Ba rwiyemezamirimo 14 bahawe isoko na kompanyi ya CCID rya miliyari imwe na miliyoni 400 z’Amafaraga y’u Rwanda, ryo gutegura ibiti by’imbuto ziribwa miliyoni zirindwi, none amasezerano yarangiye nta n’igiceri bahawe mu gihe imbuto zasaziye mu buhombekero.
Itsinda ry’abasirikari b’Abaholandi ku wa kane tariki 20 Gashyantare 2020 bagiriye uruzinduko mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bagaragarizwa uruhare rw’iki kigo mu gutanga amahugurwa agenerwa abasirikari, abapolisi n’abasivili boherezwa kubungabunga amahoro mu (…)
Ubuyobozi bw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda (FERWACOTAMO) butangaza ko bwateguye amasomo yo kwigisha indimi ku batwara moto, gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali.
Abana b’Abanyarwanda babiri muri batatu bari bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani mu mutwe yaberaga mu gihugu cya Kenya, begukanye imyanya ya mbere, bitungura abanyamahanga kuko batari bamenyereye u Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu myemerereya Kislamu.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Maj. Dr. Munyemana Ernest, avuga ko mu bantu bakirwa bahohotewe harimo n’abagabo bakubitwa bakanirukanwa mu ngo n’abagore babo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Leta y’u Rwanda yakiriye neza irekurwa ry’Abanyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’iyoherezwa mu Rwanda ry’abandi Banyarwanda babiri bakekwaho kuba mu bagabye igitero mu Kinigi mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2019.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yishimiye ko ubufatanye bw’igihugu cye n’ikigo cya Mutobo bwagize uruhare mu guha ubumenyi abatahuka bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari iri mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.
Ahagana mu ma saa cyenda n’iminota cumi n’umwe (03h11min) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, nibwo abanyarwanda 15 bari bafungiye mu Gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, bashyikirijwe u Rwanda, banyujijwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda uherereye i Kagitumba mu Ntara y’Iburasirazuba
Umwiherero ni umwanya abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye bafata, bakiherera bagatekereza kuri ejo heza hazaza h’igihugu, bakajya Inama zizatuma bafatanya ntawe usigaye inyuma bakageza iterambere rirambye ku baturage bayobora. .
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye gutumiza Abaminisitiri bane muri Guverinoma bagatanga ibisobanuro ku bintu bitandukanye. Mu byo bagomba gusobanura harimo kuba hari gahunda za Leta zigamije iterambere ry’abaturage badashyira mu bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Abasirikare 23 b’u Buholandi bakorera ku mugabane wa Afurika, bahuriye mu nama ibera mu Rwanda kuva tariki 17-21 Gashyantare 2020, bajya no kunamira bagenzi babo b’Ababiligi biciwe i Kigali mu 1994.
Ingabire Rehema umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020, afite umushinga wihariye ujyanye no gushyiraho isoko ryihariye ry’abarimu, kugira ngo babashe kubaho neza bijyanye n’umushahara bahembwa.
Mu ijambo ryo gutangiza umwiherero wa 17 w’Abayobozi, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku makosa yatumye Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi bari Abanyamabanga ba Leta begura kimwe na Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mwiherero ubaye ku nshuro ya 17.
Mu gihe hasigaye amezi abarirwa muri ane ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga ikomeye kurusha izindi zose rwakiriye, imyiteguro irarimbanyije by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yandikiye abayobozi b’uturere 16 abasaba ibisobanuro ku makosa uturere bayobora twakoreye abahinga ibishanga.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bitangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.
Abategura ibitaramo, amahoteli, utubari ndetse n’abandi batanga serivisi zitandukanye, bateguye ibirori abandi bagabanya ibiciro kuri uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa n’abakundana. Ni mu rwego rwo gufasha abakundana gutanga impano no gushimisha abakunzi babo.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) bwahagaritse komite nyobozi na ngenzuzi z’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Rubavu, ubwo habaga inama yo kubereka raporo y’igenzura RCA yakoze.
Ingabire Marie Immaculée, uyobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), yahindukiye ku ijambo amaze umwaka umwe avuze, ubwo yandikaga ko atabona akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda, ariko akaba yagaragaye mu b’imbere barimo batanga amasomo mu mwiherero w’aba bakobwa anumvikana ataka (…)
Impanuka yabereye ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, yahitanye abantu barindwi barimo na Ngendahayo Edouard wari umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa 12 Gashyantare 2020, yamenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi bari Abanyamabanga ba Leta, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye ukwegura kwabo.
Ku itariki 8 Gashyantare 2020, Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb.Claver Gatete yanditse kuri Twitter ko u Rwanda rumaze gusinya amasezerano agera ku ijana (100) mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Hari abaturage bimuwe mu bishanga mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira ko nta mafaranga yo gukodesha ahandi bahawe, hakaba n’abinubira ko batahawe amafaranga angana n’ayo abandi bahawe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aranyomoza amakuru avuga ko hari inzige zamaze kugaragara mu Murenge wa Musheri.
U Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo guhangana n’inzige zishobora kurugeramo igihe icyo ari cyo cyose, nyuma y’uko zigaragaye mu majyaruguru ya Uganda.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko kuba ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana byaragabanutse, ndetse abana bakaba batabona amakuru ku buzima bw’imyororokere, ari kimwe mu bikizitiye Abanyafurika kugera kuri Afurika bifuza.
Ku itariki ya 17 Mutarama 2020, mu Karere ka Huye hatangijwe igikorwa cyo gusukura umujyi, hatemwa ingo z’imiyenzi n’insina.
Iyo uteze imodoka uvuye muri gare ya Nyabugogo, mu Mujyi wa Kigali, cyangwa muri gare ya Kimironko werekeza mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, hose utanga amafaranga y’u Rwanda 216.
Sosiyete yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika isanzwe imenyerewe mu gutegura no kugeza amafunguro ku bayifuza ‘Fast Food’, yitwa KFC (Kentucky Fried Chicken), yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda.