Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 22 icyo gihugu kimaze kivuye mu ivangura ryiswe Apartheid.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare bari bazindukiye i Matimba kwakira Perezida Kagame bavuga ko babajwe n’uko imvura yababereye imbogamizi yo kumubona.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yababajwe n’urubyiruko rwahawe akazi mu Murenge wa Nasho rukanga kugakora ngo ni mu cyaro.
Perezida wa Repubulika Perezida Paul Kagame arasaba abagabo bose guhaguruka bagashyigikira iterambere ry’umugore, kuko iterabere rihamye ritagerwaho umugore agihezwa.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame arasaba Abanyarwanda gushyigikira iterambere ry’abagore kuko nta terambere rishoboka umugore atarigizemo uruhare.
Perezida Paul Kagame amaze kugera mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, aho yari ategerejwe n’ibihumbi by’abaturage, bari bakereye uruzinduko agirira muri aka karere.
Justus Kangwagye na Hassan Bahame, bahoze ari abayobozi b’uturere, bagaruwe muri Leta n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki 27 Mata 2016.
Abana bagera kuri 200 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bari barataye amashuri, kubera impamvu zitandukanye bajyanywe kwiga imyuga.
Abanyasudani y’Amajyepfo bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge bashima imikorere yacyo kuko ngo irimo ubuhanga.
Inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza ko kudatera imbere biterwa no kutagira igenamigambi rihamye, aho hari ba nyir’ibitangazamakuru badashyiraho umurongo uhamye w’imivungire yabyo.
Bamwe mu baturage bari bafite amazu ahubatswe Isoko rya Nyagatare barashinja akarere kutubahiriza amasezerano ku mwenda kabamazemo imyaka ine.
Umuhanda wa kaburimbo Mukamira - Ngororero ubu si nyabagendwa nyuma y’aho nyuma y’aho inkangu iwutengukiyemo ikawufunga mu gice giherereye mu Kagari ka Nyundo k’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.
Ishyaka rya Gikomunisite ry’Ubushinwa (CPC) ryashimangiye ko umubano mwiza rifitanye n’Ishyaka FPR Inkotanyi ryo mu Rwanda, uzakomeza gutera imbere kandi ryishimira intambwe y’iterambere u Rwanda rurimo mu miyoborere ya FPR.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ruhango, barinubira serivise batabona uko bikwiye bitewe n’uko abayobozi babo batahabonekera igihe kuko bari abatahatuye.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bambuwe inka bazira ko batituye bagenzi babo, bavuga ko babikoze ariko abayobozi babo bakazinyereza.
Mukagatsinzi Charlott, Umwarimukazi muri TTC Matimba, arashimira Akarere ka Nyagatare n’abandi bamufashije kujya mu Buhinde kwivuza Kanseri.
Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Uwizeye Judith, avuga ko ubushomeri bwagabanutse akurikije imibare y’ibarura (EICV) ryagaragaje ko bwavuye kuri 2,3% bugera 2%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Malimba Papias Musafiri, arasaba Abanyarwanda bose kumva ko kwibuka amateka mabi ari inzira yo kubona imbaraga zo kubaka ah’abazaza.
Abanyarwanda 13 baraye bageze mu Rwanda bahunze ihohoterwa bakorerwaga mu gihugu cya Zambia, batashye imbokoboko kuko bambuwe ibyo bari batunze byose.
Impuguke zo mu gihugu cya Singapore ziratangaza ko gahunda yo gushyiraho imijyi izunganira Kigali, izafasha kugeza amahirwe y’iterambere ku Banyarwanda benshi ndetse n’ubukungu bukagera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa bakorewe mu gihugu cya Zambia, bamaze kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 24 Mata 2016.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasobanuye akamaro ko gushyiraho abagishwanama (mentors) b’abakobwa barokotse Jenoside, akemeza ko hamaze gutanga umusaruro.
Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’ingwa bari kwandikisha zibatera uburwayi.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba muri Kamonyi barinubira gukoresha amazi kubera imicungire mibi y’amariba y’amazi meza bafite.
Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Uwizeye Judith araburira abakoresha abana batarageza imyaka y’ubukure kuko ngo binyuranyije n’amategeko.
Mu Karere ka Nyanza, m Murenge wa Busoro imvura imaze iminsi igwa muri iyi Mata 2016 imaze gusenyera imiryango 49.
Inzu 51 mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga, 25 muzi zo zivaho ibisenge burundu, umwana umwe akomereka byoroheje.
Urwego rushinzwe kwigenzura kw’Itangazamakuru (RMC) na Polisi y’Igihugu, baravuga ko amahugurwa yahuje izo mpamde zombi azafasha kunoza imikoranire.
Abantu 6 bo mu Karere ka Nyabihu bamaze guhitanwa n’ibiza, amazu asaga 30 yarasenyutse mu gihe arenga 100 yugarijwe n’amazi, muri uku kwezi kwa Mata 2016.
Hetegekimana Michel uzungura Ngirira Matayo, yashyikirijwe ubutaka yari amaze imyaka 16 aburana, ashimira Perezida Kagame wamufashije gukemura iki kibazo.