Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), biyemeje gukora ibishoboka byose bakongera ingufu mu guteza imbere umuco n’ubukungu bw’u Rwanda, babyiyemeje mu biganiro baherutse kugira byizihizaga umunsi w’intwari z’u Rwanda.
Abana n’abarezi bo mu bigo birenga 10 by’amashuri abanza byo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bagaragarije ineza ikomeye imiryango 27 y’abirukanwe muri Tanzaniya bakaza gutuzwa muri uwo murenge babagenera inkunga zitandukanye.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita, yunganiwe n’umuyobozi w’ingabo za Loni muri Congo (MONUSCO), batangaje ko nta yandi mahitamo umutwe wa FDLR, uretse gushyira intwaro hasi; bitaba ibyo igabwaho ibitero.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Jean Baptiste Nsengiyumva, aratangaza ko ubutaka bw’akarere ka Rutsiro bugiye gukorwaho ubushakashatsi mu rwego rwo kureba ibintu birimo bituma inkuba zikibasira cyane ugereranyije n’ahandi mu gihugu.
Umusore witwa Omar Leo w’imyaka 32, ukomoka i Nyamirambo yongeye kugaragara nyuma y’umwaka aburiwe irengero. Hari hakomeje kuvugwa ko yanyerejwe n’inzego z’umutekano ariko we yabihakanye avuga ko yahisemo gutoroka kuko yabonaga umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza, yaramugambaniraga.
Ikigo cy’itumanaho cya MTN cyatangaje ko mu mwaka wa 2013 cyungutse 5% by’abafatabuguzi biyongera kuri miliyoni 3.5 gisanganwe, kandi ko cyatanze inkunga ikomeye mu buvuzi, uburezi, ibidukikije n’imirimo kuri benshi mu mwaka wa 2013, imisoro ingana na miliyari 95 n’ishoramari rya miliyari 130 mu myaka itanu ishize.
Gen Paul Rwarakabije wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, avuga ko kuba ahamya ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zitigeze zica Abahutu mu nkambi zo muri Congo atari uko yageze mu Rwanda ahubwo ngo yabihagazeho.
Umuyobozi mukuru w’idini ry’Abangilikani ku isi, Archbishop Justin Portal Welby, yatangaje ko intera y’iterambere yasanze mu Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yari yashegeshe igihugu ari ikimenyetso ko Abanyarwanda ari intwari kandi bakomeje gufatana urunana bazagera ku byiza bitangaje kurushaho.
Zimwe mu ntore ziri ku rugerero mu karere ka Nyabihu zandikiye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwibandaga ahanini ku kumushimira uburyo bwiza ayoboye u Rwanda ndetse na gahunda nyinshi nziza zizanira iterambere n’amahoro Abanyarwanda yagiye atekereza zikanashyirwa mu bikorwa.
Nyuma yo kwigishwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abagorowa bafungiye muri gereza nkuru ya Miyove yo mu karere ka Gicumbi batangaza ko izabafasha kubana neza n’abo bahemukiye bityo bakibona muri sosiyete nyarwanda nta pfunwe bafite kuko bazaba barababariwe ibyaha bakoze n’abo bahemukiye.
Bamwe mu bagororwa bo muri gereza ya Muhanga bakurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baratangaza ko bamaze kubohoka ku buryo banatangiye kugaragaza aho bajugunye imibiri y’Abatutsi bishe mu gihe cya Jenoside.
Umutwe w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukorera muri Afurika mu gutoza abajya mu butumwa bw’amahoro(ACOTA), wemeza ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhambaye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi; ngo akaba ari yo mpamvu ubufatanye bw’ibihugu byombi buzahoraho.
Impuguke zo mu karere k’ibiyaga bigari zisanga umuryango w’ubukungu mu bihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) uramutse uhawe ubushobozi wafasha akarere gukemura ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Abatuye akarere ka Gisagara bahamya ko bimwe mu byatuma bagera ku butwali harimo kuba umwe mbere na mbere, bagafashanya, bagakundana bakazamurana nta vangura, kandi ibi byose ngo bazabitozwa na gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’.
