaze imyaka 17 itarashyingurwa rugiye kuzura.



  • Uwamugaye nawe yakomerekejwe na Grenade mu nda

    Minisitiri Binagwaho yasuye abakomerekejwe na Grenade i Remera

    Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakoreye uruzinduko ku bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kanombe mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakomerekejwe n’igisasu cya Grenade cyaturikiye i Remera bamerewe.



  • Nta Munyarwanda uzabuzwa kuba hanze afite ibyangombwa by’u Rwanda

    Minisitiri ushinze Impunzi n’Ibiza, Gen. Marcel Gatsinzi, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yishimiye kuba Umuryango w’Abibumbye warasinye icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda, kandi ko nta we uzabuza Umunyarwanda kuba hanze mu gihe azaba yujuje ibyangombwa bisabwa.



  • “Abana ni bo bayobozi b’ejo hazaza” – Habumuremyi

    Ubwo yatangizaga Inama ya 7 y’Igihugu y’Abana mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yabwiye abana bitabiriye iyi nama ko ari ahabo gukoresha u Rwanda nk’uko babyifuza kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.



  • Abasigajwe inyuma n’amateka ntibatereranywe ahubwo bafitiwe gahunda zihariye

    Mu nama n’abaturage yabereye mu mujyi wa Muhanga, tariki 03/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho mwiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, yabwiye abakeka ko abasigajwe inyuma n’amateka batitabwaho ko bitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda bakanagenerwa gahunza zihariye.



  • Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri (UAE)

    Ejo, Perezida Paul Kagame yakiriwe n’umuyobozi wa Dubai akaba n’umuyobozi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, baganira ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.



  • U Rwanda rwakiriye neza ikurwaho ry’ubuhunzi ku Banyarwanda

    Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza icyemezo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) cyo gukuraho kwitwa impunzi ku Banyarwanda.



  • Yise impanga ze 3 “Abijuru” kubera ko nta bushobozi bwo kubatunga afite

    Umubyeyi witwa Nyiranzabahimana Josee wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yahisemo kwita abana be batatu b’impanga izina rimwe bahuriyeho rya Abijuru kuko we nta bushobozi yabona bwo kubarera bagakura usibye Imana yo mu ijuru.



  • Ishuri ry’itangazamakuru rizakomeza gukorana na Radiyo Salus

    Umuyobozi wa radiyo Salus, Havugimana Aldo, aratangaza ko nubwo ishuri ry’itangzamakuru ryimukiye i Kigali rizakomeza gukorana na radiyo Salus ikorera i Huye.



  • Babiri bahitanywe n’impanuka ku Kinamba

    Uyu munsi mu gitondo tariki 02/01/2012, umumotari n’umugenzi yari ahetse bapfiriye mu mpanuka, ubwo moto yari atwaye yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa bwa Coaster, kuri Roind Point yo ku Kinamba.



  • Polisi yashimye ubufatanye bw’abaturage mu kurinda umutekano mu minsi mikuru

    Polisi y’igihugu yashimiye abaturage ubufatanye bagaragae mu kurinda umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoje, inabasaba gukomeza kurangwa n’iyo mikoranire muri uyu mwaka wa 2012.



  • Umugore wataye umwana we mu musarani arisabira igihano cy’urupfu

    Kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo hafungiye umugore wagerageje kwiyahura nyuma yo guta umwana we w’iminsi itatu mu musarani. Kuri ubu uyu mugore akaba atangaza ko urupfu aricyo gihano akwiye.



  • Muhanga: Imiryango 68 yasezeranijwe irasabwa kwirinda amakimbirane

    Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2011, imiryango 68 y’abaganaga ku buryo butemewe n’amategeko yo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yasezeranijwe byemewe n’amategeko. Isabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ndetse n’amakimbirane bikunze kuranga imiryango itari mike mu Rwanda.



  • Bugesera: Buri kagari kagomba kugira amasomero ane y’abatazi gusoma no kwandika

    Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza bwihaye intego y’uko muri buri kagari hagomba kubamo amasomero, byibuze ane mu rwego rwo kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kandika biganjemo abakuze.



  • Abapolisi 160 batahutse bava muri Haiti

    Itsinda ry’Abapolisi 160 bashoje ubutumwa bwabo mu gihugu cya Haiti, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, basesekaye i Kigali nyuma y’amezi icyenda muri ubu butumwa bari boherejwemo n’umuryango w’Abibumbye.



Izindi nkuru: