Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bugiye gutangira kwimurira mu midugudu abaturage batuye, kugira ngo biborohereze kubagezaho ibikorwa remezo n’izindi gahunda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe yasabye abikorera bo mu karere ka Burera kwishyira hamwe bakubaka amazu agezweho ku mupaka wa Cyanika.
Abasoje icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO), barasabwa gukurikirana akarengane gakorerwa abaturage.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Bangui muri Central Africa (MINUSCA).
Minisitiri Kaboneka Francis yabwiye abayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali ko intwaro yo kubafasha kugera ku nshingano bahawe ari ukumva ababatoye.
Amazu 11 ndetse n’intoki zitaramenyekana ubuso byasenywe n’umuyaga mu midugudu 2 y’ Akagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare.
Abaturage b’Umurenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza ngo bahangayishijwe n’imvubu yaje mu mazi y’urugomero bubakiwe, batinya ko yabahohotera.
Impanga zavukanye igihimba kimwe ku itariki ya 23 Gashyantare 2016 mu Karere ka Kirehe, zamaze kwitaba Imana.
Abayobozi b’Akarere ka Ruhango batowe tariki 26 Gashyantare 2016, baravuga ko icyizere bagiriwe n’abaturage ari ideni rikomeye bafite ariko biteguye kwishyura.
Monique Mukaruriza ni we utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, asimbuye Fidel Ndayisaba wari usoje manda ye y’imyaka itanu.
Ubuyobozi w’Akarere ka Huye buvuga ko itumba ryo muri Mata 2016 rizasanga abatishoboye icyenda bahoze batuye mu Rwabuye mu mazu bwabubakiye.
Imiryango 12 iranyagirwa nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga n’urubura hakangirika n’imyaka ku mugoroba wo ku wa26 Gashyantare 2016, iyo miryango ikaba isaba ubufasha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igikorwa cyo gusobanurira abaturage bataregera abandi batuye mu midugudu akamaro bibafitiye, birimo kwegerezwa ibikorwa remezo.
Intumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ku itariki ya 26 Gashyantare itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrika, bashimirwa kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza.
KT RADIO, ubusanzwe yumvikanaga gusa ku murongo wa 96.7 FM mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ubu yatangiye kumvikana mu zindi ntara ku yindi mirongo.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yasabye abayobozi bashya batorewe kuyobora uturere n’abagize za Njyanama zatwo gukorera hamwe no kwihutisha iterambere ry’abaturage.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, Abaturarwanda bitabiriye igikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi mu gihugu hose, kibanze ku gutunganya bikorwa remezo.
Imashini itanga amashanyarazi (Generator) yo muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi, yahoze yitwa KIE, yahiye irakongoka ku mpamvu zitaramenyekana.
Perezida Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda barajwe ishinga no gukomeza gutera imbere n’ubwo hari ibyagezweho kuva u Rwanda ruvuye muri Jenoside.
Abari abayobozi b’uturere twa Gasabo, Huye, Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Gakenke, Nyamasheke, Karongi, Rusizi na Rubavu; bongeye gutorerwa kutuyobora muri manda y’imyaka itanu.
Abaturage bo mu bihugu by’u Rwanda na Congo baturiye imipaka ya Rusizi barishimira ko Leta ya Congo yongereye amasaha yo gufungura umupaka hagati ya Bukavu na Kamembe, bikazaborohereza mu kazi.
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas yasabye abagore batorwa mu nama y’igihugu y’abagore kuzaba nyambere mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Imvura yasenye ibyumba by’amashuri abanza ya Karambi mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi inangiza ibitabo bigishirizagamo.
Bamwe bari biteze ko bashobora kubona akazi mu muryango wiyise “Women Forever” mu Karere ka Nyanza, baravuga ko batunguwe no gusanga bari abatekamutwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Umuryango n’Iterambere, Umulisa Henriette yahamagariye ba Mutima w’urugo gukumira Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rugarama barataka ikibazo cy’amazi meza kuko bakivoma ibirohwa bakaba ari byo bakoresha.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashyizeho gahunda y’umuganda udasanzwe w’amasaha atatu, ukazajya ukorwa umunsi umwe mu cyumweru hagamijwe kurwanya Malariya.
Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, basuye icyicaro cya Banki ya COGEBANQUE ari na yo muterankunga mukuru w’iki gikorwa.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), watangaje ko uhangayikishijwe n’imikorere irimo ruswa muri siporo hirya no hino ku isi.