Mu kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 20, abaturage bo mu mudugudu wa Kiyanzi, akagari ka Kidahwe, ho mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bifatanyije n’abayobozi batandukanye babasabye kugera ikirenge mu cy’intwari y’Imanzi Fred Gisa Rwigema uhavuka; ibyo ngo bakaba bazabigeraho babanje kwimika isano ibahuje (…)
Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, asanga abantu bakuru muri rusange bo mu Rwanda bari bakwiye gusaba imbabazi igihugu cy’u Rwanda ngo kuko bagihemukiye.
Abakomoka mu muryango wa Rukara rwa Bishingwe batuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barasaba ko Rukara rwa Bishingwe yashyirwa mu mubare w’Intwali z’u Rwanda ngo kuko yanze agasuzuguro k’abazungu.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias arashishikariza urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye guharanira kubaka Ubunyarwanda muri bo birinda kugwa mu mutego w’amateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda mu bihe byatambutse.
Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania bakomoka mu karere ka Ruhango, tariki 31/01/2014, batangiye gutuzwa mu mirenge abenshi banakomokamo. Aba banyarwanda bari bamaze ibyumweru bitatu bacumbikiwe mu murenge wa Ntongwe nyuma yo kuvanwa mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara.
Abana bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange banze kuvuga ubwoko bwabo igihe bari batewe n’abacengezi tariki 18/3/1997, ahubwo bagahamya ko ari “Abanyarwanda” bigaragaza ko Abanyarwanda bashobora kugaruka ku isano ibahuza y’Ubunyarwanda.
Kuri iyi tariki ya 1/2/2014 yahariwe Umunsi mukuru w’Intwari, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kuzirikana ku ntwari z’Igihugu, zitangwaho urugero rwo kuba zaraharaniye inyungu z’u Rwanda n’Ubunyarwanda kurusha inyungu zabo bwite, cyangwa iz’abantu bamwe.
Nsabiyaremye Jean de Dieu, umuyobozi w’umudugudu wa Rwerinka, Akagari ka Bwinza ho mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, yiyemeje guha imbabazi abamwangirije imitungo mu gihe cya Jenoside barenga ijana kandi batazimusabye.
Mu rwego rwo guteza imbere no kumenyekanisha umuryango wa Afrika yunze ubumwe (African Union) hamwe n’ibyo ukora mu Rwanda, hateguwe amarushanwa mu bigo by’amashuli azaba tariki 02-03 Gashyantare 2014.
Abashinwa batuye mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko abakora muri sosiyete China Road and Bridge Corporation ikora umuhanda muri aka karere, ku mugoroba wa tariki 30/01/2014 bakoze ibirori byo gusoza umwaka wa 2013 bigendanye n’Ingengabihe y’Ukwezi (Lunar Calendar) bakoresha iwabo.
Nubwo byasobanuwe bihagije kuva mbere hose ko mu Rwanda nta Jenoside 2 zahabaye, bamwe mu bagize inzego zitandukanye kuva ku mudugudu no mu tugari bamaze iminsi bahabwa ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, bavuga ko aribwo bumvise neza ko habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarwanyi ba FDLR batashye taliki ya 28/1/2014 batangaza ko batashye kubera gutinya ko uyu mutwe ushobora kuraswaho na MONUSCO ifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) nk’uko byandekeye M23 yarwanyaga Leta ya Congo na ADF-Nalu irwanya Leta ya Uganda.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari uba buri tariki 1 Gashyantare, abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko kwibuka Intwali z’u Rwanda bituma n’abandi baharanira kugera ikirenge mu zacyo cyane ko ngo ari zo zatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza ngo bifuza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yashyirwamo ingufu mu mashuri, kandi ikaba rimwe mu masomo y’ingenzi yigishwa kuko mu mashuri ariho hari imbaraga z’ahazaza h’u Rwanda.
Abayarwanda batahutse bavuye muri Congo kuri uyu wa 30/01/2014 bavuze ko batari bazi ko bakwakiranwa impuhwe bitewe n’ibihuha babwirwaga mu mashyamba ya Congo.
Isoko rikuru rya Musanze rigiye kuba ryimukiye mu gice cyimwe cya gare ya Musanze, kugirango imirimo yo kubaka iri soko ku buryo bujyanye n’igihe itangire, nk’uko ubuyobozi bw’iri soko, ubwa sosiyete ifite gare ya Musanze RFTC ndetse n’akarere byabyemeranyije.