• Perezida Kagame yishimira ibyo u Rwanada rwagezeho mu mwaka ushize

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko kuba u Rwanda hari intambwe rwateye n’ubwo ibibazo ku isi byari bikomeje kwiyongera mu mwaka ushize wa 2011, byose byaraturutse ku mbaraga Abanyarwanda muri rusange bashyize mu guhangana n’ibyo bibazo.



  • Amagereza ane yo mu gihugu agiye gufungwa

    Kuri uyu wa Gatanu, Paul Rwarakabije, umuyobozi w’ Urwego rw’Amagereza mu gihugu (Rwanda Correctional Servises), yatangaje ko gereza enye mu gihugu zigiye gufunga mu rwego rwo kunoza imikorere y’uru rwego, hagamijwe gufata neza abagororwa ku rwego mpuzamahanga.



  • Abahoze batuye ku musozi wa Gacuriro bongeye guhurira mu busabane

    Umuryango w’ingarigari ugizwe n’abaturage bahoze batuye ku musozi wa Gacuriro na Kagugu, bagize ubusabane ngarukamwaka mu rwego rwo guhuza abanyamuryango bakamenyana, bakanarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka wa 2011.



  • Abantu 11,488 nibo batomboye Muri IZIHIZE na MTN

    Muri rusange, laptop 36, telefone za Blackberry 72, Galaxy Tabs 108, telefone za LG, iz’Igitego n’izindi 11,272 n’amakarita yo guhamagara afite agaciro k’amafaranga million esheshatu ni byo byatombowe n’abantu 11,488 muri tombora ya IZIHIZE na MTN yari imaze ukwezi yarangiye tariki 30/12/2011.



  • Romeo Dallaire ntiyemeranya nibyakinwe muri filime Hotel Rwanda

    Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yo mu w’1994, ntiyemeranya n’inkuru ivugwa ku buzima n’ibyabaye muri Jenoside bigaragara muri filime ’Hotel Rwanda’.



  • Ibyemezo by’ubutaka bikemura amakimbirane akururwa n’imitungo

    Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Jean Baptiste Uwihoreye, yemeza ko ibyemezo bya burundu by’ubutaka bizafasha umuryango nyarwanda kuva mu makimbirane ashingiye ku mutungo.



  • Nyaruguru hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza

    Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza gahunda y’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bw’iyemeje gushyiraho ukwezi kw’imiyoborere myiza.



  • Imiryango 46 ya ba local defense yisabiye gusezerana imbere y’amategeko

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, tariki 29/12/2011, bwasezeranyije imiryango 46 y’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya local defense yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.



  • “Akarere ka Kirehe gahesha ishema intara y’iburasirazuba” – Uwamariya

    Ubwo yasozaga urugendo yari amazemo iminsi asura uturere tw’intara y’iburasirazuba, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, tariki 28/12/2011, yashimye akarere ka Kirehe kubera ko kaza ku isonga mu kwesa imihigo.



  • UN yahembye abapolisi b’u Rwanda bagaragaje ubuhanga n’imyitwarire myiza muri Haiti

    Umuryango w’Abibumbye (UN) wahembye abapolisi 60 b’u Rwanda bari mu butumwa mu gihugu cya Haiti kubera ubuhanga bagaragaje ubuhanga mu myitozo yo gukumira imvururu, kurwanya abitwaza intwaro n’ubundi bumenyi bw’ibanze mu mikorere y’igipolisi.



  • Ibyaranze umwaka wa 2011 mu nshamake

    Mu gihe twitegura gusoza umwaka wa 2011, twabateguriye inshamake y’amwe mu makuru y’ingenzi yaranze uyu mwaka mu Rwanda. Muri ayo makuru harimo ibikorwa bitandukanye imbere mu gihugu, ibikorwa by’abayobozi b’igihugu bakuru ndetse n’ay’umubano w’u Rwanda n’amahanga.



  • Abakoresha itorero barashishikarizwa kubera abandi urugero mu kuzuza indangagaciro

    Intore nkuru, Boniface Rucagu, irasaba abashinzwe gukoresha itorero ku rwego rw’uturere guhindura imyumvire yabo mu buryo bashyira mu bikorwa indangagaciro z’igihugu kugira ngo babere abaturage urugero.



  • Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage

    Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 27/12/2011, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage ahubwo bakajya bakemura ibibazo byabo ku gihe.



  • Murama: Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ku buryo budasobanutse

    Inzu y’umugabo witwa Kazeneza Elias wo mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, ku mugoroba wa tariki 26/12/2011, yafashwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho byose byo munzu bihiramo. Kugeza ubu nta muntu uzi icyateye iyo nkongi kandi nta muntu yahitanye.



  • Rukomo: Umuturage yizihizanye Noheli n’abana barenga 500

    Ngamije Jean Bosco utuye mu kagali ka Gashenyi, umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare uzwi cyane ku kabyiniriro ka Mahungu yizihije umunsi wa Noheli yishimana n’abana barenga magana atanu bo mu mirenge ya Rukomo na Nyagatare.



