Mu gusobanura amabwiriza y’imiturire, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kirasaba uturere gukora igenamigambi mu miturire kandi abaturage bakabigiramo uruhare.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bategetse ko imiryango 173 yatujwe mu butaka bw’uwitwa Ngirira Matayo mu 1995 babwimukamo bugasubirana nyirabwo.
Abikorera bo mu Rwanda baranengwa kutitabira kubyaza umusaruro isoko rigari ry’abaturage miliyoni 150 batuye mu bihugu by’Afurika y’Iburasizuba.
Koperative Abizerwa Byumba (KAB) yorojwe inka 10 muri gahunda ya Girinka zizabafasha kwiteza imbere no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwamaze gufata icyemezo cy’uko urwego rushinzwe umutakano Dasso, rugomba kuzamurirwa umushahara.
Abaturage bo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera bakusanyije umusanzu bakora n’umuganda biyubakira ikiraro cyabatezaga ibyago.
Umuryango FPR-INKOTANYI uranenga abayobozi bo mu karere ka Rusizi ko bategera abaturage ngo babasobanurire neza gahunda za Leta banabakemurire ibibazo.
Abakristo b’Itorero “Umusozi w’Ibyiringiro” basohowe mu rusengero rw’umwe mu bapasiteri baryo; batangaza ko barenganye kuko batabanje gusubizwa ibyo barutanzeho.
Ambasaderi wa Korea y’Epfo, Park Yong-Min yijeje Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, kuri uyu wa 28 Nzeri 2015, gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Abatuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza ngo barushijeho gukunda umuganda nyuma yo kwegukana igikombe ku rwego rw’igihugu.
Tariki 27/9/2015, Diyosezi Gatorika ya Kibungo yibarutse Paruwasi ya Musaza, abakirisitu bakavuga ko baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya gusengera ahandi.
Urubyiruko rw’Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi rutakandagiye cyangwa rwacikishirije amashuri rusanga kwihugura ku gutunganya ibikomoka ku ruhu, bizarugeza ku iterambere.
Abanyeshuri ba E.S. Ruhango, baravuga ko nyuma yo kubona mateka mabi yatewe n’ubuyobozi bubi, ko batazigera bumva ibitekerezo bibaganisha ahabi.
Urubyiruko rw’u Rwanda na Kongo rwibumbiye muri Tujenge Amani, ruhamya ko rwashoboye kubana neza mu gihe ibihugu bitari bibanye neza.
Umusore wo mu kagari ka Ruhingo umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu .
Abantu 2 bakubiswe n’inkuba umwe arapfa mu murenge wa Karangazi, akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa 27 Nzeri 2015.
Abaturage bo mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bagiye kwiyuzuriza umuhanda n’ikiraro bizabafasha kugirana imigenderanire n’utundi tugari.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga baravuga ko bahangayikishijwe no kuba baboneza urubyaro ariko abakobwa babo bakibyarira.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette, araburira abayobozi muri iyo ntara ko ko abatarara aho bakorera bagiye gufatirwa ibihano bikarishye birimo no kwirukanwa.
Abana 4023 bahuguwe na Imbuto Foundation muri gahunda ya 12+ program mu mwaka ushize barasabwa kuba abafashamyumvire kuri bagenzi babo.
Icyumba cyaberagamo amasengesho mu ishuri rya EAV Kabutare bikanze inkongi y’umuriro bavamo ikivunge bamwe bibaviramo guhungabana.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero barasabwa guhunika ibiribwa bitegura guhangana n’ibura ry’umusaruro igihe hashobora kuba ibiza bitewe n’ikirere.
Nyuma y’igihe kinini mu Ngororero bahiga gukuraho amabati ya Asbestos (Fibrociment) ntibigerweho, ubu noneho ngo 2016, uzasiga yaraciwe burundu.
Njyanama y’Akarere ka Ruhango, irimo kwitegura umwiherero ugamije kwisuzuma ireba ibyo imaze kugeraho ndetse n’ibyo itakoze mbere y’uko mbanda irangira.
Ubuto mu myaka y’ubukure mu bayobozi b’inzego z’ibanze budindiza ikemurwa ry’amakimbirane mu miryango kuko batizerwa ngo babwire imvano yayo.
Buri wa gatandatu wa nyuma mu gihugu hose haba igikorwa cy’umuganda. Nk’uko bisanzwe tubahitiramo amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa mu turere dutandukanye aba yafashwe n’abanyamakuru bacu bahakorera.
Abashakashatsi bo mu bigo bitatu ari byo Laterite, ikigo cy’Abanyakanada IDRC n’icyo mu Rwanda gikora ubushakashatsi kuri gahunda za leta IPAR nibo babitangaje bagendeye ku bundi buherutse gutangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR).
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Karongi bagiye guhinduranywa mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi basanzwe baha ababagana.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke basanga kwikoreza umwana imizigo ntacyo bitwaye kuko baba barimo kubashakira amaramuko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko ubu abaturage bo muri ako karere bamaze kugezwaho imiyoboro y’amazi meza babarirwa muri 90.2%.