Abashakashatsi n’impuguke z’Abanyarwanda n’Abanyekongo batangiye guhana amakuru ku buryo gaz methan yo mu kiyaga cya Kivu yatanga umusaruro wiyongera ku mashanyarazi.
Mu Rwanda hagiye kuba inama mpuzamahanga yo gukangurira ibihugu bya Afurika kwitabira gukoresha indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga, kuko hari byinshi yakemura.
Koperative “Tuvugibyayo” ikorera mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, yiyemeje kongera uruhare rwo guhuza imiryango yari isanzwe irangwamo amakimbirane.
Mu gihe cy’ukwezi, Abizera b’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, bamaze gufashisha abatishoboye inkunga isaga miliyoni 262 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yanyuze mu bikorwa bitandukanye.
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke baravuga ko ubufatanye bw’umugabo n’umugore bwarandura ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara mu bana ndetse n’ubukene bwugarije imiryango.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba abanyamadini kubaka umuryango nyarwanda wubaha Imana ariko abakwiza impuha bavuga ko bashingiye ku buhanuzi, bakihana.
Musenyeri Habiyambere Alexis umaze imyaka 19 ku bushumba bwa Diyoseze ya Nyundo yashyikirije inkuni y’ubushumba mugenzi we Mwumvaneza Anaclet, ajya mu kiruhuko.
Akarere ka Nyaruguru kagiye kongera gusubira mu ibarura ry’abatuye mu manegeka, nyuma yo kubisabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority).
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iravuga ko ikibazo cy’abana b’inzererezi kigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo gikemuka burundu.
Abasirikare batangiye koroherezwa akazi ko gukemura ibibazo binyuze mu mahugurwa agenerwa abasivili, kugira ingufu zose zifashishwe mu gukemura amakimbirane.
Abatuye Umurenge wa Kilimbi muri Nyamasheke bamaze amezi atandatu bagorwa no kubona serivisi z’irangamimerere kuko nta we ubishinzwe uhari.
Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yizeje abasenyewe n’ibiza mu Karere ka Ngororero ko bazahabwa ubufasha bwihuse bwo kubakirwa.
Depite Rose Mukantabana wayoboye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri manda yashize, yabaye umwe mu banyeshuri b’indashyikirwa basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ryo guteza imbere Amategeko (ILPD) riri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Imwe mu miryango ibana mu makimbirane igaragaza ko kunywa ibisindisha by’inzoga z’inkorano nk’ibikurura ihohoterwa mu muryango kuko bitera gusesagura umutungo w’urugo.
Bamwe mu bamugaye imibereho yabo iradindira kuko batitabwaho, nk’uko bikwiye bitewe n’ubushobozi bucye bw’ababyeyi bagafatwa nk’aho ari ikibazo mu muryango.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Fransis Kaboneka yakoreye urugendo mu karere ka Ngororero, rugamije kubizeza ko nabo Perezida Kagame azabasura vuba.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Pan Hejun, aratangaza ko igikorwa cyo kwagura Ibitaro bya Masaka icyo gihugu cyemereye u Rwanda nk’inkunga, kizatangira umwaka utaha wa 2017.
Kuba hari Abarundi babaga mu Rwanda boherejwe iwabo gushaka ibyangombwa, abaturage barasabwa kutabifata nko kubirukana kuko atari ko biri.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), kiravugako mu myaka itatu abaturage bazaba bamaze gutuzwa mu migudugu igezweho ku kigereranyo cya 70%.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera barasabwa gukumira ibiza byakwibasira ibigo bayobora, bakagura imirindankuba izabafasha kwirinda inkuba zahakubita.
Abafite ubumuga barasabwa guhaguruka bagatinyuka, bagaharanira uburenganzira bwabo mu nzego no mu bikorwa bitandukanye kuko bemeza ko na bo bashoboye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Diane Gashumba, yatangaje ko u Rwanda ari urwa kabiri ku isi mu bamaze gusinya bashyigikira ihame ry’uburinganire muri gahunda ya "HeForShe", rukaba rukurikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abasenateri bafatanyije n’abatuye Umurenge wa Mugugnga muri ka Gakenke gusana ikiraro cyari cyaracitse, inzira igana ku biro by’umurenge yongera kuba nyabagendwa.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Gicurasi 2016, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, guhera tariki 16 Gicurasi 2016.
Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko guha imbabazi utazigusabye kubera ko acyinangiye, bituma uruhuka umutima.
Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko abagore babo babahohotera, bamwe batakigira ijambo mu rugo.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Karere ka Karongi, yavuze ko uruganda rwa Gaz Methane, ari imbarutso y’iterambere ry’umujyi wa Karongi n’akarere muri rusange.
Perezida Kagame arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’abaturage kugira ngo babashe gukorera hamwe no guteza imbere igihugu.
Perezida kagame uri mu ruzinduko rwo kwegera abaturage mu Karere ka Karongi, avuga ko iyi gahunda ituma bagirana ibiganiro bibafasha guhindura imyumvire.