  • Ingengo y’Imari yongereweho miliyari zirenga 54

    Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki 22/12/2011, yakiriye itegeko rya Guverinoma riteganya kongera amafaranga y’u Rwanda miliyari 54 na miliyoni 400 ku ngengo y’Imari y’umwaka 2011-2012 yari isanzwe ari tiriyari 116.



  • Yafatiranye umugabo ku munsi wo gusezerana abona kwandikisha abana babyaranye

    Ubwo umugabo witwa Kalisa Callixte yasezeranaga n’undi mugore, tariki 24/12/2011, mu kagari ka Kigembe, murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, haje undi mugore witwa Nyirabahashyi Jeanne azanye abana babiri avuga ko yababyaranye na Kalisa.



  • U Rwanda rugiye kohereza abapolisi 160 muri Haiti

    U Rwanda, tariki 27/12/2011, ruzohereza abapolisi 160 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti. Aba bapolisi bazaba bayobowe na Chief Superintendent Toussaint Muzezayo bazajya mu mujyi wa Jeremie uri mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Haiti, Port-de-Prince.



  • Rutsiro: Hatangiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil

    Ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro hatangiye imirimo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwitiriwe Congo Nil kubera ko ruzashyingurwamo imibiri y’abantu bishwe n’abahoze ari abakozi ba komini Rutsiro. Uru ributso si urw’akarere.



  • Urubyiruko 593 rw’Iwawa rwashyikirijwe impamyabushobozi

    Ku nshuro ya kabiri, ikigo kigisha imyuga abana bahoze ari abo mu muhanda cyiri ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu, ejo, cyatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 593 rurangije amasomo.



  • Nyanza: Urubyiruko rwatowe muri CNJR rwiteguye kuzuza neza inshingano

    Amahugurwa yahuje abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyanya, tariki 23/12/2011, yasoje urubyiruko rwatowe kuva ku rwego rw’utugali kugeza ku rwego rw’Akarere rwiyemeje kuzuza neza inshingano rwatorewe.



  • Abantu 72 batomboye muri “Izihize na MTN”

    Ejo, abanyamahirwe 72 batomboye ibihembo bitandukanye birimo laptop, Samsung Galaxy Tabs, telephone za Blackberry, LG na Gitego mu gikorwa kitwa “Izihize na MTN” cyabereye ku ishami rya MTN i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.



  • Ngarama: Abanyamuryango ba FPR bazatanga miliyoni 5 zo kubaka ingoro yabo

    Mu nteko rusange ya FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo yateranye ejo, abanyamuryango biyemeje gutanga inkunga y’amafaranga miliyoni eshanu mu gikorwa cyo kwiyubakira Ingoro yabo ku rwego rw’akarere.



  • Prezida Kagame arakangurira abakoresha umuhanda Gatuna-Mbarara kuwufata neza

    Mu gikorwa cyo gutangiza imirimo y’isanwa ry’umuhanda Gatuna-Mbarara, uyu munsi, Perezida Kagame yatangaje ko bidakwiye ko abagutera inkunga mu bikorwa aribo bagira n’uruhare mu kubyitaho.



  • Muri Gatsibo ibikorwa rusange bigira uruhare mu bwiyunge

    Raporo yakozwe na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ku gipimo cy’ubwiyunge mu banyarwanda igaragaza ko Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo bemeza ko ibikorwa rusange Leta itegura bigira uruhare mu kumvikanisha Abanyarwanda no kongera ubumwe n’ubwiyunge.



  • Perezida Kagame yagabiye inka umuryango wibarutse abana batatu b’impanga

    Umuryango wibarututse abana batatu b’impanga utuye mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, ejo, washyikirijwe inka ihaka wagabiwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.



  • Perezida Kagame na Museveni baratangiza isanwa ry’umuhanda Kigali-Mbarara

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’uwa Uganda, Yoweri Museveni, uyu munsi baratangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gusana umuhanda munini uhuza Kigali na Mbarara, unyuze i Gatuna. Igikorwa kirabera ku mupaka w’ibihugu byombi.



  • Yiyemeje guhindura imyumvire y’impunzi z’abanyarwanda

    Rumwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu buhunzi rurifuza gusobanurira Abanyarwanda baba mu buhungiro ko mu Rwanda ari amahoro kandi rukabibutsa ko amaboko yabo ariyo yonyine azubaka u Rwanda.



  • Imvura yasenye amazu ku Ruyenzi

    Imvura nyinshi irimo umuyaga n’urubura yaguye ku manywa tariki 20/12/2011 yasenye amazu ku Ruyenzi mu murenge wa Runda.



  • Sam Rugege arizeza gukomeza icyivi cy’uwo asimbuye

    Professor Sam Rugege, watorewe kuyobora Urukiko rw’Ikirenga, aravuga ko azakora akazi ke atibanze mu gupiganwa, ahubwo ko azashingira kuri byinshi yigiye kuri Aloysie Cyanzayire mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo w’ubutabera mu Rwanda.



Izindi nkuru: